• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro Stade Amahoro hakimwa umukino uzahuza APR na Police

Ubwanditsi 30 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame azafungura Stade Amahoro kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2024, mbere y’umukino uzahuza Police FC na APR FC muri iyi nyubako yakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo, bemeje ko Perezida Kagame azaba ari muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro iyi Stade nshya, aho abakunzi b’umupira w’amaguru bazafungurirwa imiryango hagati ya saa Tanu na saa Cyenda z’amanywa.

Perezida Kagame, yari kuri Stade Amahoro ubwo hakinwaga umukino wo kuyisogongera wiswe ’Umuhuro mu Mahoro’, aho yahuye n’abana b’amarerero ya Paris Saint Germain na FC Bayern Münich babanje gukina mbere y’umukino APR FC yanganyirijemo na Rayon Sports 0-0.

Umukino w’umupira w’amaguru Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukurikirana, ni uwa nyuma wa CHAN 2016 igihugu cya Congo Kinshasa cyatsindiyemo Mali kuri iyi Stade mbere yo kuvugururwa.

Muri Gashyantare 2022 ni bwo imirimo y’ibanze yo kubaka Stade Amahoro yatangiye, ariko ibikorwa nyir’izina bitangira muri Kanama uwo mwaka aho yubakwaga na Sosiyete ikomoka muri Turikiya yitwa Summa Rwanda JV ariko ifatanyije n’izindi zo mu Rwanda zirimo Real Contractors.

Ni Stade iri ku rwego mpuzamahanga, iheruka kwemezwa n’inzobere zivuye muri CAF nyuma yo kuyisura zayishyize ku rwego rwo hejuru kuri uyu Mugabane no ku Isi nzima, aho inujuje ibisabwa ngo ibe yakwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ndetse n’icy’Afurika, bivuze ko yanakwakira indi mikino yose mpuzamahanga.

2024-06-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

RNC- Uganda : Deo Nyirigira na Christophe Busigo mu mazi abira nyuma yo guheka impyisi

Ubwanditsi 09 Apr 2020
Nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi  Kitoko ,Sheeber Karugi aje gutaramira mu Rwanda

Nyuma yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Kitoko ,Sheeber Karugi aje gutaramira mu Rwanda

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Urujijo kuri Raporo y’iperereza k’urupfu rwa Camille Nkurunziza

Ubwanditsi 12 Jun 2019
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye
Amakuru

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021
Amakuru

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Ubwanditsi 20 Oct 2021
Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo
Mu Mahanga

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Ubwanditsi 23 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru