• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Ubwanditsi 02 May 2019 POLITIKI

Umunyamuziki ubivanga na Politiki Robert Kyagulanyi ubarizwa mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, wamamaye nka Bobi Wine, yarekuwe n’urukiko atanze amafaranga yihanangirizwa kongera gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Bobi Wine uhagarariye agace ka Kyadondo mu nteko Ishinga amategeko ya Uganda, yarekuwe kuri uyu wa 02 Gicurasi 2019. Yasomewe ibyaha bitatu ashinjwa abwirwa n’umucamanza Esther ko byose ari ingenzi agomba kubikurikiranwaho mbere y’uko asaba ubujijire.

Yarekuwe yemererwa kuburana yidegembya. Umwanzuro ukimara gutangazwa mu rukiko abashyigikiye Bobi Wine bateye akaruru k’ibyishimo nk’uko bitangazwa na The New Vision. Yavugiye mu rukiko ko niba guharanira ukwishyira ukuzina byatuma akomeza gufungwa yiteguye kuguma muri gereza agashima Imana byimazeyo, ikirenze kuri ibyo ngo afite byinshi byo gukora no kwitaho.

Uyu muhanzi yari afungiye muri Gereza ya Luzira ubundi ifungirwamo ba ruharwa. Yaburanye hifashishijwe ‘video conference’ ari muri Gereza yafungiwemo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru. 

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko ava muri Gereza ya Luzinda agasubira mu buzima busanzwe, yihanangirizwa kongera gukora igikorwa atabimenyesheje ubuyobozi. Yasabwe gutanga miliyoni imwe y’amashilingi mbere y’uko asohoka muri gereza, agatanga na miliyoni icumi y’amashilingi ku byaha ashinjwa. 

Bobi Wine azongera kwitaba urukiko kuya 23 Gicurasi 2019, uhereye uyu munsi bivuze ko ari mu byumweru bitatu biri imbere.  

Urukiko rwemereye Bobi Wine kuburana yidegembya.

Bobi Wine ashinjwa gusuzugura inzego za Leta zirimo Polisi, gukoresha inama n’abambari be atabisabiye uburenganzira ubuyobozi. Nile Post ivuga ko mu byaha ashinjwa harimo n’ibyo yakoze tariki 11 Nyakanga 2018 aho we n’abambari be barimo umuvandimwe we Fred Nyanzi Ssentamu, David Lule, Edward Sebufu n’abandi bateguye inama yigaga ku kuburizamo itegeko rigena umusoro ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Kugeza ubu, Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, bwategetse ko amaradiyo na Televiziyo guhagarika abanyamakuru 13 bashinja gutangaza amakuru y’ibinyoma aryanisha rubanda.

Ibinyamakuru byandikiwe birimo NBS, Bukedde TV, NTV, CBS FM ndetse na Capital FM. Uyu mwanzuro wafashwe ngo nyuma y’uko mu minsi ishize kuri ibi bitangazamakuru hatambutse inkuru zihabanye n’umwuga w’itangazamakuru.  

The Obsver, ikinyamakuru kitegamiye kuri Leta ya Uganda, cyanditse ko uru rwego rushinzwe kugenzura itangazamakuru muri Uganda, rutishimiye uko ibi bitangazamakuru byatambukije inkuru y’ihagarikwa ry’ibitaramo bya Bobi Wine kugeza afunzwe.

Bobi Wine yaburanye ari muri gereza hifashishwa ‘video conference’.

2019-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025
FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma  yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Mwenedata Gilbert yashize impumpu nyuma yirekurwa rya Dianne Rwigara na nyina

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Ubwanditsi 11 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda
INKURU NYAMUKURU

Igisirikare cya Uganda kirimo gutera mu ngo z’Abanyarwanda gisaka imbunda

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York
POLITIKI

Perezida Kagame mu bazatangiza umushinga wo kurwanya Jenoside ku Isi i New York

Ubwanditsi 15 May 2017
Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru
Mu Mahanga

Rusizi: Hanogejwe ubufatanye mu bukangurambaga hagati ya Polisi n’abanyamakuru

Ubwanditsi 05 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru