• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Ubwanditsi 20 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida, rutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Martin Fayulu.

Uwo mwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Komisiyo y’Amatora yari yatangaje ko Tshisekedi ari we watsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57%, biterwa utwatsi na Martin Fayuku wamukurikiye mu majwi wahise aregera urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Byari biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko usomwa ahagana saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa icyakora RFI yatangaje ko isomwa ry’urubanza ryatangiye ahagana saa tanu z’ijoro.

Rwanzuye ko ikirego Martin Fayulu yatanze asaba ko kubara amajwi bisubirwamo nta shingiro gifite kubera ko nta bimenyetso yatanze.

Fayulu yagiye gusaba ko amajwi asubirwamo ahanini ashingiye ku byatangajwe na Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu byavugaga ko ari we watsinze amatora ndetse n’ibyakusanyijwe n’ikipe ye yari ishinzwe kumureberera.

Urukiko rwavuze ko nta wundi wari wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora byashingirwaho atari Komisiyo y’Amatora.

Rwemeje ko Tshisekedi ari we watsinze bidasubirwaho amatora ya Perezida aherutse kuba.

Fayulu yahise atangaza ko ibikozwe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga ari ‘ihirikwa ry’ubutegetsi ryitwaje Itegeko Nshinga’.

Yavuze ko atazemera Tshisekedi nka Perezida ndetse asaba abaturage bose kubigenza batyo.

Ati “Nta banga ko mwantoreye kuba Perezida ku majwi ari hejuru ya 60 % ariko Komisiyo y’Amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga bahimbye ibitandukanye n’ibyavuye mu matora ku mpamvu idasobanutse. Ibi ni uguhirika ubutegetsi hitwajwe Itegeko Nshinga.”

Yongeyeho ati “Ni njye Perezida wemewe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kubera iyo mpamvu ndasaba abaturage ba Congo kutemera undi muntu uziyitirira uyu mwanya ndetse no kutumvira amategeko azaturuka kuri uwo muntu.”

Martin Fayulu yasabye abaturage kwigaragambya mu mahoro berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Thoko Mabitu, umwe mu bajyanama ba Tshisekedi yabwiye RFI ko ukuri kwatsinze ikinyoma, asaba abaturage bose na Martin Fayulu gushyigikira Perezida wemejwe.

Ati “Turasaba abanye-Congo bose gushyigikira Perezida kuko turi bamwe kandi akazi ni kenshi ngo twongere kubaka igihugu cyacu.Turasaba umuvandimwe Martin Fayulu ko igihe kigeze ngo dufatanye kubaka igihugu. Nidufatanya na Perezida watowe, tuzageza abaturage kuri byinshi.”

Kuri uyu wa Mbere muri Congo hategerejwe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe.

Uwo muryango ku wa Kane wari wasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge.

Ariko Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, ibi yabiteye utwatsi yagize ati “Sintekereza ko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guha amabwiriza urukiko. Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’Ubutabera bwa Congo Kinshasa.”

Yongeyeho ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.”

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida

Martin Fayulu yanze ibyatangajwe n’urukiko, ahubwo avuga ko ariwe Perezida wa RDC

 

2019-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza

RUSHYASHYA 06 May 2026
Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Mu Rwanda inzererezi zijyanwa mu bigo ngororamuco induru zikavuga, muri Kongo zakwicwa bigahabwa umugisha

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Umujyanama wa Perezida Museveni bamusanze mu nzu yapfuye

Ubwanditsi 08 Jan 2018
Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Ubwanditsi 07 Jul 2018

4 Ibitekerezo

  1. Bob deol
    January 20, 20199:53 am -

    Congo nukuyisengera kbs Ndabona Satani ashaka kuhakora akazi.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 20, 20192:01 pm -

    ARIKO. FAYILU NIBA ATARI
    UMUTESI. NINJIJI!!!
    NGO. BAHIRITSE UBUTEGETSI
    BITWAJE. ITEGEKO SHINGA
    YIYIBAGIJE YUKO ARI MURI
    AFRIKA. AHO NITEGEKO NSHINGA
    NARYO BARISEMYA. BAKIKORERA
    IRIBAHESHA. UMUGATI
    NGO. ABATURAGE BIGARAGAMBYE
    BEMEZA YUKO FAYURU ARIWE
    PREZIDA. ABANYARWA BACUMUGANI
    NGO UMUPFU ARAGWA. AKABYINIRA
    HASI AHO GUHAGURUKA NGO AKOMEZE URUGENDO
    FAYULU WE. UZAJYE GUSURA
    ODINGA MURI KENYA AKUGIRE
    INAMA. ESE KINYATA YIMIKWA
    ABAKURIYE. UBUMWE BWAFURIKA
    BARI HEHE???KO BATAGIYEYO???

    Subiza
  3. Btwenge
    January 20, 20192:16 pm -

    MBESE. KO MUTATUGEJEJEHO
    ITANGAZO RYA PREZIDA
    WA NAMIBIYA?????
    MUBAZE. IKINYAMAKURU
    UMUSEKE UKO. BYIFASHE!!!

    KARABAYE!!!BINYIBUKIJE
    IBYA M23

    Subiza
  4. Sunday
    January 21, 20193:25 pm -

    THE GOON KAGOME’S HEART RATE IS HIGH. ARAKUBISWE. I CONGRATULATE H. E. TSHEKEDI

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda  biguru ntege
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahagurukiye Abayobozi bagenda biguru ntege

Ubwanditsi 28 May 2017
Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )
ITOHOZA

Rudasingwa arashinjwa gufata kungufu umwana w’umukobwa wacitse ku icumu yari yarabohoje ( Video y’Ubuhamya )

Ubwanditsi 12 Jul 2016
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017
Mu Rwanda

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru