• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Urukiko rwemeje intsinzi ya Tshisekedi, Fayulu abitera utwatsi yiyita ko ariwe Perezida wa RDC

Editorial 20 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida, rutesha agaciro ikirego cyari cyatanzwe na Martin Fayulu.

Uwo mwanzuro w’urukiko wari utegerejwe na benshi watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

Komisiyo y’Amatora yari yatangaje ko Tshisekedi ari we watsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018 n’amajwi 38.57%, biterwa utwatsi na Martin Fayuku wamukurikiye mu majwi wahise aregera urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Byari biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko usomwa ahagana saa cyenda kuri uyu wa Gatandatu i Kinshasa icyakora RFI yatangaje ko isomwa ry’urubanza ryatangiye ahagana saa tanu z’ijoro.

Rwanzuye ko ikirego Martin Fayulu yatanze asaba ko kubara amajwi bisubirwamo nta shingiro gifite kubera ko nta bimenyetso yatanze.

Fayulu yagiye gusaba ko amajwi asubirwamo ahanini ashingiye ku byatangajwe na Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu byavugaga ko ari we watsinze amatora ndetse n’ibyakusanyijwe n’ikipe ye yari ishinzwe kumureberera.

Urukiko rwavuze ko nta wundi wari wemerewe gutangaza ibyavuye mu matora byashingirwaho atari Komisiyo y’Amatora.

Rwemeje ko Tshisekedi ari we watsinze bidasubirwaho amatora ya Perezida aherutse kuba.

Fayulu yahise atangaza ko ibikozwe n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga ari ‘ihirikwa ry’ubutegetsi ryitwaje Itegeko Nshinga’.

Yavuze ko atazemera Tshisekedi nka Perezida ndetse asaba abaturage bose kubigenza batyo.

Ati “Nta banga ko mwantoreye kuba Perezida ku majwi ari hejuru ya 60 % ariko Komisiyo y’Amatora n’urukiko rurinda Itegeko Nshinga bahimbye ibitandukanye n’ibyavuye mu matora ku mpamvu idasobanutse. Ibi ni uguhirika ubutegetsi hitwajwe Itegeko Nshinga.”

Yongeyeho ati “Ni njye Perezida wemewe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kubera iyo mpamvu ndasaba abaturage ba Congo kutemera undi muntu uziyitirira uyu mwanya ndetse no kutumvira amategeko azaturuka kuri uwo muntu.”

Martin Fayulu yasabye abaturage kwigaragambya mu mahoro berekana ko batishimiye ibyavuye mu matora.

Thoko Mabitu, umwe mu bajyanama ba Tshisekedi yabwiye RFI ko ukuri kwatsinze ikinyoma, asaba abaturage bose na Martin Fayulu gushyigikira Perezida wemejwe.

Ati “Turasaba abanye-Congo bose gushyigikira Perezida kuko turi bamwe kandi akazi ni kenshi ngo twongere kubaka igihugu cyacu.Turasaba umuvandimwe Martin Fayulu ko igihe kigeze ngo dufatanye kubaka igihugu. Nidufatanya na Perezida watowe, tuzageza abaturage kuri byinshi.”

Kuri uyu wa Mbere muri Congo hategerejwe intumwa z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ziyobowe na Perezida Paul Kagame zigamije kumvikanisha impande zitavuga rumwe.

Uwo muryango ku wa Kane wari wasabye RDC kuba ihagaritse gutangaza ibyavuye mu matora bya burundu, nyuma yo kubona ko ibyari byatangajwe na Komisiyo y’Amatora mbere byari biteye impungenge.

Ariko Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende, ibi yabiteye utwatsi yagize ati “Sintekereza ko uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guha amabwiriza urukiko. Sinizeye neza ko Umuryango wa Africa yunze Ubumwe usobanukiwe neza imikorere y’Ubutabera bwa Congo Kinshasa.”

Yongeyeho ati “Nta gihugu na kimwe ku isi cyakwemera ko ubutabera bwacyo bukoreshwa n’abantu bavuye hanze.”

Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora ya Perezida

Martin Fayulu yanze ibyatangajwe n’urukiko, ahubwo avuga ko ariwe Perezida wa RDC

 

2019-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018
Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Menya impamvu Perezida Museveni yanze kujya mu nama y’ I Goma, aratinya ideni ry’amamiliyari afitiye RDC, anatinya kubazwa iby’ubushotoranyi akomeje gukorera u Rwanda

Editorial 24 Sep 2020
Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Ishyari rya Tshisekedi rifashe ubusa: Inkunga ya miliyari hafi 30 imaze kugenerwa ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 18 Nov 2024
Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Dushime Intwari zarubogoye, tugaya intati zarubogetse. Abatanze ubuzima mutabara ubwacu muri Intwari, abarugambaniye mubyita umuvuno, bizababera umuvumo!!

Editorial 01 Feb 2021

4 Ibitekerezo

  1. Bob deol
    January 20, 20199:53 am -

    Congo nukuyisengera kbs Ndabona Satani ashaka kuhakora akazi.

    Subiza
  2. Btwenge
    January 20, 20192:01 pm -

    ARIKO. FAYILU NIBA ATARI
    UMUTESI. NINJIJI!!!
    NGO. BAHIRITSE UBUTEGETSI
    BITWAJE. ITEGEKO SHINGA
    YIYIBAGIJE YUKO ARI MURI
    AFRIKA. AHO NITEGEKO NSHINGA
    NARYO BARISEMYA. BAKIKORERA
    IRIBAHESHA. UMUGATI
    NGO. ABATURAGE BIGARAGAMBYE
    BEMEZA YUKO FAYURU ARIWE
    PREZIDA. ABANYARWA BACUMUGANI
    NGO UMUPFU ARAGWA. AKABYINIRA
    HASI AHO GUHAGURUKA NGO AKOMEZE URUGENDO
    FAYULU WE. UZAJYE GUSURA
    ODINGA MURI KENYA AKUGIRE
    INAMA. ESE KINYATA YIMIKWA
    ABAKURIYE. UBUMWE BWAFURIKA
    BARI HEHE???KO BATAGIYEYO???

    Subiza
  3. Btwenge
    January 20, 20192:16 pm -

    MBESE. KO MUTATUGEJEJEHO
    ITANGAZO RYA PREZIDA
    WA NAMIBIYA?????
    MUBAZE. IKINYAMAKURU
    UMUSEKE UKO. BYIFASHE!!!

    KARABAYE!!!BINYIBUKIJE
    IBYA M23

    Subiza
  4. Sunday
    January 21, 20193:25 pm -

    THE GOON KAGOME’S HEART RATE IS HIGH. ARAKUBISWE. I CONGRATULATE H. E. TSHEKEDI

    Subiza

Leave a Reply to Btwenge Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima
Mu Rwanda

Gasabo: Bane bafunzwe bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 10 z’Ishyirahamwe ry’Abajyanama b’ubuzima

Editorial 04 Nov 2017
Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe “The Warriors” yashinje amarozi n’ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa

Editorial 17 Jan 2021
Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017
Mu Rwanda

Urubanza rw’abo kwa Rwigara rwimuriwe ku wa gatanu tariki 13.10.2017

Editorial 11 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru