• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Gicumbi FC yegukanye igikimbe cya shampiyona y’ikiciro cya kabiri umwaka w’imikino 2021, ni nyuma yo gutsinda ikipe ya Etoile de l’Est kuri Penaliti 14 kuri 13 nyuma yaho amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri mu minota 90 y’umukino.

Ni umukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera aho ku isaha ya saa cyenda aribwo uyu mukino watangiye, ikipe ya Etoile de l’Est ikaba yinjiye neza muri uyu mukino kuko ubwo hari ku munota wa 28 w’umukino Mudahemuka Claude yabonye igitego cya mbere,mbere y’uko bajya kuruhuka ubwo hari ku munota wa 44 w’umukino Dusange Bertin yatsinze igitego cyo kwishyura.

Bavuye kuruhuka ikipe ya Gicumbi FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Okenge Lulu Kevin ubwo hari ku munota wa 62 w’umukino, ubwo hari ku munota wa 90 nibwo Gahamanyi Boniface wa Etoile de l’Est yabonye igitego cyo kwishyura bituma amakipe yombi asoza umukino amakipe yombi anganya ibitego bibiri ku bibiri.

Nyuma yo kunganya kw’amakipe yombi hahise hitabazwa penaliti zaje kurangira ikipe ya Gicumbi FC itwaye igikombe itsinze penaliti 14 kuri 13 za Etoile de l’Est.

Mbere y’uyu mukino hari habanje undi mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, uyu mwanya watwawe na Heroes nyuma yaho yatsinze penaliti 4 kuri 3 z’Amagaju FC nyuma yaho uyu mukino wasojwe amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Kuzamuka mu kiciro cya mbere kwa Gicumbi FC na Etoile de l’Est zisanze andi makipe 14 agomba gukina umwaka w’imikino wa 2021-2022 aho ihgomba gutangira ku itariki ya 30 Ukwakira 2021.

Amakipe azakina ikiciro cya mbere umwaka utaha ni APR FC, Rayon Sports, AS Kigali, Police FC, Kiyovu FC, Mukura VS, Bugesera FC, Musanze FC, Etincelles FC, Marine FC, Musanze FC, Gasogi United, Gorilla FC , Rutsiro FC na Gicumbi FC na Etoile de l’Est.

2021-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC  yatsindiwe na Djoliba muri Mali

APR FC yatsindiwe na Djoliba muri Mali

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva cyera, urupfu rwa Perezida Habyarimana rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi ku mugaragaro. Dore amwe mu matariki yabayeho ubwicanyi bukomeye.  6 Mata 1994 saa 20:25: Indege yari itwaye Abaperezida Juvénal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mujyi wa Kigali ubwo bari bavuye mu nama Arusha muri Tanzaniya.  Mu masaha yakurikiyeho ni bwo umutwe w’abasirikari barindaga Habyarimana, abasirikare, abajandarume n’Interahamwe batangiye gushyiraho za bariyeri muri Kigali.  7 Mata 1994: Minisitiri w’Intebe, Agatha Uwilingiyimana, Perezida w’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga, Joseph Kavaruganda barishwe.  Ni na bwo hatangiye kwicwa Abatutsi urugo ku rugo hanicwa abasirikare 10 b’Ababiligi, abarwaza, abarwayi n’abaganga ba CHK.  Kuri iyi tariki ni na bwo abasirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi bavuye muri CND batangira kurwana n’abicanyi.  8 Mata 1994: Ubwicanyi bwatangiye gukwira mu gihugu hose, bamwe mu bayobozi batangira guhungira muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda biganjemo Abaminisitiri.  Abantu barenga 100 biciwe mu ishuri rya Mutagatifu Andereye i Nyamirambo. Koloneli Théoneste Bagosora yateranyije inama yo kugena abayobozi bakuru b’igihugu bari bamaze gupfa.  9 Mata 1994: Théodore Sindikubwabo yabaye Perezida w’igihugu w’agateganyo, Jean Kambanda agirwa Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Abatabazi.  “Opération Amaryllis” y’Abafaransa yageze mu Rwanda izanye n’iy’Ababiligi yitwaga “Opération Silverback”.  Umuryango wa Habyarimana wajyanwe i Bangui muri Repubukika ya Centr’Afrika bahavanwa bajya mu Bufaransa.  12 Mata 1994: Guverinoma yavuye i Kigali ihungira i Murambi muri Gitarama  13 Mata 1994: Ingabo z’Ababiligi zafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda zita impunzi z’abatutsi zari zabahungiyeho muri ETO Kicukiro, Interahamwe n’abasirikare bahita batangira kubiraramo,abasigaye babazamura Nyanza ya Kicukiro ari naho babarangirije.  14 Mata 1994: Ubwicanyi bwakorewe mu bitaro bya Kibeho ku Gikongoro  15 Mata 1994: Ubwicanyi i Nyarubuye muri Kibungo no muri Paruwasi ya Mubuga ku Kibuye  16 Mata 1994: Ubwicanyi kuri Paruwasi ya Mugonero ku Kibuye 18 Mata 1994: Hishwe abari bahungiye muri Sitade Gatwaro (Kibuye).  20 na 22 Mata 1994: Interahamwe n’abasirikare biraye mu barwayi, abarwaza n’abavuzi bo mu bitaro bya Kaminuza i Butare barabica.  21 Mata 1994: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda (MINUAR) zaragabanyijwe ziva ku bihumbi 5,500 zigera kuri 270.  27 Mata 1994: Papa Jean Paul II yatangaje bwa mbere ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.  28 Mata 1994: Amerika na yo yemeye ko ibyaberaga mu Rwanda byari Jenoside bisobanurwa n’umuvugizi wayo Christine Shelley.  30 Mata 1994: Impunzi 250.000 zambutse umupaka zijya muri Tanzaniya bahunga intambara FPR yarwanaga na FAR.  12 Gicurasi 1994: Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu muri Loni na we yavuze ko mu Rwanda harimo kubera Jenoside.  13 na 14 Gicurasi 1994: Ni bwo abasirikare ba Leta y’abatabazi bifatanyije n’abapolisi, Interahamwe n’abaturange bateye abaturage bo mu Bisesero ku musozi wa Muyira bicamo abaturage batabarika bari babashije kwirwanaho mbere.  Muri Gicurasi 1994 : Umuryango utabara imbabare watangaje ko hamaze gupfa abantu barenga ibihumbi 500.  22 Gicurasi 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.  27 Gicurasi 1994: Habayeho guhererekanya impunzi hagati ya FPR na FAR biyobowe na MINUAR buri wese agahitamo aho agomba kujya yaba mu gice kiyoborwa na FPR cyangwa na Guverinoma y’Abatabazi.  29 Gicurasi 1994: Guverinoma yahungiye ku Gisenyi ari na ho yavuye igana mu cyahoze ari Zayire.  2 Kamena 1994: Gitarama na Kabgayi byagiye mu maboko ya FPR Inkotanyi  16 Kamena 1994: FPR yabohoje impunzi zari zahungiye muri Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i Kigali no muri Saint Paul.  22 Kamena 1994: Akanama gashinzwe umutekano ku isi kemereye Ingabo z’u Bufaransa kuza muri “Opération Turquoise”.  28 Kamena 1994: Umuryango w’Abibumbye wasohoye raporo ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.  4 Nyakanga 1994: Umujyi wa Kigali na Butare byafashwe na FPR Inkotanyi, Ingabo z’Abafaransa zitangaza ko Kibuye, Gikongoro na Cyangugu zizazicungira umutekano  13 Nyakanga 1994: Impunzi z’Abanyarwanda zatangiye kwambuka umupaka zijya mu mujyi wa Goma muri Zayire  15 Nyakanga 1994: Umuryango w’Abibumbye wanze kwemera Leta y’abatabazi.  17 Nyakanga 1994: Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zafashe Gisenyi na Ruhengeri kandi batangaza ko intambara ihagaze ku mugaragaro.  19 Nyakanga 1994: Hagiyeho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Pasteur Bizimungu aba Perezida, Jenerali Majoro Paul Kagame aba Visi-Perezida, Faustin Twagiramungu aba Minisitiri w’Intebe

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Ubwanditsi 24 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
INKURU NYAMUKURU

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

Ubwanditsi 14 Dec 2018
Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Intumwa za UNICEF zo mu gihugu cya Finland zasuye Isange One Stop Center

Ubwanditsi 27 Feb 2016
Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.
Amakuru

Ubwanditsi 11 May 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru