• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukomeje gusura abapolisi buganira nabo ku mikorere y’akazi

Ubwanditsi 15 Jan 2016 Mu Mahanga

​Ubuyobozi bukuru ba Polisi y’u Rwanda bukomeje gahunda ngarukamwaka yo gusura abapolisi hirya no hino mu mitwe bakoreramo babagezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame bwifuriza abapolisi umwaka mwiza bunabashimira akazi keza bakora ndetse no ku mikorere y’akazi kabo.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 13 Mutarama 2016, hari hatahiwe Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali n’iyo mu karere ka Bugesera, bakaba bahuriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, aho Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmnuel K Gasana yabonanye n’abapolisi…bayobora abandi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ikora kinyamwuga, kuba ihora iri maso,ikorana ubushishozi kandi igaharanira ko igihugu gihora gitekanye.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu butumwa bwe yagize ati:” Polisi y’u Rwanda igomba gusubiza amaso inyuma ikareba ibyagezweho n’imbogamizi yahuye nazo. Mugomba rero kwishimira ibikorwa by’indashyikirwa mwagezeho mu mwaka w’2015. By’umwihariko uruhare rwanyu mu iyubahirizwa ry’amategeko no gucunga umutekano, ndetse no kugarura amahoro ku isi bityo, mukishimira kuba mukora kinyamwuga.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yakomeje avuga ko yizera ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora neza muri uyu mwaka w’2016, ishyira mu bikorwa inshingano zayo kandi ifite ishema, ndetse ikorera mu mucyo.

Nk’uko byagenze ku mitwe yasuwe mu itangizwa ry’iyi gahunda, ubu butumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika nibwo abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bakomeje kugeza ku bapolisi babasaba gukomeza uwo murongo wo kuzuza neza inshingano zabo.

-1794.jpg

IGP Emmanuel K.Gasana Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana aganira n’abapolisi bayobora abandi bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu karere ka Bugesera, yababwiye ko bagomba guhora bisuzuma bagafata ingamba zo guhora bakora neza akazi.

IGP Gasana yagize ati:” Nyuma y’ubutumwa bw’Umukuru w’igihugu, namwe mugomba kwisuzuma no kwinenga maze mukavana ibidatunganye mu byo mwakoraga, kandi mukarangwa n’ubwitonzi mu gufata ibyemezo no kurangwa n’umucyo mu kazi kanyu.”

-1793.jpg

Bamwe mu bayobozi ba Polisi y’Urwanda

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibukije abapolisi ko ubu Polisi y’u Rwanda ihanganye n’ibyaha biri hagati mu gihugu n’ibyaha ndengamipaka birimo ibikomeye nk’iterabwoba, ubutagondwa (radicalization) ndetse n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga; aha akaba yagize ati:” Mwe nk’abapolisi bayobora abandi, mugomba kumenya ibi byaha,amategeko abihana kandi mukamenya uko babirwanya hagendewe ku ihame ryo gukorana n’izindi nzego ngo mukumira ibyaha.”

IGP Emmanuel K.Gasana asoza, yagarutse ku byo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho maze asaba aba bapolisi bayobora abandi kubibumbatira no gukora ibishoboka byose kugira ngo polisi igume muri uwo murongo, aho yagize ati:”Mugomba kujyana n’igihe ndetse na gahunda za Leta kandi mukarangwa no kurwana ku isura nziza y’igihugu, ibi byubahirijwe, nta kabuza muzagira uruhare mu mpinduka nziza muri iki gihugu.”

RNP

2016-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi 14 Aug 2021
Theo Badege Umuyobozi wa CID  yaba yubikiwe imbehe

Theo Badege Umuyobozi wa CID yaba yubikiwe imbehe

Ubwanditsi 17 Aug 2016
Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Abapolisi b’u Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ubwanditsi 25 Jul 2016
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gutanga umusaruro ushimishije

Ubwanditsi 01 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso
POLITIKI

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019
Mu Mahanga

Gen. Maj. Jean Bosco Kazura mu itsinda rigenzura niba Cameroun ikwiye kwakira CAN ya 2019

Ubwanditsi 01 Nov 2018
Hopital  Ruli :  Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “
Mu Mahanga

Hopital Ruli : Uwabyaye agapfunyikirwa ‘igipupe’ yasubijwe uruhinja ruzima “Ukekwa yatawe muri yombi “

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru