• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye yatangiye ku mugaragaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2019.

Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira ku ngingo zitandukanye cyane cyane harimo ijyanye no gukora amavugurura adasanzwe mu mikorere ya Loni.

Harimo kureba umutekano uko uhagaze ku isi ndetse no kugenzura aho buri gihugu kigeze gishyira mu bikorwa ingamba zo guhashya burundu indwara ya malaria.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu cyumba cy’iyi nama, Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete na Ambasaderi Valentine Rugwabiza uhagarariye u Rwanda muri Loni.

Mbere yo kwitabira Inteko Rusange ya Loni, Perezida Paul Kagame ari mu bayoboye inama ya Gatanu y’abagize Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye yabereye i New York yabaye ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2017.

Mu ijambo yagejeje ku bagize inama y’ubuyobozi y’iki kigo, Perezida Kagame yashimye ibyo kimaze kugeraho kuva gishizwe muri Mutarama uyu mwaka.

Yagize ati “Iyi gahunda y’ingenzi imaze kugira uruhare rukomeye mu kugera ku iterambere rirambye. Raporo yaganiriweho irashimangira ko ibikorwa by’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Gukurikirana Ishyirwamubikorwa ry’Intego z’Iterambere Rirambye byazamutse kuva muri Mutarama. Ndashimira by’umwihariko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari kumwe natwe hano gushimangira imigambi duhuriyeho.”

Mu batanze ibiganiro mu nama y’Inteko Rusange ya Loni, harimo Perezida Donald John Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wavuze ko igihugu cye gishobora gusenya burundu Koreya ya Ruguru.

Perezida Trump yihanije bikomeye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, avuga ko ibyo ari gukora bishobora gushyira iherezo ku butegetsi bwe.

Yakomeje agira ati “Nta gihugu na kimwe ku Isi gifite inyungu mu kubona aka gatsiko k’abanyabyaha kigwizaho intwaro z’ubumara na za missiles. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite imbaraga zihagije n’ukwihangana, ariko nizihatirwa kwirwanaho cyangwa kurwana kuri umwe mu baziyunzeho, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse gusenya burundu Koreya ya Ruguru.”

Umwaka ushize ubwo Perezida Kagame yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko rusange ya Loni, yashishikarije buri wese kugira uruhare mu guharanira intego z’iterambere rirambye n’ imihindagurikire y’ikirere.

Icyo gihe yasabye ibihugu gushyigikira gahunda ya HeforShe, ubukangurambaga bugamije iterambere ry’umugore.

Perezida Kagame yagarutse no ku ikoranabuhanga, aho yasobanuye ko buri wese mu isi akeneye kubona internet yihuta. Yashimiye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO ndetse n’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho ku kazi gakomeye bakoze kandi bakomeje gukora.

Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kugira uruhare rukomeye mu kugera ku ngamba isi iba yihaye, kandi ko ubufatanye n’urwego rw’abikorera ari ingenzi cyane mu kwihutisha iterambere ryifuzwa.

-7993.jpg

-7992.jpg

-7991.jpg

-7994.jpg

-7995.jpg

2017-09-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Ubwanditsi 18 May 2018
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 12 Nzeri 2017

Ubwanditsi 13 Sep 2017
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020,  yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 1 Mata 2020, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 02 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU
Mu Rwanda

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Ubwanditsi 05 May 2017
Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022
Amakuru

Senegal yegukanye igikombe cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo CHAN 2022

Ubwanditsi 05 Feb 2023
Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika
ITOHOZA

Ubushinwa bwagerageje Igisasu cya Kirimbuzi gifite imitwe 10 mu kwitegura kurwana n’Amerika

Ubwanditsi 04 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru