• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Rutahizamu Harry Kane yafashije ikipe y’u Bwongereza gusanga u Butaliyani ku Mukino wa Nyuma wa Euro 2020

Ubwanditsi 08 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yaraye igeze ku mukino wa nyuma w’amarushanwa ahuza amakipe yitwaye neza ku mugabane w’i Burayi, ni amarushanwa azwi nka EURO yagombaga kuba mu mwaka wa 2020 ariko kubera koronavirusi aba muri uyu mwaka wa 2021.

Ni ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yabigezeho imaze gutsinda ikipe y’igihugu ya Denmark ibitego bibiri kuri kimwe habanje kwitabazwa iminota 120 kuko mu minota 90 y’umukino iba iteganyijwe amakipe yombi yanganyaga igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe y’igihugu ya Denmark niyo yinjiye mu mukino neza, aho ubwo hari ku munota wa 30 w’umukino nibwo umukinnyi Mikkel Damsgaard yafunguye amazamu ku mupira w’umuterakano yateywe nyuma y’ikosa ikipe y’u Bwongereza yari ikoze.

Nyuma y’iminota icyenda gusa nibwo ikipe y’u Bwongereza yabonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Simon Kjaer ubwo hari ku mupira wari uhinduwe neza na Bukayo Saka birangira uyu mukinnyi yitsinze, icyo gitego kimwe kuri kimwe nicyo cyatandukanyije impande zombi mu gice cya mbere cy’umukino ndetse no mu minota 90 ntacyahindutse.

Nyuma yaho amakipe yombi asoje umukino anganya igitego kimwe kuri kimwe, hitabajwe iminota 30 y’inyongera ngo haboneke ikipe yegukana itsinzi yo kuri uwo mugoroba, iyi minota yahiriwe n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza kuko ubwo hari ku munota wa 104 nibwo rutahizamu Harry Kane yaboneye ikipe itsinzi yo kubageza ku mukino wa nyuma.

Gutsinda kw’ikipe y’u Bwongereza byatumye igera ku mukino wa nyuma aho bagomba guhura n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani yo yasezereye ikipe ya Esipanye muri 1/2 cy’iri rushanwa, biteganyijwe ko umukino wa nyuma wa EURO 2020 uzaba ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, ku isaha ya saa tatu z’ijoro.

2021-07-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Ubwanditsi 18 Jul 2016
Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025
Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Abakinnyi b’Amavubi basuye abamugariye ku rugamba, babagenera impano mbere yo gukina na RDC

Ubwanditsi 28 Jan 2016
Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Abashakashatsi basuye Polisi y’u Rwanda bishimira imikoranire yayo n’abaturage nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 25 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.
Amakuru

Umukino wagombaga guhuza Simba na Yanga yo muri Tanzaniya byarangiye utabaye kubera ko Yanga yanze impinduka z’isaha y’umukino zaje ku munota wa nyuma.

Ubwanditsi 09 May 2021
Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu
IMIKINO

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Ubwanditsi 30 May 2018
Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’
Mu Mahanga

Abanyeshuri barokotse Jenoside barasaba kurihirwa ‘Masters’

Ubwanditsi 09 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru