• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Rayon Sports igiye kwitaba FERWAFA gusobanura akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports

Ubwanditsi 29 Jul 2018 IMIKINO

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2018, Rayon Sports igomba kwitaba ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) igasobanura ibijyanye n’akagambane ishinjwa na Kiyovu Sports katumye iterwa mpaga muri shampiyona ishize.

Kiyovu Sports yatewe mpaga ku kibuga cyayo ku wa 18 Kamena ku mukino wagombaga kuyihuza na Kirehe FC bitewe no kubura imbangukiragutabara, ishinja Rayon Sports ubugambanyi ndetse igeza ikirego muri Ferwafa.

Nk’uko iyi kipe yambara icyatsi n’umweru yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 20 Kamena 2018, yavuze ko imbangukiragutabara yari yakodesheje mbere y’igihe kuri Polyclinique La Medicale (hazwi nko kwa Kanimba) Rayon Sports yaje kuyiyobya iyijyana ku mukino wayo waberaga kuri Stade ya Kigali ikoresheje kubeshya ko Kiyovu Sports itari bukinire muri Kigali.

N’ubwo Kiyovu Sports yatanze ikirego shampiyona itararangira ndetse inasaba ko mpaga yatewe yakurwaho, si ko byagenze ndetse FERWAFA yongeye kubyutsa iki kibazo ubu ikaba yamaze gutumiza aya makipe yombi aho agomba gusobanura uko cyagenze kuri uyu wa Mbere nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Regis.

Yagize ati “Kiyovu Sports yatugejejeho ikibazo cyatumye iterwa mpaga yise akagambane ka Rayon Sports. Mpaga yo yamaze kubaho nta n’ubwo yari gukurwaho, gusa twasanze kuba umunyamuryango wacu arega undi munyamuryango akagambane atari ikintu twafata ko gisanzwe.”

“Amakipe yombi twarayahamaje, agomba kwitaba kuri uyu wa Mbere agasobanura iko ikibazo cyagenze, nibiba ngombwa tukazayohereza ku kanama gashinzwe imyitwarire.”

Abajijwe niba hari amategeko ahari muri Ferwafa ashobora guhana akagambane mu gihe byaba bigaragaye ko kabayeho, Uwayezu yavuze ko ibyemezo bindi byazafatwa n’akanama gashinzwe imyitwarire.

Uretse ubukeba bwo mu kibuga buba buri ku rwego rwo hejuru hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports, aya makipe akunze no kugirana ibibazo birimo nk’aho umwaka ushize abakunzi ba Kiyovu Sports bashinje aba Rayon Sports kubamenaho inkari ku kibuga naho abafana bamwe ba Kiyovu Sports nabo bakaba baragaragaye batwika imyenda n’ibirango bya Rayon Sports.

2018-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere

Ubwanditsi 09 May 2025
Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Myugariro w’Amavubi, Bayisenge Emery yaguzwe na USM Alger izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Jun 2018
AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC

AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC

RUSHYASHYA 24 Jun 2026
CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

CHAN 2016: Nigeria yanyagiye Niger

Ubwanditsi 19 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage
Mu Rwanda

’Army Week 2017’ mu isura nshya mu gufasha abaturage

Ubwanditsi 04 May 2017
Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.
INKURU NYAMUKURU

Impamvu amatora muri RDC yatinze gutangazwa, Kabila yari ategereje intumwa yari yatumye mu Rwanda guhura na Kagame.

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe
SHOWBIZ

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Ubwanditsi 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru