• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Umunsi wa 10 wa shampiyona usize Tchiamas watozaga Gicumbi FC asezeye, abatoza bakuru ba APR FC na Police FC ntibatoje, ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 23 Dec 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Umunsi wa 10 shampiyona y’u Rwanda wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ukuboza ndetse urakomeza kuri uyu wa kane, waranzwe no gutungurana cyane ku bibuga bitandukanye aho hatsinzwe ibitego 14 mu mikino itanu yakinwe.

Mu byaranze uyu munsi ni uko umutoza mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC Ghislain Tchiamas asezeye kuri uyu mwanya yari amazeho iminsi 42 yonyine, ibi byabaye nyuma yaho ikipe ye itsindiwe na Etincelles FC i Rubavu ibitego 2-0.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi wa Gicumbi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, yavuze ko kugeza ubu uyu mutoza ntabwegure bwe babonye, ashimangira ko akiri umutoza wa Gicumbi FC.

Ahandi ni mu mukino wahuje ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yari yakiriye ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ho umutoza mukuru Adil Erradi ndetse n’umwungiriza we Jamel Eddine Neffati ndetse na Hassan Taeb umutoza w’abatoza b’abazamu muri APR FC batatoje kuri uyu mukino kubera uburwayi.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa bikaba byavugwaga ko banduye Koronavirusi, ariko nyuma y’umukino banganyijemo na Etoile de l’Est ibitego 2-2 umutoza Mugabo Alexis usanzwe utoza abanyezamu wanatoje kuri uyu mukino yavuze ko barwaye mu nda.

Ku wundi mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamurambo, Rayon Sports yahatsindiye ikipe ya Police FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Leandre Willy Onana, muri uyu mukino kandi umutoza wa Police FC Frank Nuttal akaba atawutoje kuko yanduye Covid-19 bityo Kirasa Alain umwungirije akaba ariwe watoje uyu munsi.

Uko umunsi wa 10 wagenze:
Gorilla FC 0-1 Mukura VS&L
Rayon Sports FC 1-0 Police FC
Etoile de l’Est 2-2 APR FC
Musanze FC 5-1 Marine FC
Etincelles FC 2-0 Gicumbi FC

Imikino itegerejwe uyu munsi:
Espoir FC vs Bugesera FC, Rusizi Stadium – 15.00
Gasogi United vs AS Kigali, Kigali Stadium – 12.30
Kiyovu SC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 15.00

2021-12-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Kigali: Abana b’inzererezi batatu batwikiwe muri ruhurura, babiri barapfa bivugwa ko batwitswe n’Abanyerondo.

Ubwanditsi 28 Apr 2017
PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026
Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Ubwanditsi 31 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018
N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho
ITOHOZA

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Ubwanditsi 09 Jan 2017
Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize
Mu Mahanga

Mu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12% ugereranyije n’umwaka ushize

Ubwanditsi 15 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru