• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Nyuma yo gutsindwa na APR FC, umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa yeguye ku mirimo ye.

Ubwanditsi 16 Jun 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamena 2021 nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC yakinaga umukino wayo w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’amakipe umunani na Rayon Sports, uyu mukino warangie ikipe ya APR FC itsinde Rayon Sports igitego kimwe ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Sitade y’akarere ka Bugesera, muri uyu mukino wabaye ikipe ya Rayon Sports isabwa gutsinda kugirango yizere kuza mu makipe abiri ya mbere agomba kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika, gusa siko byaje kugenda kuko ikipe y’ingabo z’igihugu yegukanye amanota yo kuri uyu munsi, ni nyuma yo gutsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ubwo hari ku munota wa 90′.

Nyuma yaho uyu mukino urangiye umutoza wa Rayon Sports akaba yafashe umwanzuro wo gusezera muri iyi kipe yari amazemo igihe cy’umwaka umwe nyuma yaho yayigezemo avuye mu ikipe ya Gasogi United.

Nkuko ikinyamakuru Rwandamagazine.com cyabyanditse, nyuma y’uyu mukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC, umutoza Guy Bukasa ageze aho ikipe ibarizwa mu Nzove, yahamagaye abagize Staff technique arabasezera ndetse asezera n’abakinnyi. Ati “sindi wa muntu ukunda guhatiriza.”

Uyu mutoza kandi akaba yabashimiye mu buryo bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo byari bigoye.

Ati “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe. Nagira ngo mbabwira ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite numero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira abandi twazahurira.”

Yunzemo ati ” Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.”
Guy Bukasa wageze mu ikipe ya Rayon Sports tariki ya 7 Nyakanga 2020 ngo yahise kandi ahamagara abakinnyi arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye ngo umwaka wa 2020-2021 urangire.

Uyu mwaka w’imikino kandi ukaba ugiye gusiga ikipe ya Rayon Sports itazahagarira u Rwanda mu mikino iyariyo yose yaba iya Caf Champions League ndetse na Confederations Cup, kuko mu mikino ibiri izatanga amanota 6 kandi ikipe ya mbere ndetse n’iya kabiri zirarusha Gikundiro amanota umunani.

2021-06-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Umunsi wa 23 wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza Police FC yakira Musanze FC naho Gasogi United ikine na Kiyovu SC

Ubwanditsi 15 Apr 2022
Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump
Mu Rwanda

FBI yasatse urugo rwa Manafort wayoboye ibikorwa byo kwamamaza Donald Trump

Ubwanditsi 10 Aug 2017
Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje
Amakuru

Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje

RUSHYASHYA 12 May 2026
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle
Mu Rwanda

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru