• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Omar Artan witegura gusifura UEFA Super Cup izahuza PSG na Aston Villa, azasifura umumukino wa nyuma wa CECAFA KAGAME Cup 2026   |   03 Aug 2026

  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Mugisha arashinjwa kwica umugore we wari Pasiteri

Ubwanditsi 05 Oct 2017 Mu Rwanda

Drake Mugisha, umugabo wa nyakwigendera Pasiteri Maggie Mutesi, ejo yaburanishijwe mu rukiko rwa Nyarugenge aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we.

Pasiteri Mutesi Maggie wari usanzwe ayobora amasengesho y’abapasiteri ngarukakwezi muri Serena Hotel, yasanzwe yapfuye iwe I Gikondo mu gitondo cyo ku wa 10 Nzeri 2017.

Nyuma y’iminsi mike y’urupfu rwe, umugabo we Mugisha yatawe muri yombi na polisi y’igihugu kuko iperereza ry’ibanze ryakozwe na CID ryari ryagaragaje ko pasiteri Maggie yishwe anizwe.

Umushinjacyaha mu rukiko, Christa Kamikazi ubwo yasomaga ibyo Mugisha aregwa, yamusabiye gufungwa iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Kamikazi yatangaje ko raporo y’ibizamini by’isuzuma, yakozwe n’umuganga ubizobereyemo Prof Linette Tumwine Kyokunda ukorera ku bitaro byitiriwe Umwamin Faysal, yagaragaje ko Pasiteri Maggie Mutesa yishwe ko atazize urupfu rusanzwe.

Mu bindi umushinjacyaha yagaragaje mu rukiko ni imibanire itari myiza Mugisha na Mutesi bari bafitanye ku buryo hari hashize imyaka 3 basabye ubutane.

Umushinjacyaha yavuze ko ukwezi kumwe mbere y’urupfu rwa Pasiteri Maggie, Mugisha yari yaranditse ku musego w’uburiri bwabo agira ati “ Sinkiri umugabo wa Mutesi Maggie”. Umushinjacyaha yavuze ko hari n’igihe Mugisha yataye hanze ibintu by’umugore we aho yavugaga ko atakimushaka namba.

Mu bindi byagaragajwe n’umushinjacyaha, ngo Mugisha yigeze anashaka kugurisha inzu yabo ariko aza kubangamirwa n’umugore we Mutesi aho yanamushinjaga kutarihira abana amafaranga y’ishuri.

Mutesi yasanzwe yapfuye mu cyumba cye n’umugabo we.

Mugisha wahoze mu ngabo z’ u Rwanda afite ipeti rya kapiteni akaba yari mu rukiko, ntiyemeye raporo y’ibizamini byatanzwe na muganga byagaragaje ko Maggie yanizwe aho yavuze ko Arthur Murara, muramu we ko ari we wakoranye n’abaganga hamwe na CID kugirango babimuhimbire.

Mugisha yabajijwe ibijyanye n’imibanire mibi n’umugore maze avuga ko urugo rwe rwari rumeze nk’izindi ko nta byacitse byari birurimo. Ati “ Ni uruhe rugo rutabamo ibibazo?” maze ahakana amakuru avuga ko nta bushobozi yari afite bwo kugurisha inzu yabo kuko yari mu rubanza.

Jean de Dieu Murinzi, avoka wa Mugisha, yasabye ko umukiliya we aburana ari hanze kugirango abashe kwita ku bana basigaye aho yagaragaje ko batakiba murugo bakaba batacyiga kuko ise yatawe muri yombi.

Biteganijwe ko uyu munsi ari bwo urukiko rufata umwanzuro kuri ubwo busabe.

Mutesi wari ufite imyaka 37 y’amavuko niwe wari warashinze akaba n’umuyobozi wa Heavens Gates Ministries, umuryango wari ushinzwe amashengesho y’aba pasiteri.

-8222.jpg

Nyakwigendera Pasiteri Maggie Mutesi

2017-10-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Urunturuntu mu ishyaka rya Depite Frank Habineza uri mu nzira zo kwivuguruza kumagambo asabira ibiganiro imitwe y’iterabwoba

Ubwanditsi 07 Sep 2022
Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Abarundi batashye ngo ntacyo bashinja u Rwanda ariko ntibazahindura imyemerere

Ubwanditsi 01 Apr 2018
Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Amagana y’Abanye- Congo yakiriye i Kigali Moïse Katumbi udacana uwaka na Perezida Kabila

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Icyegera cya Uhuru Kenyatta mu Rukiko

Ubwanditsi 28 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée
Mu Rwanda

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze muri Qatar mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter
Mu Rwanda

Kagame, Murekezi na Mushikiwabo baje mu bayobozi 10 ba mbere basubiza abaturage kuri twitter

Ubwanditsi 02 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru