• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Huye : Hasobanuwe iby’Urupfu rwa Ntaganda wakoreraga Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage

Ubwanditsi 09 Feb 2017 ITOHOZA

Umurambo wa Ntaganda Jean Pierre wakoraga mu Ngoro y’imibereho y’Abanyarwanda i Huye, wasanzwe mu ishyamba ry’iyi ngoro mu Karere ka Huye.

Ubuyobozi bw’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda, buvuga ko Ntaganda Jean Pierre wari Umukozi wabwo bagasanga yapfuye, ngo yari asanzwe agaragaza ibimenyetso byo guhinduka mu kazi, aho hari igihe cyageraga akigunga.

Mu kiganiro Kayonga Gabriel uyobora ishami rishinzwe Imicungire y’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda yahaye Izubarirashe.rw, dukesha iyi nkuru yavuze ko iperereza rikomeje ku cyateye urupfu rw’uyu mukozi.

Yagize ati “Ntaganda yari umukozi muri ba bandi bongererwa amasezerano ya buri mwaka, ku bijyanye n’urupfu rwe kugeza ubu kuvuga ko yishwe sinabihamya gusa biri mu bako ya Polisi, twamusanze mu ishyamba rya Huye yapfuye, twamubuze ku mugoroba wo ku wa mbere, nyuma yaho umugore we aje ku wa kabiri avuga ko umugabo we atatashye, natwe twahise tubwira Polisi batangira gushakisha.”

“Bashakishije mu mashyamba basanga yapfuye, mu byagaragaye ni uko nta kimenyetso yari afite ko yishwe, ibyo bahasanze ni ibikoresho by’umuti ashobora kuba yaranyweye, hari umuti wica imungu kandi n’agacupa karimo ubusa, hari kandi n’akantu wari urimo, nta gikomere na kimwe yari afite.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu mukozi yari amaze iminsi ngo agaragaza ibimenyetso byo kwigunga, no guhinduka mu mibereho ye mu kazi.

Yunzemo ati “Ntaganda Jean Pierre yari amaze iminsi arwaye kuko yari avuye n’i Ndera, ni yo mpamvu twaketse ko binashoboka ko yakwiyambura ubuzima, yari amazeyo iminsi (i Ndera). Uburyo yari amaze iminsi ni uko byagaragara ko atishimye mu kazi, yari umukozi mwiza ariko wabonaga buri munsi agenda ahinduka, arwara ibifu, mu mutwe n’ibindi.”

Kayonga avuga ko Ntaganda yari umukozi muri iki kigo kuva mu myaka 10 ishize, akaba yari atuye mu Karere ka Huye Umurenge wa Tumba , afite abana bane n’umugore.

-5701.jpg

Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage i Huye

2017-02-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Ubwanditsi 23 Dec 2019
Umudiho uva mu itako

Umudiho uva mu itako

Ubwanditsi 10 Dec 2016
Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Uko Abayobozi Ba FDLR Batwawe Ijoro Ryose Bajyanwa I Kampala N’ubutumwa Museveni Yabahaye

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Ubwanditsi 02 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Ceasar Kayizari, Sam Kaka, Rwarakabije, Mugambage na Rwigamba batangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret
ITOHOZA

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo
UBUKUNGU

Perezida Kagame asanga ubwiyongere bw’abanyafurika budakwiriye gufatwa nk’ikibazo

Ubwanditsi 09 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru