• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

U Bwongereza bwageze muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi, Harry Kane yandika amateka mashya

Ubwanditsi 04 Jul 2018 IMIKINO

U Bwongereza bwabaye ikipe ya nyuma ikatishije itike ya ¼ mu gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka butsinze Colombia kuri penaliti, rutahizamu Harry Kane yandika amateka mashya yo kuba ariwe mukinnyi rukumbi wabashije gutsindira iki gihugu mu mikino itandatu ikurikirana.

Mu mukino wa nyuma wa 1/8 wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, u Bwongereza bwakoze ibyasaga n’ibigoye busezerera Colombia ya Juan Cuadrado na Radamel Falcao kuri penaliti eshatu kuri enye nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu munota 90 isanzwe hashyirwaho na 30 amakipe yombi akananirwa kwisobanura.

Ikipe y’u Bwongereza iyobowe na Gareth Southgate nk’umutoza, yatangiye ikina neza irusha Colombia yari ifite icyuho cy’umukinnyi wayo mwiza James Rodriguez wagize ikibazo cy’imvune, iza kuyitsinda igitego cya mbere kuri penaliti yakorewe kuri Harry Kane asunitswe na Davinson Sanchez mu rubuga rw’amahina.

Kane usanzwe ari na kapiteni w’u Bwongereza niwe wayiteye neza ku munota wa 57, ahita aba umukinnyi wa mbere mu mateka utsindiye iki gihugu nibura igitego mu mikino itandatu ikurikirana yagikiniye.

Colombia ntiyacitse intege, yakomeje gusatira ishaka igitego cyo kwishyura igenda irema uburyo bwo gutsinda biciye ku bakinnyi nka Carlos Bacca, Juan Cuadrado na Radamel Falcao ariko amahirwe akaba make. Igitego cyo kwishyura cyaje kuboneka ku munota wa (90+3) gitsinzwe na myugariro Yerry Mina n’umutwe.

Byasabye ko umusifuzi ashyiraho iminota 30 y’inyongera nayo ntiyabasha kumara impaka kuko yarangiye amakipe anganya igitego 1-1, hitabazwa penaliti u Bwongereza bukomeza butsinze 4-3.

Iyi kipe igomba guhura na Suède muri ¼ nayo yahageze isezereye u Busuwisi ku gitego 1-0 cya Emil Forsberg ku munota wa 66.

Uko amakipe yose azahura muri ¼

Tariki 6 Nyakanga: saa 16:00: Uruguay vs u Bufaransa

Tariki 6 Nyakanga: saa 20:00: Brazil vs u Bubiligi

Tariki 7 Nyakanga: saa 16:00: Suède vs u Bwongereza

Tariki 7 Nyakanga: saa 20:00: U Burusiya vs Croatia

Rutahizamu Harry Kane yanditse amateka mashya yo kuba ariwe mukinnyi rukumbi wabashije gutsindira u Bwongereza mu mikino itandatu ikurikirana.

U Bwongereza mu byishimo byo gutsinda Colombia

2018-07-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Gasogi United yatewe mpaga na Rayon  inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

Gasogi United yatewe mpaga na Rayon inacibwa miliyoni 2 z’Amafaranga y’u Rwanda nk’amande

RUSHYASHYA 22 Mar 2026
Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Knowless n’ Umutware we Clement Bafashe Rutema Ikirere Berekeza Mu Bwongereza

Ubwanditsi 16 Jan 2017
Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Ibaruwa ya Olivier Karekezi ku mpamvu yataye Rayon Sports adasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia
Amakuru

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.
Mu Rwanda

Pasiteri wateraga ikirenge mu cya” Yesu ” byarangiye yitabye Imana.

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye
HIRYA NO HINO

Mali: Abasirikare bane ba Loni biciwe mu bitero bibiri bitandukanye

Ubwanditsi 26 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru