• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Mitali Protais ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yagaraye mu nteko ishingamategeko y’Ububiligi

Ubwanditsi 30 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mitali Protais wahoze ari umukuru w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu [ P.L ] akaba yarigeze no kuba Minisitiri w’umuco na Siporo ndetse  nyuma akaza kuba Ambasaderi agahagararira u Rwanda muri Ethiopia,  nyuma yo kuricamo  ibice ishyaka yayoboraga yaje gushinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo waryo. Ibi nibyo byaje gutuma  atoroka Igihugu kuburyo  n’ubushinja cyaha buvuga ko buri kumushakisha aho yihishe hose yazagaragara agatabwa muri yombi. Ubu rero yagaragaye mu ruhame bwambere mu Bubiligi ntacyo yikanga.

Kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe 2019, Mitali yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique, nka kimwe mu bikorwa byayo mu kurengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, umubare munini ari abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu nkengero zaho. Mu batanze ibiganiro harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin.

Mitali nawe yari ahari nk’umuturage ukurikiye ikiganiro yicaye mu myanya y’inyuma, gusa nyuma y’ibiganiro yagaragaye ari kumwe n’abandi baganira.

Byavuzwe ko ku wa 02 Mata 2015, aribwo Mitali yahagurutse i Addis Ababa muri Ethiopie ajya mu gihugu kitahise kimenyekana. Aho yahakuwe na Major Micombero JM wo muri RNC, amugeza mu Bubiligi, ubwo yashakaga ubuhunzi ngo yaba yaravuzeko yahunze igihugu kubera kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Nyamara Ishyaka PL, Mitali yari akuriye rivuga ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, miliyoni 63 Frw zanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Frw Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.

PL yavuze ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopie muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana nawe bahuje ishyaka, Nsengimana akaba yari anahagarariye u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Mitali yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015,  nyuma hakurikiye amacakubiri mu ishyaka, igice yari ahanganye nacyo mu matora cyari gishyigikiye Depite Gatete Palycarpe, cyamaganye ayo matora kivuga ko habayemo uburiganya na Ruswa ibi byabaviriyemo kujyanwa mu nkiko ndetse baza no kwamburwa imyanya y’ishyaka mu nteko ishingamategeko nk’aba Depite, uyu ni Depite Murashi Isaie , Depite Ngirabakunzi Elie na  Depite Gatete Palycarpe waje kwegura, abandi barimo Musabyimana Emmuel birukanywe mu ishyaka. Mitali ubwo yasezeraga ku mugaragaro ku buyobozi bw’ishyaka,  kuva mu Ukwakira 2014,  iryo shyaka riyoborwa by’agateganyo na Depite Mukabalisa Donatile, ari nawe Perezida w’inteko ishingamategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo umushinja cyaha mukuru Mutangana yari yatangaje ko igihe cyose Mitali zavira mu bwihishi ko hari impapuro zo kumuta muri yombi zimutegereje.

2019-03-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Kubera igitutu cy’Inama izabera I Kigali kuri uyu wa mbere, Uganda yarekuye Abanyarwanda   bari bamaze iminsi bakorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Gen Maj Pacifique Ntawunguka [ Omega ] wavuze ko azagaruka mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo yagizwe umuyobozi wa FDLR

Ubwanditsi 21 Sep 2019
Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Uganda yakabaye ariyo iharanira ko umubano n’u Rwanda uzanzamurwa- Andrew Mwenda

Ubwanditsi 14 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika
Amakuru

Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika

RUSHYASHYA 26 May 2026
Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri
IMIKINO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Ubwanditsi 02 Mar 2016
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN
Amakuru

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Ubwanditsi 02 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru