• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Muri iyi myaka 29 ishize, inyangabirama ntako zitagize ngo zihindanye isura y’uRwanda muri rusange, n’iya Perezida Kagame by’umwihariko. Nyamara ibitutsi byabo ahubwo byabaye nk’ibisingizo, kuko byateye Abanyarwanda kurushaho gukomera, gukora no gutera imbere.

Nta kintu kigoye nko gushyuha umutwe uhimbira umwere ibirego n’ibitutsi, uzi neza ko ibyiza bye bizagutamaza.Uko ni ko bimereye Anjan Sundaraman , Umuhinde wigize Umwongereza ku ngufu, akaba ashakira amaramuko mu gusebya Perezida Kagame, atitaye ku kuba imyaka amaze muri uwo mwanda nta kindi yasaruyemo uretse umunuko.

Anjan Sundaram, menya ko inyandiko zawe zinukira abazisoma, nk’uko nawe ubwawe uteye ishozi kubera umwanda mu mutwe no ku mubiri. Urinda wivanga mu bibazo by’u Rwanda, ibyabaye urudaca mu ntara ya Kasmir iwanyu, warabirangije?

Nk’uko bisanzwe iyo turi mu bihe nk’ibi byo kunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abadukina ku mubyimba bazura umugara. Nguko uko tariki 11 Mata 2023, uyu “Rutumivu” Anjan Sundaram yasohoye inyandiko mu kinyamakuru “The New York Times”, ashinja Perezida Kagame kuba”umunyagitugu ucuditse n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi”.

Iyi nyandiko ya Sundaram irimo ubuswa no kwivuguruza biteye isoni. Wasobanura ute ukuntu umunyagitugu aba inshuti magara y’ibihugu by’Amarika n’Uburayi, kandi ngo ari byo ntangarugero muri demokarasi? Keretse niba ibyo bihugu nabyo bitegekeshwa igitungu, cyangwa se Satan ikaba ari inshuti y’Imana!

Anjan Sundaram aratanga ingero zigaragaza umubano mwiza hagati y’uRwanda n’ibihugu bikomeye ndetse n’imiryango mpuzamahanga ifite imbaraga ku isi. Izo ngero nizo rwose, uretse ko izo atazi ari zo nyinshi cyane. Arashaka gusobanura se ko uwo mubano ari igihembo cyahawe Perezida Kagame kubera “igitugu”? Cyangwa ahubwo ibyo bihugu n’imiryango avuga, byashimye imikorere ya Perezida Kagame, maze bimushakaho ubucuti?

Anjan Sundaram agoreka amateka y’uRwanda agambiriye gusa kuyobya abatayazi neza. Urugero ni nk’aho avuga ko Perezida Kagame yagize uruhare muri Jenosideyakorewe Abatutsi, yirengagije ko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi Perezida Kagame ubwe yarwanyije, ndetse iyo Jenoside ikaba yarahagaritswe n’ingabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru. ” Les faits sont têtus”. Ukuri ntaho waguhungira, Bwana Sundaram.

Inyandiko ya Anjan Sundaram yasamiwe hejuru n’ibigarasha n’abajenosideri, kimwe n’ababakomokaho. Urugero ni umuhungu wa Yuvenali Habyarimana, Jean Luc Habyarimana, wishyize ku Karubanda, ubwo yashyanukaga agasubiramo amateshwa ya Anjan Sundaram.

Isi yose yagabye ibitero kuri Jean Luc Habyarimana, imwibutsa amarorerwa ise na nyina Kanziga bakoze.

Nk’aho yashimangiraga ko ngo Perezida Kagame yahinduye Itegekonshinga ngo agume ku butegetsi, abatari bake bamwibukije ko kuvugurura Itegekoshinga byavuye mu bushake bw’abaturage, bitandukanye n’ibyo ise Habyarimana yakoze mu mwaka w’1973, ubwo yafataga ubutegetsi amennye amaraso y’abo yasimbuye.

Bamubajije niba kwica Perezida Kayibanda n’abandi bategetsi biganjemo abakomokaga muri Gitarama, ari byo yita demokarasi yaranze ubutegetsi bwa se.Jean-Luc Habyarimana ati mu Rwanda nta bwisanzure muri politiki no mu itangazamakuru. Aha nahoabantu batabarika bamukurugutuye, bamubwira ko RTLM, Kangura, n’iindi bitangazamakuru bibiba amacakubiri , byashinzwe na se Habyarimana, nyina Agatha Kanziga ndetse na ba nyirarume, Zigiranyirazo na Sagatwa, bitagifite umwana mu Rwanda rwa none.

Kuba umwuzukuru wa Ntibazirikana(ise wa Yuvenali Habyarimana) biranze biramukurikiranye. Ese koko birakwiye ko mwene Habyarimana Yuvenali yishinga Umuhinde Anjan Sundaram, nawe akemeza ko Perezida Kagame “ahejeje Abanyarwanda ishyanga”, yirengagije ko Habyarimana we ahubwo yanavugaga ko nta mpunzi y’Umunyarwanda igomba gutahuka, kuko “uRwanda ari ruko cyane, rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi”!

Tugarutse kuri Anjan Sundaram, uyu mugome afitiye uRwanda urwango rwihariye. Yabaye mu Rwanda ari umwinjira w’umugore Nathalie Blaquière wakoreraga Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’itangazamakuru “Internews”. Nguko uko abakozi ba Internews bamwitaga”Mario”, bashaka kuvuga imburamumaro, ingirwamugabo y’imyaka 23, yinjiye umukecuru w’imyaka 53.

Anjan Sundaram yaje kwihindura umunyamakuru, atangira kohereza mu mahanga ibinyoma bisebya uRwanda, kugirango yigarurire imitima y’ibigarasha n’abajenosideri, maze areke gukomeza gutamikwa n’umugore.

Bidatinze, ihabara rya Anjan Sundaram ryaje kwirukanwa ku kazi kubera kwirirwa mu busambanyi aho gukora, umunsi ryabonetse rikaza rije gusebya uRwanda. Ryaje guhungira muri PNUD ribifashijwemo n’abandi banye Canada benewabo, ariko abakozi babanye muri Internews batanga amakuru ko adashobotse, naho arahirukanwa.

Nathalie Blaquière na Anjan we baje kuva mu Rwanda, ariko biba imodoka 2 za Inter news zaje kugurishirizwa muri Tanzaniya.

N’uyu munsi “Internews” byarayigoye kongera kwemererwa gukorera mu Rwanda, kubera ko isura yayo yangijwe na Anjan n’ishoreke ye, nyamara mu mwimerere wa Internews, ryari ishyirahamwe rifitiye akamaro kanini Abanyarwanda.

Ubwo inama ya CHOGM yari igiye kubera mu Rwanda, Anjan Sundaram ari mu bangiwe kuza gutara amakuru, kuko byari bizwi ko agenzwa no kwangiza.

Ngiyo rero inkomoko y’umujinya Anjan Sundaram afitiye uRwanda n’Ubuyobozi bwarwo, unatuma yinyuramo, agasohora inyandiko zerekana imitekerereze ye iciriritse.

Byarya menshi, ariko ayo gusebya Perezida Kagame ni indyankurye, kuko bigoye guhora utuka inka ngo”dore igicebe cyayo”!

2023-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Zimbabwe: Morgan Tsvangirai yitabye Imana

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Inkunga yatanzwe na Kagame ndetse na Museveni igiye gutangira gukoreshwa

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Abofisiye bakuru badacana uwaka na Gen Kayihura baragororerwa ubutitsa

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Ubwanditsi 13 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin
IMIKINO

Ahantu 6 abahanzi n’ibyamamare bazizihiririza St Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo
UBUKUNGU

Mboweni uri mu bafasha Kagame kuvugurura AU yagizwe Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha Nyuma Yo Gutanga Amakuru Y’ibyagwiririye Urugo Rwe [ VIDEO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha Nyuma Yo Gutanga Amakuru Y’ibyagwiririye Urugo Rwe [ VIDEO ]

Ubwanditsi 25 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru