• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Mu myaka 7 u Rwanda rushobora kuzaba rufite ibikorwa remezo bikomeye

Ubwanditsi 26 Sep 2017 Amakuru

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard avuga ko mu myaka irindwi mu Rwanda hazubakwa ibikorwa remezo byinshi birimo inganda, imihanda ibitaro n’ibindi.

Ibi yabigejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 26 Nzeri, aho yabasobanuriraga ibikubiye muri gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma yo guhera muri 2017 kugeza 2024.

Mu rwego rw’ubukungu ari na ho inganda ziboneka cyane, Minisitiri w’Intebe yavuze ko Guverinoma ifite intego yo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ku bumenyi no ku mutungo kamere by’u Rwanda.

Avuga ko mu rwego rwo kuzamura iryo terambere hazubakwa inganda nshya ndetse n’izisanzwe zikonegererwa ubushobozi.

Mu nganda yavuze ko zizaba zubatswe muri iyi manda ya Perezida Kagame, ni inganda zikora imiti, izikora inzitiramibi, uruganda rukora ifumbire, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amabati, amakaro n’ibyuma ndetse n’uruganda rukora ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.

Ubwikorezi

Avuga mu bijyanye n’ubwikorezi bukorerwa mu kirere, Minsitiri w’Intebe yavuze ko bazongera umubare w’Ibihugu indege ya Rwandair igeramo ku migabane ya Afurika, Uburayi, Aziya na Amerika.

Avuga kandi ko mu myaka irinswi hazabaho kurangiza kubaka no gutangira gukoresha igice cya mbere cy’umushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi bangana na miliyoni 1 n’ibihumbi 700 ku mwaka.

Muri iyi myaka kandi ngo hazashyirwaho Ikigo cy’Icyitegererezo kizafasha mu kongera ubumenyi bukenewe mu by’indege.

Mu bijyanye no gutwara abantu Minisitiri w’Intebe yavuze ko hazanozwa serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu migi no mu cyaro.

Bimwe mu bizakorwa ngo ni ukongera inzira zikoreshwa na bisi zitwarira abagenzi ku gihe kizwi, by’umwihariko, mu Mujyi wa Kigali, ngo hazashyirwamo inzira zihariye za bisi zitwara abantu zizaba zifite uburebure bwa Km 22. Ibi ngo byitezweho kuzagabanya igihe abantu bajyaga bamara bategereje bisi ku byapa.

Biteganyijwe kandi ko hazahangwa imihanda iri ku burebure bungana na Km 250 izagezwa ahagenewe gutuza abantu ndetse ngo hakorwe n’imihanda yo mu migi iri ku burebure bwa Km 288.

Imihanda myinshi izubakwa muri Kigali no mu cyaro

Dr Ngirente yavuze ko hazakorwa imihanda ya kaburimbo ihuza Uturere ireshya na km 800 mu Gihugu cyose harimo, uzahuza Ngoma-Bugesera-Nyanza; uzahuza Base-Kirambo-Butaro-Cyanika; ugomba guhuza Base-Gicumbi-Rukomo – Nyagatare; Huye – Kibeho – Munini; Kagitumba – Kayonza –Rusumo; Kigali- Kicukiro-Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera;

Hazubakwa ndetse n’umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali (Kigali Ring road).

Dr Ngirente yavuze kandi ko mu rwego rwo gufasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, hazubakwa hanasanwe imihanda y’imihahirano (feeder roads) ireshya na km 3.000. Hakazubakwa imihanda mishya ya kaburimbo ireshya na km 350 mu Mujyi wa Kigali, imigi iwunganira n’indi migi mito.

Ubukerarugendo

Muri iyi myaka irindwi, umusaruro ukomoka mu bukerarugendo ngo uzikuba kabiri ugere kuri miliyoni 800 z’ amadorali ya Amerika uvuye kuri miliyoni 404.

Muri uru rwego ngo hazashyirwaho ingamba zituma u Rwanda ruba ku isonga mu bihugu ba mukerarugendo benshi bifuza gusura;

Minisitiri w’Intebe avuga ko hazongerwa imari ishorwa mu gutunganya ibikorwaremezo byorohereza ubukerarugendo birimo no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kigaragaza uko inkengero z’Ikiyaga cya Kivu zarushaho kubyazwa umusaruro.

Avuga kandi ko serivisi zo kwakira abashyitsi ngo zizarushaho gutezwa imbere kandi abikorera bagahabwa amahugurwa azabafasha kurushaho gutanga serivisi nziza.

Ibitaro bizubakwa

Mu bijyanye n’inkingi y’imibereho myiza y’abaturage, mu rwego rw’ubuzima ibitaro bitandukanye bizubakwa, ibindi byagurwe kandi byose ngo bizashyirwamo ibyangombwa bikwiye.

Bimwe mu bitaro birebwa n’iyi gahunda ni ibya Ruhengeri, Munini, Byumba, Nyabikenke, Masaka, Gatunda, Gatonde na Muhororo.

Imirenge 17 itari ifite ibigo nderabuzima, izabihabwa kandi hirya no hino mu Gihugu hazubakwa Poste de Santé nshya 150.

Inshingano yo kugeza gahunda za guverinoma ku Nteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe azihabwa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, aho bikorwa bitarenze iminsi mirongo itatu uhereye igihe yatangiriye imirimo ye.

-8141.jpg

Inteko ishingamategeko imitwe yombi

2017-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Ubwanditsi 18 Feb 2024
Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Nyuma yo gusinyana amasezerano n’inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena
Amakuru

Kwipimisha no kuba warakingiwe COVID-19 ni bimwe mu bizibandwaho kugirango abafana bazitabire imikino Nyafurika ya Baskeball na Volleyball izabera muri Kigali Arena

Ubwanditsi 20 Aug 2021
FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC
Amakuru

FERWAFA yunze murya Rwanda Premier League yanga icyifuzo cyo gusubika umukino APR FC ifitanye na Police FC

Ubwanditsi 03 Dec 2024
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho
UBUKUNGU

U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyari 56 Frw zo kubaka umuhanda Base – Butaro – Kidaho

Ubwanditsi 16 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru