• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Tanzania yakajije umutekano w’impunzi z’abarundi nyuma yo gutahura imbonerakure zabacengeyemo

Ubwanditsi 08 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Inkambi z’impunzi z’Abarundi zigiye kurushaho gucungirwa umutekano nk’uko byemejwen’uhagarariye HCR mu ruzinduko yagiriye mu nkambi ya Nduta iherereye muri Tanzania.

Uyu akaba yaragejeje ubu butumwa ku bahagarariye impunzi mu nama bakoranye kuwa 02 Ugushyingo, aho yabahumurije akababwira ko yagiranye ibiganiro na minisiteri zigera muri 3 muri Tanzania by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano w’impunzi z’Abarundi. Ni nyuma y’uko hashize iminsi hikangwa ibitero mu nkambi.

Umwe mu bari muri iki kiganiro wavuganye n’ikinyamakuru RPA cyo mu Burundi dukesha iyi nkuru, yakibwiye ko uyu muyobozi yababwiye ko yavuganye na ba minisitiri ; uw’umutekano, uw’ingabo ndetse n’uw’ubutegetsi bw’igihugu, bakamusobanurira ko umutekano w’impunzi wakajijwe kuva bakumva impuha z’ibitero bishobora kugabwa ku nkambi ndetse n’izindi ntabaza zatabarizaga umutekano w’impunzi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko impunzi nazo zemeza ko ziri kubona ingamba z’umutekano ziri gushyirwa mu bikorwa.

Bivugwa ko ikibazo cy’umutekano mukeya ku nkambi z’impunzi z’Abarundi cyarushijeho gukomera ubwo mu nkambi hafatirwa Imbonerakure zifite imbunda zikazamburwa.

Kuri ubu impunzi zivuga ko zirimo kubona abapolisi mu kazi ko kubarindira umutekano, ariko ngo kubonana k’uyu muyobozi muri HCR na ba minisitiri bafite aho bahuriye n’umutekano byazongereye icyizere.

Mu nama yagiranye n’impunzi, uhagarariye HCR yanabwiye impunzi ko yasabye Guverinoma ya Tanzania ko yakomeza guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi zo kuva mu 1972.

2017-11-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Hatangiye ibiganiro ku kohereza mu Rwanda abayobozi ba FDLR bafashwe n’ingabo za RDC

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Uko Inkende Yurira Igiti Niko Igaragaza Akabuno Kayo

Ubwanditsi 23 Jun 2018
 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

 Angola yaburiye Uganda ko ibyo barimo bizababyarira amazi nk’ibisusa babaha urugero rwa Savimbi naho CMI ikomeje gukora inama na RNC

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Ubwanditsi 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda
POLITIKI

‘ Sinoshyana ndi mukuru ‘– Mbanda

Ubwanditsi 04 Jun 2017
Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside
HIRYA NO HINO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Ubwanditsi 07 May 2018
Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije
ITOHOZA

Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru