• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Ubwanditsi 19 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Hari mu mwaka wa 2003 ubwo Umuryango w’Afurika wasabaga u Rwanda kuba rwatanga ubufasha bukohereza ingabo mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, ahari hamaze umwaka abaturage b’abirabura bicwa n’umutwe w’abajanjawidi wari ubogamiye kuri Leta ya Khartum.

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryari riyobowe na Lt Gen Charles Karamba (icyo gihe yari Lt Col) ryabanje gusura Darfur nyuma yuko u Rwanda rwemeye gutanga itsinda ry’abasirikari 150 bazarinda indorerezi z’amahoro z’Afurika yunze Ubumwe, zikurikirana uko amahoro yubahirizwa muri Darfur.

Ntibyatinze u Rwanda ntabwo rwarinze indorerezi za AU ahubwo rwageze aho ruhabwa inshingano zikomeye zo kurinda impunzi mu nkambi yazo. Nyuma y’imyaka 17, u Rwanda rumaze muri Darfur, rwahasize ibikorwa by’indashyikirwa rwakoreye abaturage, harimo kububakira ibyumba by’amashuri , amavuriro, kubigisha gukoresha rondereza nk’intara ibarizwa mu butayu n’ibindi.

Twibutse ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu byose kohereza ingabo muri Darfur. Ibi byabaye nyuma y’imyaka 10 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ihagaritswe na RPF Inkotanyi ndetse n’intambara y’abacengezi yamaze hafi imyaka itatu, kuva 1996-1999.

Kuva mu mwaka wa 2010 kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza itsinda ry’Abapolisi ribarizwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hagati ya 2010 kugeza 2019 aho bagiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’umutingito wahitanye abarenga 300,000 naho abasaga miliyoni eshatu bagakurwa mu byabo.

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti batumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho nyuma y’imitingito itatu yibasiye igice kinini cyicyo gihugu muri 2010. Ubu nuyu munsi abaturage ba Haiti bakora umuganda bigishijwe n’Abapolisi b’u Rwanda.

Ntabwo ari muri Haiti gusa itsinda rya Polisi ryoherejwe mu butumwa kuko ryakoze ubutumwa muri Liberia, Sierra Leon, Sudan, Sudan y’amajyepfo na Ivory Coast.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Sudan y’amajyepfo nyuma y’amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida we Riek Machar. Muri Sudan y’amajyepfo niho n’u Rwanda rwohereje bwa mbere mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye itsinda ry’abasirikari barwanira mu kirere aho hoherejwe indege eshatu n’abakozi bazo bagera kuri 96 harimo aba pilotes, ababungirije ndetse n’abatekinisiye. Muri Sudan y’Amajyepfo, inkambi zirindwa n’Abanyarwanda baba bizeye umutekano 100%.

Hari muri Kamena 2018 ubwo ingabo z’u Rwanda harimo nizikoresha intwaro ziremereye zoherejwe kugarura umutekano mu gihugu cya Centre Afrique zibarizwa mu itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye.

Izina u Rwanda muri Centrafrique ryatsimbuwe nuko tariki ya 20 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje ingabo hakurikijwe ubutwererane buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Centre Afrique zo kurinda umutekano wa Bangui wari wugarijwe n’inyeshyamba mu gihe ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu za LONI zigendera ku mategeko ya LONI.

Izo ngabo nazo zari zugarijwe, nuko u Rwanda rwohereza ingabo zitabara uyu mujyi zisubizayo inyeshyamba abaturage bariruhutsa.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike kurwanya intagondwa zigendera ku mahame ya Kiyisilamu zari zimaze igihe zigaruriye uduce tugize intara ya Cabo Delgado. Ingabo za SADC zari zimaze igihe bivugwa ko zizajyayo ariko ingabo z’u Rwanda zikigerayo, ibyananiranye mu myaka itatu zabikoze mu kwezi kumwe maze uduce twose inyeshyamba zari zarigaruriye dusubira mu biganza bya Leta ya Mozambique. Aha twavuga nka Awasse, Afungi ndetse n’umugi wa Mocimbowa da Praia n’icyambu cyayo cyari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

Ibi ni inshamake y’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko umutima wo gutabara ntaho uhurira n’ubunini bw’igihugu kuko Mozambique ikubye u Rwanda inshuro 26, naho Centre Afrique igakuba u Rwanda inshuro 23. Intara ya Darfur yo iruta u Rwanda inshuro 18.

Ibi kandi bigaragaza ko gutabara Atari ukugira intwaro z’umurengera ahubwo ari umutima.

2021-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Ubwanditsi 28 May 2018
Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Nov 2022
Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Abayobozi b’amadini n’amatorero basabwe ubufasha mu gukemura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa mu muryango, by’umwihariko iryibasira abagore n’abana, i Musanze

Ubwanditsi 02 May 2021
Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Komite y’inzego z’Iperereza n’Umutekano muri Afurika yahuriye mu nama I Addis Ababa

Ubwanditsi 23 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike
Amakuru

Amahanga akomeje kuvuga imyato RDF kubera umurava n’ubuzobere bukomeje kuyiranga muri Mozambike

Ubwanditsi 09 Aug 2021
Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana
HIRYA NO HINO

Sophia, umugore w’irobo noneho ngo arashaka umwana

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru