• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

RUSHYASHYA 10 Dec 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yeguye ku mwanya muri Sena y’u Burundi mu gihe iri shyaka riri ku butegetsi rivugwamo umwuka mubi.

Ndikuriyo yatsindiye umwanya wo kuba Umusenateri tariki ya 23 Nyakanga 2025. Ni inshingano yabangikanyije n’iyo kuba Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD.

Muri iki gihe, abanyamuryango bakuru muri iri shyaka ntibari kumvikana ku mukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027.

Amakuru aturuka muri CNDD-FDD avuga ko hari itsinda ryiyise ‘Bene Samurarwa’ ririmo abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ingabo, bamwe mu badepite n’abandi, bahuriye mu nama yabereye muri Ruvubu Park Hôtel, biyemeza gushyigikira kandidatire ya Perezida Ndayishimiye. Ndikuriyo, Gervais Ndirakobuca uyobora Sena na Gélase Daniel Ndabirabe uyobora abadepite, bo ntibashaka ko Ndayishimiye ari we uzahagararira ishyaka mu matora ari na yo mpamvu hagati yabo harimo kutumvikana gukomeye.

Mu bihe bitandukanye, Ndikuriyo yavuzweho gutangaza amagambo ashyigikira FDLR ndetse akanashinja u Rwanda kubeshya ku birebana n’uyu mutwe. Mu magambo ye yababaje Abanyarwanda, yigeze kuvuga ko ibivugwa kuri FDLR ari “ubushotoranyi bwa Kigali”, avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 30 ruvuga ko rurwanya FDLR ariko rutayirandura. Mu yindi nama yabereye i Makamba, yumvikanye avuga amagambo asebya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko “u Burundi butita ku byo u Rwanda ruca intege ku gacurabwenge ka Jenoside”, ibintu byafashwe n’impuguke nk’uburyo bwo gushyigikira ibitekerezo bya FDLR, uyu mutwe ukunze gupfobya Jenoside no guhungabanya umutekano mu karere.

Mu zindi nkuru zatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, Ndikuriyo yagaragaye asaba ko urubyiruko rwa CNDD-FDD (Imbonerakure) rwinjizwa ku bwinshi mu gisirikare, ibintu byateye impungenge ko ashaka kubaka umutwe w’ingabo ushobora gufatanya n’imitwe iri muri Congo irimo n’ifitanye isano na FDLR Kandi koko byarakozwe k’uburyo Imbonerakure zahawe amabwiriza yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma yaho bakubitiwe inshuro muri Kongo kwa Munywanyi wabo Tshisekedi.

Amagambo ye akunze kujyana no gushinja u Rwanda ubushotoranyi n’uko ari rwo rutera ibibazo mu karere, mu gihe atagaragaza ubushake bwo kwamagana imitwe y’iterabwoba nka FDLR ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo. Aya magambo aremerera umubano w’ibihugu byombi, ndetse anashyira u Burundi mu mwanya wo kugaragara nk’igihugu kidashyira imbere kurwanya imitwe y’abicanyi imaze imyaka myinshi ihiga Abatutsi b’Abanye-Congo no guhungabanya amahoro mu karere.

Ku rundi ruhande, iyi mvururu muri CNDD-FDD yongeye kugaragaza ko umutekano wa politiki mu Burundi ukiri mucye, kandi ko amagambo ya Ndikuriyo ku Rwanda na FDLR ashobora kuba afitanye isano n’ibi bibazo by’imbere mu ishyaka biganisha ku gucikamo ibice no gushaka kwigarurira inzego z’ingabo ndetse n’umutwe w’urubyiruko wa Imbonerakure.

2025-12-10
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Bwa mbere MONUSCO yemeje ubufatanye bwa  FDLR n’igisirikari cya Kongo ku rugamba, nubwo umutwe wa M23 ukomeje kubambura ibirindiro

Ubwanditsi 03 Jan 2023
Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Ubwanditsi 12 Jan 2018
U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

U Rwanda rufashe iya mbere mu mpinduka zigaragara mu mibanire mpuzamahanga.

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Urusobe rw’ibibazo PAC yagaragaje byamunze REB

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.
Amakuru

Jean Claude Hérault wabaye umuyobozi mukuru w’isiganwa rya Tour Du Rwanda mu gihe cy’imyaka 8 yitabye Imana azize Koronavirusi.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo
Mu Rwanda

Kigali: Abagabo babiri batawe muri yombi bacyekwaho gutemagura inka 3 z’abagenzi babo

Ubwanditsi 05 Sep 2017
Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco
Amakuru

Amafoto : REG BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2022 yatangiranye intsinzi imbere ya AS Salé yo muri Morocco

Ubwanditsi 07 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru