• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mitali Protais wahoze ari umukuru w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [ P.L ] akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’umuco na Siporo ndetse  nyuma akaza kuba Ambasaderi agahagararira u Rwanda muri Ethiopia,  nyuma yo kuricamo  ibice ishyaka yayoboraga yaje gushinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo waryo. Ibi nibyo byaje gutuma  atoroka Igihugu kuburyo  n’ubushinja cyaha buvuga ko buri kumushakisha aho yihishe hose yazagaragara agatabwa muri yombi. Ubu rero yagaragaye mu ruhame bwambere mu Bubiligi ntacyo yikanga.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019, Mitali yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, umubare munini ari abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu nkengero zaho. Mu batanze ibiganiro harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin.

Mitali nawe yari ahari nk’umuturage ukurikiye ikiganiro yicaye mu myanya y’inyuma, gusa nyuma y’ibiganiro yagaragaye ari kumwe n’abandi baganira.

Byavuzwe ko ku wa 02 Mata 2015, aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopie ajya mu gihugu kitahise kimenyekana. Aho yahakuwe na Major Micombero JM wo muri RNC, amugeza mu Bubiligi, ubwo yashakaga ubuhunzi ngo yaba yaravuzeko yahunze igihugu kubera kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Nyamara Ishyaka PL, Mitali yari akuriye rivuga ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana nawe bahuje ishyaka, Nsengimana akaba yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015,  nyuma hakurikiye amacakubiri mu ishyaka, igice yari ahanganye nacyo mu matora cyari gishyigikiye Depite Gatete Palycarpe, cyamaganye ayo matora kivuga ko habayemo uburiganya na Ruswa ibi byabaviriyemo kujyanwa mu nkiko ndetse baza no kwamburwa imyanya y’ishyaka mu nteko ishingamategeko nk’aba Depite, uyu ni Depite Murashi Isaie , Depite Ngirabakunzi Elie na  Depite Gatete Palycarpe waje kwegura, abandi barimo Musabyimana Emmuel birukanywe mu ishyaka. Mitali ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka,  kuva mu Ukwakira 2014,  iryo shyaka riyoborwa by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile, ari nawe Perezida w’inteko ishingamategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo umushinja cyaha mukuru Mutangana yari yatangaje ko igihe cyose Mitali zavira mu bwihishi ko hari impapuro zo kumuta muri yombi zimutegereje.

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Kampala : Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe mu rusengero nyuma yo kugotwa n’igisilikare

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ntwali John William: Mpemuke, Ndamuke mu kwangiza isura y’igihugu ukwirakwiza ibihuha wunguka iki?

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma cy’Ubwongereza

Ubwanditsi 24 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa
Mu Mahanga

Umwiherero wa 13 uzibande cyane kureba niba imyanzuro y’uw’ubushize yarashyizwe mu bikorwa

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge

Ubwanditsi 29 Mar 2017
INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”
Mu Mahanga

INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”

Ubwanditsi 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru