• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Nyaruguru: Polisi yafatanye abagabo batanu amafaranga y’amiganano

Ubwanditsi 27 Jun 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ifunze abagabo batanu bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano y’ubwoko butandukanye.

Abo ni Niyomugabo Emmanuel, Nshimiyimana Olivier, Nsengimana Jean Claude, Nzeyimana Emmanuel na Nsengimana Ignace.

Bafatanwe amafaranga y’u Rwanda 115,000, n’amadorali y’Amerika 100. Bose bafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 25 rishyira ku wa 26 Kamena mu mukwabu wa Polisi y’u Rwanda.

Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati,”Aba bagabo bafashwe mu masaha atandukanye. Bakoreshaga amayeri kuko bajyaga kugura ibikoresho n’ibindi bintu mu maduka anyuranye, buri wese akagenda ku giti cye. Batangaga inoti z’inyiganano, hanyuma umucuruzi akabagarurira amafaranga mazima.”

Yakomeje avuga ko abaturage ubwabo ari bo bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bakoresha amafaranga y’amiganano; noneho Polisi igenda ifata umuntu umwe; na we akavuga mugenzi we, kugera aho bose bafatiwe; ariko bakemeza ko bayahawe na Niyomugabo Emmanuel.

Uko ari batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru ku ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ayo mafaranga y’amiganano.

IP Kayigi yasabye abantu; cyane cyane urubyiruko kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amiganano, kuko; uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu na bo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yagiriye inama abakora ibyaha byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abafite iyo migambi kubireka kuko Polisi iri maso, kandi yiteguye kubafata no kubashyikiriza ubutabera.

Yibukije ko gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanwa n’amategeko; haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati,”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ahombya abayahawe, ndetse akaba agira ingaruka mbi ku bukungu muri rusange.”

-7104.jpg

(IP) Emmanuel Kayigi

Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano IP Kayigi yabagiriye inama yo gusuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kumenyesha vuba Polisi igihe bahawe amiganano cyangwa babonye umuntu uyafite.

Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya batanu bafatanwa ayo mafaranga; anasaba ko iyo mikoranire myiza yakomeza.

Source : RNP

2017-06-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Uwashimuswe n’ingabo za Congo akabohozwa na Kagame yiyemeje kuzamutora

Ubwanditsi 25 Jul 2017
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026
Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo muri Australia barimo abazubaka inzu ziciriritse i Kigali

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ibintu 9 Kiliziya Gatorika yasabye Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa
ITOHOZA

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis
Mu Rwanda

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

Ubwanditsi 13 Oct 2017
Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4
Amakuru

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Afurika igeze muri 1/8 cy’igikombe cy’isi 2022, ikaba izahura n’u Bwongereza berekeza muri 1/4

Ubwanditsi 30 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru