• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Televiziyo y’u Bubiligi irerekana filime ndangamateka ‘Inkotanyi’ ya Christophe Cotteret

Ubwanditsi 26 Sep 2017 ITOHOZA

Televiziyo y’Igihugu cy’u Bubiligi igiye kwerekana filime yiswe ‘Inkotanyi’ yakozwe n’Umufaransa ‘Christophe Cotteret’ aho agaragaza urugendo rwaranze ingabo z’ ‘Inkotanyi’ ahereye ku mavu n’amavuko yazo kugeza aho zigejeje u Rwanda mu nzira y’iterambere.

Yaherukaga kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda kuwa 7 Nyakanga 2017 mu gikorwa cyabereye mu nyubako ya Kigali City Tower mu gice cyahariwe sinema ahazwi nka ‘Century Cinemas’.

‘Inkotanyi’, ni filime mbarankuru imara iminota 90 yayobowe n’Umufaransa Christophe Cotteret, irerekanwa kuri uyu wa Kabili tariki ya 26 Nzeli guhera saa yine n’igice ( 22h30) z’ijoro kuri Televiziyo y’Igihugu cy’u Bubiligi RTBF/ La Une.

Mbere y’uko iyi filime yerekanwa, IGIHE dukesha iyi nkuru yaganiriye na Bwitare Nyilinkindi Eulade, umwe mu bagize uruhare mu rugamba Inkotanyi zarwanye zibohora u Rwanda, yatubwiye muri make akamaro ko kuvuga amateka ya FPR biciye muri filime nk’iyi.

Bwitare Nyirinkindi Eulade, yavukiye mu Rwanda mu 1958. Yakuriye muri Congo Kinshasa ari na ho yize amashuri mu bijyanye n’ibarurishamibare, yarangije mu 1985. Yabaye mu gisirikare cya Uganda, yavuyemo ajya muri RPA. Ubu aba mu Bubiligi ndetse abarirwa mu nkeragutabara.

Bwitare yagize ati “Ikintu cyiza kigaraga ni uko uwakoze filime yahaye ijambo benshi mu bagize uruhare ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatusi, yahaye ijmbo Perezida Paul Kagame, anagira n’umwanya wo kuganira na Perezida Yoweri Museveni, aha ijambo Minisitiri Kabarebe, Mazimpaka n’abandi.”

Yongeraho ati “Ikindi cyiza cy’iyi filime ni uko yakurikiranyije ibihe by’ibivugwamo (chronologiquement) , bituma uyireba agira igitekerezo nyacyo ku byabaye bikibutsa cyane impamvu yabiteye n’icyari kigamijwe (contexte) muri icyo gihe nyine cy’amateka avugwamo ku bice byose (opérations)byari bigize urugamba.”

Bwitare yavuze ko ari ikintu cyiza kuba iyi filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko “bituma amateka yibukwa kugirango ibi byakozwe bibere isomo amahanga ntibizongere kubaho n’ahandi”.

“Uwayikoze yagerageje kwerekana ibihe bikomeye mu bintu bikomeye byabaye mu myaka ya za 90 kugera 2000 mu masaha abiri. Ku Munyarwanda uyireba abona ari bigufi iyo ubireba muri filimi ariko ku munyamahanga utazi neza ayo mateka bimuha ishusho y’ayo mateka agatekereza cyane impamvu byabayeho. Cyane ko yahaye ijambo ababibayemo nk’uko nabivuze hejuru, ari nabyo bituma uyikurikira yumva neza amateka kurushaho.”

Muri Kamena 2017, Christophe Cotteret wakoze iyi filimi yagiranye ikiganiro na Jeune Afrique aho yagize ati “Ikintu cyantangaje cyane ni ikinyabupfura[discipline] cy’Inkotanyi, ntacyakorwaga gihubukiwe, bikaba byarabaye ubukungu bukomeye bw’umuco wa Politiki yagendeyeho.”

-8139.jpg

-8138.jpg

-8134.jpg

Bwitare Nyirinkindi Eulade, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda

Christophe Cotteret ni Umufaransa wavukiye i Paris muri 1976 wandika agakora ibijyanye na filime mbarankuru. Yatangiye gufata amashusho ya filime ‘Inkotanyi’ mu mwaka wa 2015 igashyirwa hanze muri 2017, ubwo yahabwaga urubuga agakurikirana ibikorwa bitandukanye mu gihugu ngo yirebere n’amaso kandi yiyumvire, akanagirana ibiganiro na bamwe mubabaye muri urwo rugamba.

Mu ifatwa ry’amashusho, Christophe Cotteret n’itsinda rye bibanze mu duce dufite amateka yihariye ku rugamba ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarwanye ziharanira kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iyi filime kandi uwayiyoboye yibanze ku buzima bwa Paul Kagame wayoboye uru rugamba.

-8136.jpg

-8135.jpg

2017-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Tumenye Gideon Rukundo Rugari n’impamvu yirirwa atuka u Rwanda ngo Museveni amufashe mu mugambi we wo kuba umudepite

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba

Impunzi z’Abanyarwanda zafashwe zijyanywe muri RNC zishobora kuregwa iterabwoba

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Abanyamakuru Jean Bosco Gasasira wabaga munzu y’abasazi muri Suede, Kabonero na Didas Gasana b’Umuseso bagaruwe Kampala mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni yategetse ko ingabo z’amahanga ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani zisoza inshingano kuri iyi tariki ya 31 Ukuboza 2020, abaturage nabo barigaragambya banga ko zitaha. Birarangira bite?
Amakuru

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017
Mu Mahanga

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro ku wa gatanu tariki ya 03/02/2017

Ubwanditsi 06 Feb 2017
KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner
HIRYA NO HINO

KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner

Ubwanditsi 31 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru