• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Ubwanditsi 03 Dec 2018 POLITIKI

Polisi yo mu karere ka Gulu muri Uganda, yaburijemo igitaramo cya Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine.

Ku Cyumweru nimugoroba nibwo Bobi Wine yagombaga gutaramira abafana be ahazwi nka Smiling Panda. Ni mu bitaramo yise “Kyarenga Extra”.

Ubwo abafana be barimo abambaye utugofero tw’umutuku bageraga ahari kubera iki gitaramo ntibabashije guca iryera uyu muhanzi wahindutse umunyapolitiki.

Mu kiganiro na Daily Monitor, Ezekiel Emitu uhagarariye polisi yo mu gace ka Aswa River, yavuze ko batamenyeshejwe kare iby’iki gitaramo ngo bategure itsinda riza gucunga umutekano.

Ati “ Ntabwo twigeze tubona amakuru avuye ku bari gutegura iki gikorwa ko hari igitaramo kizabera Smiling Panda, ni muri urwo rwego rero tutari kwemera ko kiba kuko tutari kubasha kubacungira umutekano. Twabagiriye inama yo kudakomeza ngo igitaramo kibe.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa Smiling Panda hagombaga kuberamo iki gitaramo butari bwamenyeshejwe, iki kinyamakuru ariko nticyabashije kuvugana nabo ngo babyemeze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Bobi Wine wari wamaze kugera mu gace ka Gulu yavuze ko babujijwe gukora igitaramo, kandi nyamara bari bamaze ibyumweru bitatu bandikiye polisi.

Ati “ Na none igitaramo cyacu cyari kubera Gulu kiburijwemo! Twabandikiye mu byumweru bitatu bishize tubamenyesha iby’iki gitaramo ndetse tubabwira ko dukeneye abadufasha mu gucunga umutekano. Twubahirije amategeko yose, kandi dushora amafaranga menshi mu gutegura iki gitaramo.”

Yakomeje avuga ko bagerageje kuvugana n’ababishinzwe bakabwira ko amabwiriza yo kumubuza gukora igitaramo bayahawe n’inzego zo hejuru, ariko yizeza abaturage ba Gulu ko bidatinze azabataramira.

Igitaramo cya Bobi Wine cyaburijwemo mu gihe kuri uyu wa Mbere, biteganyijwe ko we n’abandi 34 bashinjwa ubugambanyi bitaba urukiko rw’akarere ka Gulu.

Bashinjwa kuba ku itariki ya 13 Kanama barateye amabuye imodoka ya Perezida Yoweri Museveni, igikorwa cyakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo abarimo umushoferi wa Bobi Wine.

Uyu munsi Bobi Wine na bagenzi be baritaba urukiko ku byaha by’ubugambanyi bashinjwa

Abinyujije kuri Facebook Bobi Wine yavuze ko bari bamaze ibyumweru bitatu bamenyesheje polisi

2018-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ban Ki Moon yasabye amahanga gukura isomo ku mateka y’u Rwanda

Ubwanditsi 14 Apr 2016
Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Bamwe mu banyapolitiki bakekwaho kuvamo umwe ushobora kuyobora Sena akaba numero ya kabiri mu gihugu

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bamaze kugera Arusha mu biganiro ariko Leta y’Uburundi ntirahagera

Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bamaze kugera Arusha mu biganiro ariko Leta y’Uburundi ntirahagera

Ubwanditsi 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada
ITOHOZA

Umunyarwanda Ismael Mbonigaba araregwa guhohotera abakobwa muri Canada

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko
Mu Rwanda

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Ubwanditsi 06 Oct 2017
Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yahamagaje inama yiyerurutsa ku ba diplomate nyuma yaho BBC igaragaje ibikorwa byayo by’iyicarubozo

Ubwanditsi 13 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru