• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ubu haravugwa inkuru y’uko bitashobotse ngo amasezerano ya Arusha ku Burundi ashyirweho umukono tariki 08/12/2017 nk’uko byari biteganyijwe, ariko ugasanga benshi batiyibutsa yuko n’ubundi akazi k’ubuhuza kugaha Perezida Yoweri Museveni wa Uganda byari bisemuye yuko mu by’ukuri iyo mishyikirano yagombaga kutazatanga umusaruro !

Na mbere yuko igice cya kane ari nacyo cyagombaga kuba icya nyuma gitangira tariki 27/12/2017 byari byararangije kwigaragaza y’uko nta cyari kuvamo nk’uko koko nta cyavuye muri iyo ngirwamishyikirano.

Umuhuza mu bibazo by’Abarundi ni Perezida Museveni ariko akunganirwa na Benjamini Mukapa wahoze ari Perezida wa Tanzania.

Perezida Museveni wahawe ako kazi k’ubuhuza n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC), ntaho  yigeze agaragara muri ubwo buhuza. Akazi kose yari yarakarekeye Mkapa, nawe wagakoraga nabi cyane !

Nk’uko byari kuri gahunda icyo gice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi cyari gusozwa, tariki 8/12/2017, n’isinya ry’amasezerano, byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bose ba EAC, ari nabo bashinze Museveni ako kazi.

Umunsi umwe mbere y’iyo tariki ayo masezerano yari gusinyirwaho, Mkapa atangaza yuko abo bakuru b’ibihugu bya EAC batakije ngo kuko imishyikirano nta kintu gifatika yagezeho ku buryo cyasinyirwa. Mkapa avuga yuko agiye ku bimenyesha umuhuza mukuru, Perezida Museveni, n’abandi bakuru b’ibihugu bigize EAC.

Iryo jambo rya Mkapa yuko  agiye kubimenyesha Perezida Museveni nk’umuhuza mukuru kiwe na bagenzi be bayobora ibihugu bya EAC rirakomeye cyane. Rivuze yuko Museveni ari kimwe n’abagenzi be bayobora ibihugu bigize EAC mu kudakurikiranira hafi iby’iyo mishyikirano. Ingorane zabaye kugeza ubwo hatagira ikigerwaho ntabwo Museveni azizi nk’uko n’abandi bakuru b’ibihugu bya EAC, batahawe inshingano z’ubuhuza, batazizi.

Ibi bigashimangira ibyavugagwa yuko koko Museveni atari akwiriye ako kazi k’ubuhuza bw’Abarundi kuko ntaho atandukaniye na Perezida Petero Nk’urunziza. Bombi hari ibibazo bahuje byatuma bagira imitekerereze yuzuzanya.

Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 Perezida Nkurunziza yiyemeje kwiyamamariza manda ya gatatu kandi byari binyuranije n’itegeko nshinga kimwe n’amasezerano y’amahoro ya Arusha yashyizweho umukono tariki 28/08/2000 akagerageza kugarura amahoro muri icyo gihugu cyari cyarayabuze, ku buryo bukomeye kuva mu 1993.

Izo mvururu mu Burundi, ubu zashakirwaga umuti, zatangiye muri Mata 2015 Nkurunziza yiyemeje kongera kwiyamamariza uwanya w’umukuru w’igihugu,  kandi n’ubu ariho muburyo butemewe, Uko kwiyamamaza  ni nako kwabaye nyirabayazana  w’imvururu n’ubwicanyi bukomeye, biturutse ku butegetsi bwashakishaga abagize uruhare cyangwa abishimiye ya kudeta yapfubye muri Gicurasi uwo mwaka wa 2015.

EAC igize Museveni umuhuza w’Abarundi byamaganywe na benshi, barimo Linda Thomas-Greenfield wahoze ari umunyamabanga wa leta wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika.

Icyo gihe Greenfield yabwiye Sena ya Amerika yuko Museveni adashobora akazi k’ubuhuza bw’Abarundi ngo kuko ntaho ataniye na Nkurunziza wateje ibibazo mu Burundi. Greenfield akavuga yuko kuko Museveni afite ijambo rikomeye muri EAC yamuhaye ako kazi k’ubuhuza, ngo kandi byanze bikunze aho kugira ngo Museveni ahuze ahubwo azatoba, atanga igitekerezo cy’uko nibura ubwo buhuza bwakwamburwa EAC bugahabwa umuryango w’ubumwe bwa Afurika , nawo izo nshingano z’ubuhuza ukaziha undi muntu utari Museveni !

Ahanini ariko ibyo kutizera Museveni mu mirimo y’ubuhuza bw’Abarundi Greenfield yari abishingiye ku kuri k’uko uwo mukuru w’igihugu cya Uganda akiri ku butegetsi kuko muri 2005 Uganda yahinduye itegeko nshinga bakuramo ingingo yabuzaga umuntu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu manda zirenze ebyiri.

Muri 2015 ariko umuntu yari kugerageza gutandukanya Museveni na Nkurunziza. Museveni yakomeje gutegeka manda zirenze ebyiri kuko itegeko ribimubuza ritakiriho. Nk’urunziza we yagerageje kurikuraho biranga, yiyamamaza ku gitugu.

Hakaba ariko n’abavuga yuko Museveni na Nkurunziza ari kimwe, bagatandukanywa gusa n’uko Museveni yashoboye kumena amafaranga menshi ya ruswa mu badepite n’abandi yabonaga bafasha ngo itegeko rihinduke, naho Nkurunziza akaba yarabibayemo ikigwari akabura ijwi ry’umudepeite umwe gusa ngo ingingo y’itegeko yamubuzaga kongera kwiyamamaza ihinduke.

Opozisiyo ifatika mu Burundi ni CNARED, ihurije hamwe imitwe ya politike itandukanye. CNARED yanze kwitabira iyo mishyikirano twavugaga iherutse kugera ku busa muri Arusha, ngo kuko ubuhuza bubogamiye ku butegetsi bwa Nkurunziza. CNRD ntabwo yemera yuko Nkurunziza ari Perezida w’u Burundi. Bavuga yuko ari kuri uwo mwanya mu buryo bwa kijura.

Muri Uganda naho ishyaka rikomeye muri opozisiyo ni FDC, ryatangijwe na Kiiza Besigye uhora uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko komisiyo y’amatora igatangaza yuko yatsinzwe na Museveni.

Iyo amatora muri Uganda avuyemo Museveni arahizwa nk’umukuru w’igihugu, ku ruhande na FDC ikarahiza Besigye nk’umukuru w’igihugu. Iyo rero witegereje uburyo CNARED yitwara mu Burundi  n‘uburyo FDC yitwara muri Uganda, usanga Museveni ahuje ibibazo na Nkurunziza ! Ukuntu ubu Museveni aterwa hejuru ngo ntazongere kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu  kuko ari hafi kugeza imyaka ntarengwa y’ubusaza iteganijwe mu itegeko, agomba kuba atifuza kumva undi mukuru w’igihugu uterwa hejuru ku mpamvu zenda gusa nk’ize !

Casmiry Kayumba

2017-12-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi  yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ibisobanuro by’amafoto amaze iminsi yitirirwa ingabo za FLN akwirakwizwa n’abiyita abanzi b’igihugu

Ubwanditsi 25 Jul 2018
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zifata Kayumba Nyamwasa agakurikiranwa ku bikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Ubwanditsi 30 Jan 2019
I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

I Kinshasa hasinyiwe amasezerano  yo guhashya inyeshyamba zirimo niza Nyamwasa ziri mu misozi ya Minembwe

Ubwanditsi 01 Jun 2019
Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ibikorwa by’Abanyarwanda Nibyo bizaca Impaka mu Matora

Ubwanditsi 12 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball
Amakuru

Ruhamiriza Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’isi cy’abakobwa cy’abaterengeje imyaka 19 mu mukino wa Basketball

Ubwanditsi 03 Apr 2021
Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda
ITOHOZA

Perezida Uhuru Kenyatta yasesekaye mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Mar 2019
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba
Amakuru

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru