• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019 IMIKINO

Ku nshuro yayo ya mbere ikina imikino ya nyuma ya shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA, Toronto Raptors yakoze amateka yo kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Golden State Warriors amanota 114-110 mu mukino wa gatandatu wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Toronto Raptors yegukanye igikombe itsinze Warriors imikino 4-2 muri iri irindwi iba ishoboka, aho Kahwi Leonard na we yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri iyi mikino ya nyuma, MVP, ku mpuzandengo y’amanota 28.5.

Nyuma y’umukino, umutoza wa Toronto Raptors, Nick Nurse yavuze ko yari amezi 12 agoranye kuri iyi kipe ye yegukanye igikombe cya mbere mu myaka 24.

Kawhi Leonard watowe nka MVP, yavuze ko yishimiye kwegukana igikombe n’iki gihembo, avuga ko ari yo mpamvu akina Basketball.

Ati” Iyi ni yo mpamvu nkina Basteball, iki nicyo gituma nkora cyane.”

Golden State Warriors yari ifite ibikombe bibiri bya shampiyona ya NBA biheruka, yagowe n’uyu mukino yakinnye idafite Kevin Durant wavunitse ubushize mu gihe Klay Thompson na we yavunitse mu gace ka gatatu k’umukino w’uyu munsi.

Golden State Warriors yari imbere y’abafana bayo, yatsinzwe agace ka mbere ku manota 33-32 ndetse n’aka kabiri ku manota 27-25. Mu gace ka gatatu yatsinze 31-26, iyobora umukino yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota abiri.

Stephen Curry yananiwe gutsinda amanota atatu yagerageje, Golden State Warriors ibura amahirwe yo kujya imbere ya Toronto Raptors ubwo byari 111-110 mbere y’uko Kawhi Leonard atsindira abashyitsi akabafasha kwegukana igikombe.

Uyu wari umukino wa nyuma Golden State Warriors ikiniye muri Oracle Arena mbere yo kwimukira muri Chase Center iri muri San Francisco.

Abakinnyi ba Toronto Raptors bishimira igikombe begukanye ku nshuro ya mbere

Byari agahinda ku bakinnyi ba Golden State Warriors yakinaga imikino ya nyuma ya NBA ku nshuro ya gatanu yikurikiranya

Abafana ba Toronto Raptors basazwe n’ibyishimo

Kyle Lowry wa Toronto Raptors yishimira ko ikipe ye ikomeje kuyobora mu mukino wo kuri uyu wa Gatanu

Kawhi Leonard na DeMarcus Cousins bahanganiye umupira mu mukino wa gatandatu wabaye mu rukerera

Draymond Green wa Golden State Warriors asaba akaruhuko (Time-out) ubwo Stephen Curry yari amaze guhusha amanota atatu mu masegonda ya nyuma

Stephen Curry yananiwe gutsinda amanota atatu mu masegonda ya nyuma y’umukino

Klay Thompson yavunitse mu gace ka gatatu k’uyu mukino

Serge Ibaka wa Toronto Raptors agerageza gutsinda amanota abiri

Abakinnyi batatu ba Raptors bugarira Stephen Curry

Abafana ba Golden State Warriors bari bazanye ibyapa bisingiza Kevin Durant wavunikiye mu mukino wa 5
Src : IGIHE

2019-06-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Ubwanditsi 20 May 2021
Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri na Tap and Go

Ubwanditsi 23 May 2024
Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Uwizeyimana Bonaventure abaye umukinnyi wa mbere ukina mu Rwanda wegukanye agace muri Tour du Rwanda, ubwo yashoboraga kugera i Rwamagana ari ku isonga

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Ubwanditsi 19 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface  yagize icyo avuga kuri Casimiry  Kayumba witabye Imana
Mu Mahanga

Umunyarwanda uba mu Bubiligi RUTAYISIRE Boniface yagize icyo avuga kuri Casimiry Kayumba witabye Imana

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc
Amakuru

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021
Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi
Amakuru

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Ubwanditsi 18 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru