• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi

RUSHYASHYA 29 Jun 2026 Amakuru, Mu Rwanda, POLITIKI, UBUREZI

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), bagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibitabo bigenewe abanyeshuri bikererwa kugerayo ku buryo umwana kigenewe arangiza umwaka yigamo akimuka atakibonye.

Byagarutsweho ku wa 29 Kamena 2026, ubwo REB yisobanuraga ku makosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025.

Kimwe mu bibazo byafashe amasaha menshi ni icyerekeye ubutinde mu kwemeza ibishushanyo by’ibitabo byo mu mashuri byatinze iminsi irenga 200, n’ubukererwe bw’iminsi 372 bwo ibitabo bisohorwa mu nyandiko mu macapiro atandukanye.

Visi Perezida wa PAC, Murumunawabo Cecile yavuze ko ubushize bari bemeje ko ari uburangare ariko ubu hatanzwe impamvu zirimo imvura n’amatora mu buryo butumvikana.

Yavuze ko hari icapiro ry’ibitabo ryagombaga gusohora ibitabo ibihumbi 396 byatinze koherezwa mu mashuri, ndetse mu gihe komisiyo yasuraga byari bikiri mu bubiko.

Ati “Ubwo abana baba bigira mu ki? Kongera amasezerano inshuro eshanu abana bicaye mu ishuri batari kwiga!”

Mu bindi bibazo birimo harimo kuba barishyuye amafaranga y’urugendo angana na miliyoni 12 Frw ariko ibitabo ntibyagera ku mashuri byari biteganyirijwe.

Murumunawabo ati “Abo bana barimutse? Bimutse batabibonye, abarimu batabikoresheje?”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson, yavuze ko iyo hoherejwe ibishushanyo [artwork] cyangwa inyandiko hari abantu bashinzwe gusuzuma ireme rya buri kintu kugira ngo ibitabo bitangwe bifite ireme.

Ati “Iyo rero azanye artwork ya mbere kugira ngo yemezwe hari abapima muri REB. Hari ibikoresho dufite bipima ibitabo aho dupima ireme ry’igifuniko cy’inyuma, bagapima uko amashusho ameze, uko atondetse, uko inyandiko zimeze hakarebwa ngo ese biragaragara? Bakongera bakareba niba nta makosa yakozwe mu myandikire.”

Rwiyemezamirimo iyo amaze gutanga ibikosoye atangira kubisohora mu ngano ikenewe igomba kujyanwa mu mashuri.

Urugero ni ibitabo bijyanye n’amasomo y’ubuforomo n’ububyaza mu mashuri yisumbuye, n’ibijyanye n’ibaruramari byatinze iminsi 201.

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens ati “Iminsi 201 byagenze bite? Azanye impagararizi, ubundi mwiyemeje ni 30, ni namwe mwabishyizeho, noneho ibaye 30 gukuba hafi karindwi.”

Umuyobozi ushinzwe Integanyanyigisho n’ibikoresho byigirwamo n’imfashanyigisho muri REB, Joan Umurungi yavuze ko ibitabo bisaba gusuzumwa mu buryo bwihariye kugira ngo hatagira amakosa agaragaramo.

By’umwihariko ku by’amashuri yigisha ubuforomo n’ububyaza avuga ko byatewe n’isoko ryatanzwe ari ibitabo bike cyane bituma bihenda.

Ati “Ni impinduka zabayemo hagati mu mwaka biva muri TVET bijya muri REB hatangira urugendo rwo kwandika no kugira ngo tubinoze, hagera igihe cyo gusinya amasezerano, amasezerano ahenze ku buryo wasangaga hari igitabo kimwe wasangaga kigura ibihumbi 100 Frw hari n’ibyaguraga ibihumbi 200 Frw cyangwa arenga.”

Yasobanuye ko amasezerano byagaragaye ko azagorana gushyirwa mu bikorwa byongera gusubira mu biganiro.

Ati “Hari amashuri arindwi atangiye mu buforomo n’ububyaza arimo abanyeshuri 210. Iyo ibitabo ari bike, ibiciro bijya hejuru.”

Umwarimu utabonye igitabo yigisha ate?

Depite Mussolini Eugene yagaragaje impungenge ku ireme ry’uburezi abanyeshuri bahabwa mu gihe abarimu badafite ibitabo.

Ati “Si n’amakosa ahubwo ni ukwangiza. Niba urugendo rwo kubona igitabo cy’umwana twohereje ku ishuri mu mwaka wa mbere azagera mu wa gatatu kandi dufite inyandiko y’ikoranabuhanga, ariko kugisohora ku mpapuro bigatwara iminsi 300, habura iminsi 65 ngo umwaka urangire, uwo twohereje mu wa mbere arabibuze, ugiye mu wa kabiri arabibuze, asoje uwa gatatu nta gitabo kiramugeraho…wasohora ibitamo mu nyandiko [printing] imyaka itatu?”

Umurungi yasobanuye ko iyo rwiyemezamirimo atanzee igice kizima atangira kugitubura, ibitanoze bigakomeza gukosorwa, hakazemezwa itariki ya nyuma byatangiweho ari uko atanze igitabo cya nyuma.

REB ivuga ko ibitabo byamaze gusohoka ku mpapuro bihita byoherezwa ku mashuri mu gihe ibindi bikinozwa.

Perezida Muhakwa ati “Ubwo abari bakeneye gukoresha ibi bitabo barasibira? Bazagaruka babyige, bazabyigira mu mwaka bagezemo?”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi Karakye Charles yavuze ko hemezwa ibitabo bigomba kugurwa hamaze kwemezwa aho bikenewe.

Ati “ Twasanze dufitemo igenamigambi ritanoze mu kugura no kugeza amashuri ku gihe nk’uko bigaragara umunyeshuri wagombaga kubona igitabo akaba arangije umwaka cyangwa ibiri atarakibona. Iyi gahunda twarayiganiriye twemeza ko tugiye gukora impinduka ku buryo twizera ko uyu mwaka w’ingengo y’imari utangiye tuzaba dufitemo uburyo bwo kugura no gukwirakwiza ibitabo bwiza.”

Perezida wa PAC, Muhakwa Valens yagaragaje impungenge z’uko mu gihe abana batabonye ibitabo bazazamuka nta bumenyi bufite ireme bafite

Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana yavuze ko biyemeje gukemura ikibazo cy’ibitabo bitagera mu mashuri ku gihe

Joan Umurungi yavuze ko mbere y’uko ibitabo bituburwa habanza gusuzuma buri kintu niba kiri ku murongo, bigatuma bitinda

2026-06-29
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino ikipe ya Arsenal yanganyijemo na Tottenham

Ubwanditsi 25 Sep 2023
Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026
Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Ubwanditsi 03 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25
Amakuru

Urukiko Rukuru rwa Gisirikari rwakatiye Maj. (Rtd) Habibu Mudathiru igifungo cy’imyaka 25

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Mpayimana  Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro
INKURU NYAMUKURU

Mpayimana Philippe, yagaye imyitwarire ya Gilbert Mwenedata uri mu buhungiro

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Rtd Maj. Mudasiru wari mu ngabo za Kayumba muri RD-Congo na bagenzi be batangiye kuburanishwa

Ubwanditsi 02 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru