• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Ubwanditsi 23 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi w’Umurundi Nimbona Jean Pierre [Kidumu] yagaragaje ko atewe ipfunwe no kuba imva ya mugenzi we Christophe Matata yararengewe n’ibigunda nyamara hari abantu benshi babanye.

Tariki 03 Mutarama 2011 nibwo umuhanzi w’Umurundi wari ufite n’abakunzi benshi mu Rwanda, Christopher Matata, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Yapfuye amaze igihe gito agejejwe mu bitaro aho yazize uburwayi yari afite mu gihaha cy’ibumoso.

Andrew Mwenda, washinze akaba anayobora ikinyamakuru The Independent Magazine, yari inshuti ya bugufi na Patrick Karegeya, ndetse yari azi na Matata  nk’umunyamakuru yagiranye ibiganiro bitandukanye  na Col. Karegeya kuva akiyobora urwego rw’ubutasi na nyuma yo gukurwa kuri uwo mwanya.

Andrew Mwenda, agaruka kenshi k’urupfu rwa Christophe Matata ati : Hari umugabo witwa Jean Christophe Matata, wari umuhanzi mu Rwanda no mu Burundi, yagiye muri Afurika y’Epfo (muri 2011) apfira muri hoteli, wari ubizi? Yahise apfa nyuma y’igitaramo i Capetown. Ariko sinzi niba abantu barakurikiye amakuru kuko byagaragaye ko Matata yageze i Capetown akahabona umukobwa mwiza uturuka i Burundi, amujyana kuri hoteli barishimisha. Byaje guhindukira kuri uyu mukobwa wari inshuti ya Karegeya kuko uyu yohereje uyu mukobwa n’umugabo witwa Antwa bashyira ikinini mu kinyobwa cye. Yanyoyeho asubira i Capetown mu gitaramo; agarutse avuye mu gitaramo ahita ashiramo umwuka nyuma y’aho ingingo ze nyinshi zinaniriwe gukora.”

Mwenda akomeza avuga ko mu minsi ishize inkuru y’uko Karegeya yicishije Matata yabaye kimomo kuri internet kubera ko uyu mukobwa w’Umurundikazi yasubiye i Burundi avuga uko byose byagenze, ukuntu Karegeya ari we wamuhaye ikinini bashyize mu kinyobwa cya Matata wari umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda no mu Burundi, ati: “Utekereza ko umuryango wa Matata utagira inyungu mu rupfu rwa Karegeya?”

Mwenda akomeza avuga ko mbere yo gucira uwo ari we wese urubanza, abanyamakuru bakagombye kwibaza abantu baba bafite inyungu mu rupfu rwa Karegeya.

Agira ati: “Kuri internet hose abantu bari gushinja Kagame, njye bingaragarira ko umuntu wagombaga guhomba Karegeya yapfuye ari Kagame. Ni ukuvuga ko yari afite inyungu nke mu kwica Karegeya kuko iyo abikora buri wese yari kumushinja.”

Tariki ya 13 Mutarama 2011 nibwo  Matata yashyinguwe mu irimbi rya Mpanda mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Bujumbura.

Yaherekejwe mu cyubahiro kitigeze gihabwa n’undi muhanzi uwo ari we wese mu Burundi dore ko mu kumushyingura hari abayobozi batandukanye ndetse n’isanduku ye ikaba yari itwikirijwe ibendera ry’igihugu.

Imyaka icyenda irashize, uyu muririmbyi wafatwaga nk’intwari mu gihugu cye atakiri ku Isi y’abazima.

Imva ya Jean Christophe Matata washyinguwe mu cyubahiro kidasanzwe yari imaze iminsi yararengewe n’ibihuru nk’uko byagaragaye mu mashusho Kidumu yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Aya mashusho agaragaza abagabo batema ibihuru byari byarayirengeye n’umugore akubura impande yayo, aho bari bamaze guharura. Ahari hashyizwe ifoto ya nyakwigendera yavuyemo.

IGIHE cyatangaje ko Kidumu yashimiye ababikoze, agaragaza ko atewe ikimwaro no kuba imva ya Matata wababaje benshi ubwo yapfaga itarigeze yitabwaho ngo akomeze guhabwa icyubahiro nk’icyo yashyinguranywe.

Christophe Matata yitabye Imana afite imyaka 50. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Amaso Akunda’, “Nyaranja”, “Mukobwa Ndagowe”, “N’inyagasambu Rirarema” n’izindi nyinshi.

Christophe Matata yari umuhanzi ukunzwe na benshi

Kidumu yasabye imbabazi Christophe Matata

2019-04-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ebola: Uganda yivuguruje ku bihuha yari yatangaje ku Rwanda, nubundi yabikoze nkana ibizi kandi ibishaka

Ubwanditsi 20 Jul 2019
Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwiru muri Sena y’u Bufaransa mu kiganiro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 10 Mar 2020
Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri

Ubwanditsi 16 Jul 2025
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Ubwanditsi 07 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri  bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda
Mu Mahanga

Burera: Abatwara moto, abanyonzi n’abanyeshuri bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ubwanditsi 20 Mar 2016
Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu
HIRYA NO HINO

Burundi: Uwayoboraga Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radiyo na Televiziyo by’Igihugu

Ubwanditsi 15 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru