• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshejwe n’abana barwo-Ingabire M. Immaculée

Ubwanditsi 05 Apr 2018 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (Transparency International-Rwanda), Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko u Rwanda atari igihugu gikennye nk’uko abantu babivuga ahubwo ngo gikeneshejwe n’abana barwo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ubwo Transparency Rwanda yamurikaga isesengura yakoze kuri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2015/2016 ku makosa yagiye akorwa n’inzego z’uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali agahombya Leta.

Amafaranga yahombejwe kubera ayo makosa yavuye kuri miliyari 27.26 Frw mu mwaka wa 2014/2015, agera kuri miliyari 99.57 Frw muri 2015/2016.

Madamu Ingabire yavuze ko ayo mafaranga ahomba buri gihe aramutse akoreshwa ibyo agomba gukora u Rwanda rutakabaye rukiri mu bihugu bikennye.

Ati “Hahombye amafaranga meshi cyane. Nsigaye ngera ahantu nkavuga ngo ntabwo u Rwanda rukennye nk’uko tubivuga, rukeneshwa n’abana barwo kuko ariya mafaranga yose akoze ibyo yagombaga gukora iterambere ryakwihuta, tukagenda tuva mu bihugu bikennye cyane tujya mu by’amikoro aringaniye.”

Isesengura ryagaragaje ko bijyanye no gutanga amasoko ya Leta hakirimo ibibazo bikomeye kuko hari mu hahombya menshi.

Ingabire avuga ko kugira ngo kunyereza no gukoresha nabi ibya Leta bicike bizasaba guca umuco wo kudahana.

Ati “Birasaba ko hacika umuco wo kudahana kandi uwacunze nabi cyangwa uwanyereje amafaranga ya Leta ayagarure. Niho hakiri ikibazo gikomeye. Baragera mu butabera bikarangira bose ari abere.”

Yangeyeho ati “Erega ababikora ntabwo ari abaswa. Hari aho bari bafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Meya wako aratubwira ngo ‘ufungwa agatindamo ni uwariye wenyine’. Ni ukuvuga ko baba bafite abandi basangiye bakamurwanaho agafungurwa. Igikwiye guhinduka ni uko n’inzego z’ubutabera zibazwa ibyo zikora. Tukava ku kintu cyo kuvuga ngo umucamanza yaruciye uko abyumva.”

Mu gutanga amasoko, Ingabire avuga ko ba rwiyemezamirimo basigaye banga kugaragaza ababatse ruswa, ngo kuko iyo babikoze ejo bajya kwaka andi masoko bagasanga baragambaniwe.

Ati “Abagerageje kubafatisha bakabivuga, barabwirana bose. Tekereza kugira ngo ufatishe umuntu mu bitaro runaka , nujya gusaba isoko mu bindi bitaro usange baramaze kugutanga ngo uwo ntimuzamuhe isoko! Ni kimwe mu bituma ba rwiyemezamirimo aho gufashanya kugira ngo ibintu bikorwe neza, bagiye muri gahunda yo kujya batanga ruswa bakibonera isoko, ahubwo bakarikora nabi.”

Ingabire avuga ko mu Rwanda umuco wo kwihangana cyane wari ukwiye gucika, uhombeje Leta akabyishyura.

Avuga ko nko mu bihugu byateye imbere mu kurwanya ruswa nka Botswana, biterwa n’uko buri wese abigira ibye kugeza no ku muturage wo hasi.

Ati “Twe turacyihangana cyane. Igihe cyari kigeze tukamenya ko umuntu ararwara iyo adakize arapfa, nta murwayi uhoraho ubaho.”

Perezida wa Komisiyo Ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) Nkusi Juvénal, yavuze ko iyo uturere tugaragaza gukoresha nabi umutungo wa Leta ari ishusho ko no mu mikorere isanzwe hari ikibazo.

Yavuze ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikwiye kwifashishwa n’izindi nzego zireba aho zikwiye gushora imari ikagirira akamaro abaturage.

Ati “Burya akarere uko gacunga umutungo neza biba byerekana uko imikorere yako iteye, kuko ahacungwa nabi, haba harimo ibibazo mu mikorere hagati y’inzego haba muri njyanama, haba mu rwego rw’ubuyobozi. Binakugaragariza ahantu n’uturere ushobora kuvuga uti ‘imishinga, ishoramari ishobora gukorwa ikagirira neza abanyarwanda.”

Transparency Rwanda mu isesengura yakoze, yasanze amakosa yakozwe arimo ubwoko bubiri. Harimo ashingiye ku gusesagura umutungo wa Leta (ubwishyu budafite inyandiko ibugaragaza, uburiganya, kwishyura abantu batabaho…). Ayo yihariye 4 % by’amafaranga yose Leta yahombye mu mwaka wa 2015/206.
Hari andi makosa adashingiye ku isesagura arimo kutubahiriza amategeko, kutita ku nyandiko, amakosa akorwa mu nyandiko…, yihariye 96 % by’igihombo cyose Leta yagize.

Nko gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko byahombeje Leta miliyari 24.4. Imishinga yadindiye cyangwa iyasizwe itarangiye yatwaye miliyari 14.4. Ibijyanye na VUP bishingiye ku nguzanyo zagiye zitangwa ntizishyuzwe cyangwa amafaranga yatanzwe ngo agurizwe abaturage ntabagereho byatwaye miliyari 12.2 n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bagaragaje ko hakwiye ingufu mu guhashya abahombya Leta

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025
Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Ubwanditsi 22 Jan 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 05 Jan 2023
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Ubwanditsi 20 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba FDLR bishwe nyuma yuko bashishikarijwe gushyira intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavunira ibiti mu matwi ahubwo bagaragaza ingengabitekerezo yabo

Ubwanditsi 12 Jan 2020
Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.
Amakuru

Bizimana Djihad ntabwo azitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Centre Africa.

Ubwanditsi 01 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru