• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wisubiyeho, wanga kohereza indorerezi mu matora yo muri Kongo-Kinshasa

Ubwanditsi 28 Nov 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Icyemezo cyo kwisubiraho bitunguranye, nyamara Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wari waremeye kohereza muri Kongo-Kinshasa indorererezi zo gukurikirana amatora rusange ahateganyijwe mu kwezi gutaha, cyafashwe na Bwana Josep Barrel ushinzwe ububanyi n’amahanga muri uwo muryango.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Bwana Barrel, gusubika iyo gahunda ngo byatewe n’amananiza leta ya Kongo idahwema gushyiraho, nko gukata imirongo ya telefone n’irindi tumanaho , kugirango ubujura mu matora buzabe mu muhezo!

Ibyo kohereza indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ariko n’ubundi byari byanenzwe cyane n’abakurikiranira hafi imyiteguro y’amatora ateganyijwe muri Kongo, basangaga byaba ari ugutiza umurindi ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka amatora afifitse.

Uretse muri Kongo, nta handi higeze haba amatora, arimo n’ay’umukuru w’igihugu, hatazwi umubare w’abaturage, by’umwihariko abemerewe gutora. Twibutsa ko muri Kongo imyaka ibaye agahishyi batazi icyitwa ibarura-rusange ry’abaturage.

Mu gihe hasigaye iminsi 22 gusa ngo amatora abe, dore ko ateganyijwe tariki 20 z’ukwezi gutaha, abazatora ntaho banditse, amakarita y’itora aratangwa mu kajagari ku buryo abenshi ntayo baranahabwa, ibiro by’itora ntibizwi nta n’igkoresho kiragezwayo, komisiyo y’amatora irataka ikibazo cy’amikoro, muri make abakandida bariyamamaza byo kurangiza umuhango, kuko nta kintu na kimwe kiri mu buryo, cyakwemeza ko amatora azaba koko.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru, i Kinshasa hari hamaze gutahurwa ikiguri cy’abatekamutwe bakora amakarita y’itora y’ibicupuri. Biravugwa ko icyo kiguri gikorana na leta, cyane ko mu bakwirakwizaga ibyo bicupuri mu baturage hafatiwemo abapolisi bakuru n’abakozi ba komisiyo y’amatora.

Haribazwa kandi ukuntu amatora yaba igice kinini cy’igihugu kiri mu ntambara, bisobanuye ko nko mu burasirazuba abaturage benshi cyane batazatora. Ibi bivuze ko Perezida uzajyaho batazaba bamuzi kuko batamutoye nyine. Ubwo bazishyiriraho uwabo, ya “balkanizasion ” birirwa bashinja u Rwanda ku maherere, abategetsi ba Kongo babe barayikoreye ubwabo.

Hari amakuru ariko avuga ko amatora ashobora no gusubikwa, ndetse ngo komisiyo y’amatora ikaba yitegura gusaba urukiko rurinda itegekonshinga ko amatora yakwigizwayo mu gihe cy’amezi nibura 6.

Guhagarika amatora biramutse bibaye, byaba biri mu nyungu za Perezida Tshisekedi wakomeje gushakisha uko amatora yapfa, harimo no kwanga imishyikirano na M23 ngo intambara ihagarare. ubu noneho akaba yanatangiye gutinya ko Moïse Katumbi ashobora kumugaragura. Tubitege amaso.

2023-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Amafoto – Abitabiriye imikino ya BAL 2024 bakoreye umuganda ahazubakwa ibibuga by’umupira w’Amaguru na Tennis

Ubwanditsi 25 May 2024
Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Imikino ya Afrobasket irakomeza hakinwa iyo gushaka itike yo kujya muri 1/4, kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Guinea

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 14 Oct 2016
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Ubwanditsi 22 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhanzi  Ragga Dee  nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi
IMIKINO

Umuhanzi Ragga Dee nyuma yo kwamamaza Museveni agatorwa nawe yamwituye kumugira Ambasaderi mu gihugu cy’Uburundi

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin
Amakuru

Ikipe ya Kiyovu Sports yatandukanye na rutahizamu wayo Ishimwe Kevin

Ubwanditsi 29 Dec 2021
U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere
HIRYA NO HINO

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru