• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Perezida Paul Kagame na Minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa bakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Guinée mu irushanwa rya Afrobasketball wataze itike ya 1/4

Ubwanditsi 31 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umukino wagombaga gutanga itike ya 1/4 cy’irangiza mu irushanwa Nyafurika mu mukino w’intoki wa Basketball mu bagabo, u Rwanda rwatsinzwe na Guinée amanota 72 kuri 68, ni umukino wakurikiwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa.

Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu y’u Rwanda niyo yatangiye neza kuko agace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye n’amanota 15 kuri 13 ya Guinée, ni mugihe agace ka kabiri ikipe ya Guinée yagatwaye ku manota 18 kuri 14 y’u Rwanda.

Bavuye ku ruhuka, ikipe y’u Rwanda niyo yitwaye neza kuko yakozemo amanota 24 kuri 13 ya Guinée, aha byashobokaga ko ikipe ihagarariye u Rwanda yarimo yitwara neza ndetse igana kwegera intsinzi yo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, gusa ntabwo byagenze neza kuko mu gace ka nyuma u Rwanda rwagatakaje ku manota 28 kuri 14 bityo uyu mukino mu kuwutakaza bituma u Rwana rutabona amahirwe yo gukomeza muri 1/4.

Binyuze kuri Instagram ya Perezida Paul Kagame batangaje ko yakurikiye uyu mukino wabaye mu masaha y’ijoro ya Saa mbili z’umugoroba, bagize bati “Uyu mugoroba kuri Kigali Arena, Perezida Kagame yitabiriye umukino uhuza u Rwanda na Guinea mu marushanwa ya #AfroBasket.”

Mu ifoto bashyizeho Perezida Paul Kagame yagaragaye ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madame Munyangaju Aurore Mimosa.

Usibye uyu mukino u Rwanda rwatakaje wo gushaka itike yo kujya muri 1/4 cy’irangiza mu irushanwa rya Afrobasket, kuri uyu wa mbere kandi ikipe ya Angola yo yatsinze ikipe ya Misiri amanota 70 kuri 62.

Mu yindi mikino itegerejwe yo gushaka itike yo gukina imikino ya 1/4, ikipe ya Nigeria irakina n’ikipe ya Uganda ku isaha ya saa Cyenda zuzuye muri Kigali Arena, uyu mukino urakurikirwa n’uwa Sudani y’Epfo ikina na Kenya ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri.

Kugeza ubu mu irushanwa rya Afrobasket ririmo gukinwa ku ncuro yayo ya 30, amakipe amaze kugera muri 1/4 ni Cote d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ,Tunisia, Angola ndetse na Guinee.

Irushanwa rya Afrobasket riri gukinirwa mu Rwanda guhera ku itariki ya 24 Kanama 2021, biteganyijwe ko rizasozwa kuri iki cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021.

2021-08-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Umujenosideri Fulgence Kayishema afashwe amaze guhindura amazina inshuro 4!

Ubwanditsi 26 May 2023
Burundi: Batatu  bamaze gutabwa  muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Burundi: Batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba byahitanye abantu 5 mu Kayanza

Ubwanditsi 19 Jul 2017
INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo  watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports

RUSHYASHYA 23 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017
Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza
Mu Rwanda

Mushimiyimana, umugore wiyubakiye imiturirwa irimo n’ufite amagorofa arindwi, aravuga imyato ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi
HIRYA NO HINO

Imbonerakure n’abasirikare bavuye muri Congo basubira i Burundi

Ubwanditsi 14 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru