• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUREZI

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibitabo bigenewe abanyeshuri bikererwa kugerayo ku buryo umwana kigenewe arangiza umwaka yigamo akimuka atakibonye.

Byagarutsweho ku wa 29 Kamena 2026, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Kimwe mu bibazo byafashe amasaha menshi ni icyerekeye ubutinde mu kwemeza ibishushanyo by’ibitabo byo mu mashuri byatinze iminsi irenga 200, n’ubukererwe bw’iminsi 372 bwo ibitabo bisohorwa mu nyandiko mu macapiro atandukanye.

Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yavuze ko ubushize bari bemeje ko ari uburangare ariko ubu hatanzwe impamvu zirimo imvura n’amatora mu buryo butumvikana.

Yavuze ko hari icapiro ry’ibitabo ryagombaga gusohora ibitabo ibihumbi 396 byatinze koherezwa mu mashuri, ndetse mu gihe komisiyo yasuraga byari bikiri mu bubiko.

Ati “Ubwo abana baba bigira mu ki? Kongera amasezerano inshuro eshanu abana bicaye mu ishuri batari kwiga!”

Mu bindi bibazo birimo harimo kuba barishyuye amafaranga y’urugendo angana na miliyoni 12 Frw ariko ibitabo ntibyagera ku mashuri byari biteganyirijwe.

Murumunawabo ati “Abo bana barimutse? Bimutse batabibonye, abarimu batabikoresheje?”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyo hoherejwe ibishushanyo [artwork] cyangwa inyandiko hari abantu bashinzwe gusuzuma ireme rya buri kintu kugira ngo ibitabo bitangwe bifite ireme.

Ati “Iyo rero azanye artwork ya mbere kugira ngo yemezwe hari abapima muri REB. Hari ibikoresho dufite bipima ibitabo aho dupima ireme ry’igifuniko cy’inyuma, bagapima uko amashusho ameze, uko atondetse, uko inyandiko zimeze hakarebwa ngo ese biragaragara? Bakongera bakareba niba nta makosa yakozwe mu myandikire.”

Rwiyemezamirimo iyo amaze gutanga ibikosoye atangira kubisohora mu ngano ikenewe igomba kujyanwa mu mashuri.

Urugero ni ibitabo bijyanye n’amasomo y’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye, n’ibijyanye n’ibaruramari byatinze iminsi 201.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Iminsi 201 byagenze bite? Azanye impagararizi, ubundi mwiyemeje ni 30, ni namwe mwabishyizeho, noneho ibaye 30 gukuba hafi karindwi.”

Umuyobozi ushinzwe Integanyanyigisho n’ibikoresho byigirwamo n’imfashanyigisho muri REB, Joan Umurungi yavuze ko ibitabo bisaba gusuzumwa mu buryo bwihariye kugira ngo hatagira amakosa agaragaramo.

By’umwihariko ku by’amashuri yigisha ubuforomo n’ububyaza avuga ko byatewe n’isoko ryatanzwe ari ibitabo bike cyane bituma bihenda.

Ati “Ni impinduka zabayemo hagati mu mwaka biva muri TVET bijya muri REB hatangira urugendo rwo kwandika no kugira ngo tubinoze, hagera igihe cyo gusinya amasezerano, amasezerano ahenze ku buryo wasangaga hari igitabo kimwe wasangaga kigura ibihumbi 100 Frw hari n’ibyaguraga ibihumbi 200 Frw cyangwa arenga.”

Yasobanuye ko amasezerano byagaragaye ko azagorana gushyirwa mu bikorwa byongera gusubira mu biganiro.

Ati “Hari amashuri arindwi atangiye mu buforomo n’ububyaza arimo abanyeshuri 210. Iyo ibitabo ari bike, ibiciro bijya hejuru.”

Umwarimu utabonye igitabo yigisha ate?

Depite Mussolini Eugene yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi abanyeshuri bahabwa mu gihe abarimu badafite ibitabo.

Ati “Si n’amakosa ahubwo ni ukwangiza. Niba urugendo rwo kubona igitabo cy’umwana twohereje ku ishuri mu mwaka wa mbere azagera mu wa gatatu kandi dufite inyandiko y’ikoranabuhanga, ariko kugisohora ku mpapuro bigatwara iminsi 300, habura iminsi 65 ngo umwaka urangire, uwo twohereje mu wa mbere arabibuze, ugiye mu wa kabiri arabibuze, asoje uwa gatatu nta gitabo kiramugeraho…wasohora ibitamo mu nyandiko [printing] imyaka itatu?”

Umurungi yasobanuye ko iyo rwiyemezamirimo atanzee igice kizima atangira kugitubura, ibitanoze bigakomeza gukosorwa, hakazemezwa itariki ya nyuma byatangiweho ari uko atanze igitabo cya nyuma.

REB ivuga ko ibitabo byamaze gusohoka ku mpapuro bihita byoherezwa ku mashuri mu gihe ibindi bikinozwa.

Perezida Muhakwa ati “Ubwo abari bakeneye gukoresha ibi bitabo barasibira? Bazagaruka babyige, bazabyigira mu mwaka bagezemo?”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Karakye Charles yavuze ko hemezwa ibitabo bigomba kugurwa hamaze kwemezwa aho bikenewe.

Ati “ Twasanze dufitemo igenamigambi ritanoze mu kugura no kugeza amashuri ku gihe nk’uko bigaragara umunyeshuri wagombaga kubona igitabo akaba arangije umwaka cyangwa ibiri atarakibona. Iyi gahunda twarayiganiriye twemeza ko tugiye gukora impinduka ku buryo twizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye tuzaba dufitemo uburyo bwo kugura no gukwirakwiza ibitabo bwiza.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje impungenge z’uko mu gihe abana batabonye ibitabo bazazamuka nta bumenyi bufite ireme bafite

Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy’ibitabo bitagera mu mashuri ku gihe

Joan Umurungi yavuze ko mbere y’uko ibitabo bituburwa habanza gusuzuma buri kintu niba kiri ku murongo, bigatuma bitinda

2026-06-29
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Perezida Rouhani wa Iran yasabye Trump ‘kudakinisha umurizo w’Intare’

Ubwanditsi 23 Jul 2018
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Ubwanditsi 13 May 2024
Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Abafana ba Nikuze wo muri “City Maid” bahura na we bagaturika bakarira

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Burundi: Nkurunziza yakamye ikimasa, Abadiventisiti bari batawe muri yombi barekuwe

Ubwanditsi 18 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45
IMIKINO

Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene  yatorewe kuyobora Ferwafa ku bwiganze bw’amajwi 45

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori
Amakuru

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yerekeje mu Busuwisi gutangira akazi, Manzi Thierry nawe aritegura kwerekeza muri Georgia mu ikipe ya FC Dila Gori

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 19 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru