• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Nyaruguru: Abantu icumi bafungiwe gutema ibiti mu mashyamba ya Leta bakabitwikamo amakara

Ubwanditsi 13 Apr 2016 Mu Mahanga

​Abantu icumi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mata,ho mu karere ka Nyaruguru, aho bakurikiranyweho icyaha cyo gutema ibiti mu mashyamba abiri ya Leta yo mu kagari ka Nyange na Gakoma, ho mu murenge wa Kibeho hanyuma bakayatwikamo amakara.

Abafatiwe mu kagari ka Gakoma ni Nikuze Damascene ufite imyaka 32 y’amavuko, Ntakirutimana Alphonse ufite imyaka 34 y’amavuko, Nshimiyimana ufite imyaka 24, Nyamagana Simon ufite imyaka 23, Ndayisenga Viateur ufite imyaka 20, Mayira Emmanuel ufite imyaka 34, na Nkeshimana André ufite imyaka 28.

Muri Nyange hafatiwe Ntirushimana Eugene ufite imyaka 28, Semagazi Eugene ufite imyaka 29, na Ngirumpatse Emmanuel ufite imyaka 30 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ibiti abo icumi batemye, akaba ari na byo batekagamo amakara byari ku buso bungana na hegitari imwe n’igice.

Muri icyo gikorwa cyo gufata abangiza ibidukikije, Polisi y’u Rwanda muri aka karere yafatiyemo kandi uwitwa Ndayisaba Jean ufite imyaka 38 y’amavuko atwaye imifuka 150 y’amakara mu modoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite nomero ziyiranga RAC 562 Z nta ruhushya rwo kuyavana ahantu hamwe ayajyana ahandi.

CIP Hakizimana yavuze ko Ndayisaba yafatiwe mu kagari ka Ngarurira, ho mu murenge wa Munini, ariko ko yaciwe ihazabu maze ararekurwa.

Yagize ati:”Uburenganzira bwo gusarura ishyamba no gutwika amakara butangwa n’ubuyobozi bw’umurenge, naho ubwo kuvana ibiti byasaruwe n’amakara ahantu runaka bijyanwa ahandi butangwa n’akarere.”

Ingingo ya 96 y’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ivuga ibihano bihabwa uwo ari we wese, mu buryo butubahirije amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu.

CIP Hakizimana yagize na none ati:”Gusarura ishyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranije n’amategeko biri mu byangiza ibidukikije, kandi kwangirika kwabyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu, ku rusobe rw’ibinyabuzima, no ku bukungu bw’igihugu muri rusange. Uwo ari we wese uzahirahira abikora amenye ko azafatwa aryozwe ibyo yakoze.”

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RNP

2016-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Djibouti  avuye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ( Yavuguruwe )

Perezida wa Djibouti avuye mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ( Yavuguruwe )

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Ubwanditsi 25 Oct 2016
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Evariste Ndayishimiye yimwe viza imwemerera kujya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ubwanditsi 31 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.
Amakuru

Manchester united yongereye amasezerano y’umwaka umwe rutahizamu Edinson Cavani.

Ubwanditsi 11 May 2021
Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya
IMIKINO

Umutoza wari uwa Rayon Sport yerekeje muri Kenya

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato  bikomeje gukorerwa Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Ubwanditsi 14 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru