• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Gicumbi FC yegukanye igikimbe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri umwaka w’imikino 2021, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l’Est kuri Penaliti 14 kuri 13 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri mu minota 90 y’umukino.

Ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera aho ku isaha ya saa cyenda aribwo uyu mukino watangiye, ikipe ya Etoile de l’Est ikaba yinjiye neza muri uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 28 w’umukino Mudahemuka Claude yabonye igitego cya mbere,mbere y’uko bajya kuruhuka ubwo hari ku munota wa 44 w’umukino Dusange Bertin yatsinze igitego cyo kwishyura.

Bavuye kuruhuka ikipe ya Gicumbi FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Okenge Lulu Kevin ubwo hari ku munota wa 62 w’umukino, ubwo hari ku munota wa 90 nibwo Gahamanyi Boniface wa Etoile de l’Est yabonye igitego cyo kwishyura bituma amakipe yombi asoza umukino amakipe yombi anganya ibitego bibiri ku bibiri.

Nyuma yo kunganya kw’amakipe yombi hahise hitabazwa penaliti zaje kurangira ikipe ya Gicumbi FC itwaye igikombe itsinze penaliti 14 kuri 13 za Etoile de l’Est.

Mbere y’uyu mukino hari habanje undi mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, uyu mwanya watwawe na Heroes nyuma yaho yatsinze penaliti 4 kuri 3 z’Amagaju FC nyuma yaho uyu mukino wasojwe amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Kuzamuka mu kiciro cya mbere kwa Gicumbi FC na Etoile de l’Est zisanze andi makipe 14 agomba gukina umwaka w’imikino wa 2021-2022 aho ihgomba gutangira ku itariki ya 30 Ukwakira 2021.

Amakipe azakina ikiciro cya mbere umwaka utaha ni APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Kiyovu FC, Mukura VS, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC, Marine FC, Musanze FC, Gasogi United, Gorilla FC , Rutsiro FC na Gicumbi FC na Etoile de l’Est.

2021-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyo Zari Hassan avuga ku irogwa ry’umugabo we Ivan Ssemwaga

Icyo Zari Hassan avuga ku irogwa ry’umugabo we Ivan Ssemwaga

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Urubanza Mbabazi aregamo Perezida Museveni ruratangira uyu munsi

Urubanza Mbabazi aregamo Perezida Museveni ruratangira uyu munsi

Ubwanditsi 07 Mar 2016
Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ntabwo dukeneye abatugirira impuhwe, dukeneye uburenganzira- Jeanne d’Arc Ntigurirwa

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Ubwanditsi 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima
Amakuru

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Ubwanditsi 18 Aug 2021
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri
Amakuru

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi
INKURU NYAMUKURU

Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi

Ubwanditsi 03 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru