• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 29 Jul 2018 IMIKINO

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2018, Rayon Sports igomba kwitaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igasobanura ibijyanye n’akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports katumye iterwa mpaga muri shampiyona ishize.

Kiyovu Sports yatewe mpaga ku kibuga cyayo ku wa 18 Kamena ku mukino wagombaga kuyihuza na Kirehe FC bitewe no kubura imbangukiragutabara, ishinja Rayon Sports ubugambanyi ndetse igeza ikirego muri Ferwafa.

Nk’uko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 20 Kamena 2018, yavuze ko imbangukiragutabara yari yakodesheje mbere y’igihe kuri Polyclinique La Medicale (hazwi nko kwa Kanimba) Rayon Sports yaje kuyiyobya iyijyana ku mukino wayo waberaga kuri Stade ya Kigali ikoresheje kubeshya ko Kiyovu Sports itari bukinire muri Kigali.

N’ubwo Kiyovu Sports yatanze ikirego shampiyona itararangira ndetse inasaba ko mpaga yatewe yakurwaho, si ko byagenze ndetse FERWAFA yongeye kubyutsa iki kibazo ubu ikaba yamaze gutumiza aya makipe yombi aho agomba gusobanura uko cyagenze kuri uyu wa Mbere nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis.

Yagize ati “Kiyovu Sports yatugejejeho ikibazo cyatumye iterwa mpaga yise akagambane ka Rayon Sports. Mpaga yo yamaze kubaho nta n’ubwo yari gukurwaho, gusa twasanze kuba umunyamuryango wacu arega undi munyamuryango akagambane atari ikintu twafata ko gisanzwe.”

“Amakipe yombi twarayahamaje, agomba kwitaba kuri uyu wa Mbere agasobanura iko ikibazo cyagenze, nibiba ngombwa tukazayohereza ku kanama gashinzwe imyitwarire.”

Abajijwe niba hari amategeko ahari muri Ferwafa ashobora guhana akagambane mu gihe byaba bigaragaye ko kabayeho, Uwayezu yavuze ko ibyemezo bindi byazafatwa n’akanama gashinzwe imyitwarire.

Uretse ubukeba bwo mu kibuga buba buri ku rwego rwo hejuru hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, aya makipe akunze no kugirana ibibazo birimo nk’aho umwaka ushize abakunzi ba Kiyovu Sports bashinje aba Rayon Sports kubamenaho inkari ku kibuga naho abafana bamwe ba Kiyovu Sports nabo bakaba baragaragaye batwika imyenda n’ibirango bya Rayon Sports.

2018-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Diyen Yiteguye Gushyirahnze amashusho yindirimo arikurwego ruhambaye

Diyen Yiteguye Gushyirahnze amashusho yindirimo arikurwego ruhambaye

Ubwanditsi 12 Jan 2017
Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ikipe ya Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Eyob Metkel yongeye kwegukana agace ka tour du Rwanda Areruya Joseph agumana Maillot jaune

Ubwanditsi 18 Nov 2017
Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Ubwanditsi 18 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA/ NIYONSHUTI

Ubwanditsi 21 Dec 2020
Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi
Mu Mahanga

Imfura z’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Gishari (GIP) 161 zahawe Impamyabumenyi

Ubwanditsi 22 Feb 2017
BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.
Mu Mahanga

BREWAEYS, UMUNYAMAKURU AKABA N’UMWANDITSI KURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YATABARUTSE.

Ubwanditsi 04 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru