• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire yageze mu Rwanda aho yitabiriye inama izwi nka Mo Ibrahim Governance Weekend, igomba gutangirwamo igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim kizashyikirizwa Ellen Johnson Sirleaf uheruka gusimburwa nka Perezida wa Liberia.

Iyi nama ngarukamwaka y’iminsi itatu iteganyijwe ku wa 27-29 Mata 2018, kuri uyu wa Gatanu izafungurwa no kwishimira imiyoborere ya Ellen Johnson Sirleaf wegukanye igihembo cy’umwaka wa 2017. Itegurwa n’umuryango Mo Ibrahim Foundation, ikagenda izenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Perezida Ouattara yageze mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu aho yavuze ati “nzitabira umuhango wo gushyikiriza igihembo cya Mo Ibrahim inshuti yanjye n’uwahoze ayobora Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf.”

Umuyobozi wa Komite itanga iki gihembo, Dr Salim Ahmed Salim, yavuze ko Sirleaf yagiye ku butegetsi igihugu cye cyarasenywe burundu n’intambara za gisivili, akayobora urugendo rw’ubwiyunge agamije kubaka igihugu na demokarasi. Yakomeje avuga ko muri manda ebyiri yakoreye abaturage atiganda akubaka umusingi Liberia izubakiraho kugira ngo ive mu bibazo bikiyugarije birimo n’indwara ya Ebola.

Ouattara aheruka kwemeza ko azaba ari i Kigali guhera ku wa 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018, aho yageze mu Rwanda avuye mu zindi ngendo muri Koweït no mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko abayobozi batandukanye bazakoranira muri Kigali Convention Centre barimo abanyapolitiki, abayobozi mu nzego z’ubucuruzi, abahagarariye imiryango itari iya leta, inzego zihagarariye uturere n’abafatanyabikorwa ba Afurika, haganirwa ku ngingo z’ingirakamaro kuri Afurika.

Iyi minsi itatu izaba ari iy’ibiganiro bikomeye bizagenda bigaruka ku bibazo Afurika ifite, uyu mwaka hakazahabwa umwihariko kuri serivisi zitangwa ubuyobozi bwa leta muri Afurika.

Iyi ngingo izaganirwaho by’umwihariko ku wa Gatandatu, mu kiganiro kizitabirwa na Perezida Kagame, kikazayoborwa n’umuherwe Mohammed “Mo” Ibrahim ukomoka muri Sudani akaba n’Umwongereza, wakoreye ibigo byinshi by’itumanaho mbere yo gushinga icye, Celtel. Umutungo we ubarirwa muri miliyari 1.18 z’Amadolari ya Amerika.

Ingingo ya serivisi za leta irakomeye kuri uyu mugabane, kuko raporo y’uyu muryango ya 2018 igaragaza ko “22% by’abaturage ba Afurika bafite serivisi bagiye gusaba muri leta bavuze ko batanze ruswa, abenshi hari kuri polisi no mu nkiko.” Ruswa muri serivisi za leta muri Afurika ngo iza ku mwanya wa kabiri ku Isi, nyuma ya Aziya y’Epfo.

Iyi nama ya Mo Ibrahim Weekend izasozwa n’inkera idasanzwe izasusurutswa n’ibyamamare mu njyana Nyafurika, harimo Itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya na Peter Okoye (wahoze muri P Square) wo muri Nigeria n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ubwo yakirwaga i Kigali

Perezida Ouattara yageze mu murwa mukuru w’u Rwanda mu ma saa moya z’ijoro kuri uyu wa Gatatu

Ouattara aheruka kwemeza ko azaba ari i Kigali guhera ku wa 25 kugeza ku wa 27 Mata 2018. Yageze mu Rwanda nyuma y’izindi ngendo yagiriye muri Koweït no mu Bufaransa mu Cyumweru gishize

Yakiriwe mu Rwanda n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

2018-04-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Ubwanditsi 14 Mar 2021
Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Somalia : Ingabo za Uganda [ UPDF] zasubiranyemo 4 bahasiga ubuzima

Ubwanditsi 13 May 2019
Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Ubwanditsi 07 Aug 2020
Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Ubwanditsi 17 Aug 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?
Amakuru

Ko hari ibimenyetso simusiga byerekana itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi , Ingabire Victoire na bagenzi be ko batazana ibya “jenoside yakorewe Abahutu” baririmba?

Ubwanditsi 09 Sep 2024
Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irahakana gukubita no gukomeretsa umumotari

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame
UBUKUNGU

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru