• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Komisiyo y’Amatora yemeje k’uburyo ntakuka Kagame Paul, Mpayimana Philippe na Habineza Frank nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Komisiyo y’Amatora yemeje k’uburyo ntakuka Kagame Paul, Mpayimana Philippe na Habineza Frank nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 07 Jul 2017 POLITIKI

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) imaze kwemeza ku buryo ntakuka abakandida bazahatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo mu kwezi gutaha. Paul Kagame (FPR), Philippe Mpayimana (Wigenga) na Frank Habineza (Green Party) nibo bazahatana muri aya matora.

Inama y’Abakomiseri nkuko bitangazwa na NEC yasanze Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred na Rwigara Shima Diane batujuje ibisabwa.

Komisiyo y’Amatora itangaza ko Mwenedata Gilbert afite abamusinyiye 522 kuri 600 bateganywa n’Itegeko; by’umwihariko nta lisiti y’abamusinyiye mu Karere ka Burera.

Naho Barafinda Sekikubo Fred, Komisiyo ivuga ko afite abamusinyiye 362 kuri 600 bateganywa n’Itegeko. Komisiyo ikomeza ivuga ko Barafinda Sekikubo Fred atujuje umubare w’abantu 12 bashyigikiye kandidature ye mu turere 18. Ikindi kandi ntiyashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora icyemezo cye kigaragaza Ubwenegihugu Nyarwanda bw’inkomoko.

Rwigara Shima Diane nawe ntabwo Kandidatire ye yemejwe kubera ko ngo atujuje ibisabwa n’amategeko. Komisiyo ivuga ko kuri liste yatanze Rwigara Shima Diane yashyize ku rutonde rw’abamusinyiye abantu 34 bavanywe ku ilisiti y’Abayoboke ba PS Imberakuri.

Ikindi kandi ngo umwe mu basinyiye Rwigara Diane yaguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16.04.2016, ashyingurwa tariki ya 17.4.2016 mu irimbi rya Busanza.

Bikimara gutangazwa, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rya Frank Habineza ryahise ritangaza ko ryishimiye ko kuva 2003 ku nshuro ya mbere ishyaka ritavuga rumwe na Leta rigiye guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu.

Philippe Mpayimana we yatangaje ko afite ikiganiro n’abanyamakuru aho ari mu Bufaransa.

Turakomeza kubakurikiranira ibivugwa n’abatashoboye kujya k’urutonde ndakuka rw’abakandida k’umwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Ubwanditsi

2017-07-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Bobi Wine mu rukiko yavuze ko aticuza

Ubwanditsi 02 May 2019
Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Burundi: Kamarampaka isize bamwe mu bayoboke ba Agathon Rwasa bishwe abandi bafunzwe

Ubwanditsi 18 May 2018
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Ubwanditsi 12 Jan 2019
Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Angola : Inama ya Perezida Kagame na Museveni irangiye basinye amasezerano

Ubwanditsi 21 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018
IMIKINO

Uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro 2018

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition
POLITIKI

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru