• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Ubwanditsi 15 Jun 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’Umuryango wa Depite Mukayisenga Françoise witabye Imana ku Cyumweru tariki 11 Kamena azize uburwayi, avuga ko Abanyarwanda babuze umukozi wakundaga igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo habayeho umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, witabirwa n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, Bernard Makuza; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa; Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi.

Mu butumwa bwa Perezida Kagame bwasomwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yavuze ko we n’umuryango we “bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyakwigendera, Depite Mukayisenga Françoise.”

Yavuze ko Depite Mukayisenga yagiye ashingwa imirimo itandukanye mu nzego z’ibanze mu gihugu ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko, yose akaba yarayikoranye umurava n’ubwitange.

Yakomeje agira ati “Igihugu n’Abanyarwanda tubuze umuyobozi n’umukozi mwiza, warangwaga n’ukuri no gukunda igihugu n’Abanyarwanda.”

Mu izina rye bwite no mu ry’umuryango we, Perezida Kagame yamenyesheje umuryango wa Depite Françoise Mukayisenga ko “bifatanyije nabo kandi babifuriza gukomera muri iri bihe bikomeye by’akababaro.”

Depite Mukayisenga yitabye Imana ku myaka 47, yasize umugabo we Pasiteri Minani Frodouard bari bafitanye abana batatu, Grace, Gratien na Carine.

Ni Intore yatabarutse

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi Depite Mukayisenga yaturukagamo, Ngarambe François, yavuze ko mu mirimo yose Mukayisenga yagiye ashingwa yayikoze neza mu buryo bushoboka.

Yagize ati “Umuryango yawubereye intore yizerwa. Mu mirimo yose yashinzwe haba mu nzego z’ibanze haba mu Nteko Ishinga Amategeko yari amazemo imyaka 14, yaranzwe no gukunda umurimo, kwitanga no gukorana na bagenzi be neza.”

Yavuze ko yarangwaga no kuvugisha ukuri no kujya inama, akaba asize umurage mwiza.

Yakomeje agira ati “Mu bikorwa byihariye by’umuryango FPR Inkotanyi, Depite Mukayisenga yari umwe mu bagize komisiyo ishinzwe politiki n’ubukangurambaga, aho yagiraga uruhare runini mu gutanga inama z’ingirakamaro.”

Ngarambe yavuze ko yari n’umwe mu bagize itsinda ry’Intore za FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, zikurikirana by’umwihariko Abanyamuryango b’Akarere ka Rubavu.

Yakomeje agira ati “Intore y’Umuryango FPR Inkotanyi Depite Mukayisenga Françoise aratabarutse, twari tukimukeneye, tuzahora tumwibukira ku bikorwa bye.”

Ubutwari bwe kandi bwashimangiwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, wavuze ko yatangaga ibitekerezo by’ingirakamaro mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yavuze ko mu mirimo ya Depite Mukayisenga mu Nteko Ishinga Amategeko muri rusange no muri komisiyo yakoreyemo guhera mu Ukwakira 2003 kugeza ku wa 11 Kamena 2017 ubwo yatabarukaga, yari intangarugero.

Yakomeje agira ati “Yaranzwe n’ubushishozi, ubwitange, umurava, agaragaza ubuhanga n’ubushobozi mu bitekerezo byiza yatangaga mu mirimo ye, twese tuzi ubwitange n’ubuhanga ntagereranywa byamurangaga kuko uburyo yatangaga ibitekerezo byagaragazaga ko yafashe umwanya uhagije wo gusoma no gusesengura mu mirimo yose y’Inteko Ishinga Amategeko.”

Yamushimiye uruhare yagize mu gukangurira Abanyanyarwanda kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, akanafasha mu guharanira ubumwe n’ubwiyunge aho yanakoreraga muri komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside.

Yakomeje agira ati “Abana bawe usize n’umuryango wawe, tuzakomeza kubabanira neza nk’uko nawe watubaniye neza.”

Umuhango wo kumusezeraho wakomereje mu rusengero rwa ADEPR ku Kacyiru, no mu irimbi rusange rya Rusororo mu mujyi wa Kigali.

-6971.jpg

-6972.jpg

2017-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Ubwanditsi 22 Sep 2017
Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Abantu 652 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha mu byumweru umunani

Ubwanditsi 24 Oct 2019
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Ubwanditsi 04 May 2025
AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka

RUSHYASHYA 18 Jul 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano
Mu Mahanga

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano

Ubwanditsi 29 Mar 2016
Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida
ITOHOZA

Padiri Nahimana yemeje itariki ntarengwa yo kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba Perezida

Ubwanditsi 03 Nov 2016
Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL
IMIKINO

Patriots BBC yatangiye yihaniza JKT mu ijonjora rya BAL

Ubwanditsi 18 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru