• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Gen. Muhoozi yayoboye operasiyo idasanzwe ya gikomando ifata ibikoresho bya girisikare mu baturage

Ubwanditsi 11 Oct 2017 Mu Mahanga

Operasiyo idasanzwe yari igizwe n’umutwe wa gisirikare na polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, diviziyo ya 4 n’iya 5 gisirikare ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi, yakozwe ifata intwaro n’imyenda bya gisirikare mu baturage.

Ni Operasiyo yari iyobowe na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni, yakozwe mu turere(districts) twa Pader, Otuke, Lira na Soroti two muri Uganda, hafatwa imbunda imwe yo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu, ibiturika n’imyenda ya gisirikare.

Nk’uko aya makuru yemezwa n’umuvugizi w’iki gisirikare kabuhariwe, Major Chris Magezi, avuga ko ari operasiyo bakozwe kuva ku wa Gatandatu tariki ya 7 kugeza ku 9 Ukwakira 2017, iyobowe n’ Umujyanama Mukuru wa Perezida Museveni mu by’Ibitero by’Ingabo zidasanzwe, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Ati “Imbunda ya AK47 yanatwikiwe aho, yafatiwe muri Soroti, mu rugo rwa Orioko Jaspe, mu gace ka Amen A, mu karere ka Soroti, naho ipantalo n’ishati bya gisirikare na byo nyuma byafashwe muri Nakatunya”.

-8301.jpg
Ikinyamakuru Chimpreports, dukesha iyi nkuru, Major Chris Magezi yakomeje avuga ko n’ibindi bisasu byo mu bwoko bwa gerenade na roketi byabonwe mu duce twa Pade, na bombe zabonwe ndetse zinatwikirwa i Otuke, muri aka karere kandi bakaba banahatahuye imyenda ya gisirikare (two pairs).

Abaturage batuye muri utu duce twafatiwemo ibi bikoresho bya gisirikare, basabwe kwitonda ndetse no kwihutira kuzajya bamenyesha inzego z’umutekano aho babonye intwaro, n’abazifite bakazitanga zigatwikwa.

Gen. Muhoozi Kainerugaba, wari uyoboye iyi operasiyo, nk’uko byatangajwe haruguru ni imfura ya Perezida Museveni, ni umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, mbere y’uko ahabwa uyu mwanya wo kuba umujyanama wa se, yari umuyobozi mukuru w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Perezida.

-8302.jpg

Gen. Muhoozi Kainerugaba imbere

2017-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 10 Feb 2016
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Ubwanditsi 16 Dec 2025
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi
Mu Rwanda

Kurwanya ruswa: Bane bafunzwe bacyekwaho kuyiha abapolisi

Ubwanditsi 26 Mar 2017
APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC
Amakuru

APR WBBC na REG W BBC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka zikuyemo GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC

Ubwanditsi 03 Oct 2024
Happy Independence Day
Mu Mahanga

Happy Independence Day

Ubwanditsi 01 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru