• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’aho icyambu cya Mocimboa Da Paraia kigaruriwe n’ingabo za Mozambike zifatanyije n’iz’u Rwanda, amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga.

Amakuru akomeje kuvugwa ku isi yose kuva muri izi mpera z’icyumweru, ni ajyanye n’ubutwari ndetse n’ubunyamwuga bwaranze ingabo z’u Rwanda (RDF) zafatanyije n’iza Mozambike, maze mu gihe gito zikigarurira icyambu cya Mocimboa Da Praia, cyari kimaze imyaka isaga 4 kiri mu maboko y’umutwe urwanya ubutegetsi bwa Mozambike.

Iki cyambu cya Mocimboa Da Praia giherereye mu majyaruguru ya Mozambike ni nacyo cyarasiwemo isasu rya mbere ry’uyu mutwe w’inyeshyamba, hari mu mwaka wa 2017, ndetse kuva umwaka ushize kikaba ari cyo cyari icyicaro gikuru cy’uwo mutwe.

Ifatwa rya Mocimboa Da Praia ryashimangiwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, wabwiye itangazamakuru ko Mocimboa da Praia byari ibirindiro bya mbere bikomeye by’umutwe urwanya ubutegetsi muri Mozambike, bikaba byigaruriwe bivuye ku murava, ubuhanga n’ubunyamwuga mu by’intambara byararanze Ingabo z’uRwanda zifatanyije n’iza Leta ya Mozambike.

Col Rwivanga kandi yavuze ko nta bindi birindiro bikomeye umwanzi asigaranye, akazi RDF n’ingabo za Mozambike bakurikijeho kakaba ari ako guhumbahumba inyeshyamba zaba zikihishashishahirya no hino, mbere yo gushishikariza abaturage gusubira mu byabo. Ikindi kizakurikiraho nk’uko Umuvugizi w’Ingabo z’uRwanda abisobanura, ni ukubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano za Mozambike, kugirango umwanzi atazongera guhungabaya umutekano muri Cabo Delgado ukundi.

Nyuma y’aya makuru isi yose iravuga imyato ingabo za RDF, dore ko kwigarurira Mocimboa Da Praia ndetse n’utundi duce two mu ntara ya Cabo Delgado bibaye mu gihe kitageze ku kwezi, uRwanda rwoherejeyo abasirikari n’abapolisi 1000 gusa.

Uretse iki gikorwa cyo kwirukana izi nyeshyamba zari zarigize “akarahakajyahe” mu duce twinshi two mu ntara ya Cabo Delgado , u Rwanda rwanashimiwe ubushake bwo gutabara aho rukomeye, hagamijwe kugarura amahoro n’umutekano mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Urugero ni aha muri Mozambike, aho ibihugu byo mu muryango wa SADC, na Mozambike irimo, byakomeje kuzarira mu gutabara abaturage b’iki gihugu bicwaga buri munsi, abandi bakava mu byabo.

Byabaye ngombwa ko Perezida Filipe Nyusi yiyambaza Ingabo z’u Rwanda, nazo zimwumva bwangu, kikaba kibaye ikimenyetso ko ubufatanye bw’Abanyafurika ubwabo bushobora kurangiza ibibazo by’ingutu.

2021-08-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Ubwanditsi 30 Jul 2025
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyagatare:  Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi
Mu Mahanga

Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka 24 : Amassade y’Uburundi mu Rwanda yanze kururutsa Ibendera, nyuma baje kubikora kubera igitutu.

Ubwanditsi 08 Apr 2018
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya
INKURU NYAMUKURU

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Ubwanditsi 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru