• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

Urukiko rutegetse ko Robert Ndatimana arekurwa

Ubwanditsi 02 Feb 2016 IMIKINO

Kuri uyu wambere tariki ya 02/02/2016 – Mu bujurire bwa Robert Ndatimana bwakiriwe n’Urukiko rukuru ku Kimihurura rutegetse kuri iki gicamunsi ko Robert Ndatimana atsinze urubanza yaregwagamo gutera inda umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure kuko Urukiko rabonye ibimenyetso bishya ko uyu mukobwa ari mukuru.

-1980.jpg

Ndatimana ubwo aheruka imbere y’ubutabera kuwa 30 Ukuboza 2015

Robert Ndatimana yari afunze kuva tariki 18/12/2015 aho yari yashinjwe n’umwe mu babyeyi (se umubyayra) b’umukobwa witwa Keza Hornella ko yafashe ku ngufu uyu mwana akamutera inda atarageza imyaka y’ubukure.

Mu iburanisha ryabanje, Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu mukobwa afite gusa imyaka 16, bityo Ndatimana umukinnyi w’ikipe ya Police FC akaba yarafashe ku ngufu uyu mwana. Ibirego Ndatimana yakomeje guhakana ariko akatirwa kuba afunze iminsi 30 y’agateganyo.

Asoma imyanzuro mu bujurire, umucamanza yavuze ko hakurikikwe ingingo ya 106 igika cya kabiri ivuga ko iyo hari ibimenyetso bishya bigaragarijwe Urukiko mu iburanisha bishobora gutushingirwaho hakatwa urubanza.

Bityo ngo ibimenyetso bishya bagaragarijwe byerekana ko Keza Hornella afite imyaka y’ubukure bityo uregwa atafashe ku ngufu umwana ahubwo yaryamanye n’umuntu mukuru.

Ibi bimenyetso ngo ‘attestation de naissance’ yo kwa muganga y’uyu mukobwa utwite, igaragaza ko yavutse mu 1997, aho kuba mu 1999 nk’uko bayshinjwe Ndatimana.

Umucamanza yavuze koi bi bicuze ko kuba Ndatimana na Keza bemeza ko baryamanye mu kwezi kwa munani 2015 akamutera inda, iki gihe yari afite imyaka y’ubukure,18, aho kuba 16 nk’uko Ndatimana yabiregwaga.

Urukiko rwahise rwanzura ko uregwa ahita arekurwa.

Umushinjacyaha nyuma yo kubona ibyo bimenyetso bishya byatanzwe n’umubyeyi wundi (nyina) w’umwana no kuvma icyemezo cy’Urukiko yahise yemera ko atagomba gukoeza gukurikirana uwaregwaga.

Umukobwa utwite na nyina nibo bazanye ibimenyetso bishya, aba bombi bakaba batari bashyigikiye ikirego cyatanzwe na se w’umukobwa Keza Hornella, wari umaze igihe yitwa umwana.

Robert Ndatimana yaburanaga avuga ko ko atafashe ku ngufu uyu mukobwa, yemera umwana atwite kandi yemera no kumurera.

Ndatimana yari yaje gushyigikirwa na bamwe mu bakinnyi bakinanye mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’isi muri Mexique(2011) nka Emery Bayisenge na Michel Rusheshangoga n’izindi nshuti.

Ubwo umucamanza yasomaga umwanzuro ko Ndatimana atsinze kandi ahita arekurwa, mu cyumba cy’iburanisha humvikanye urusaku rw’ibyishimo.

Ubwanditsi

2016-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021
Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Rayon Sports yakoze urugendo rwo Kwibuka, inunamira Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

Ubwanditsi 09 Apr 2024
Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Salomon Nirisarike wifuzwaga n’amakipe yo mu bihugu by’Abarabu yongereye amasezerano muri Urartu FC yo muri Armenia.

Ubwanditsi 15 Jun 2021
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.
Amakuru

Amakipe 12 yo ku mugabane w’i Burayi yishyize hamwe ashinga irushanwa rishya ryiswe Super League, FIFA na UEFA zitera utwatsi icyo gitekerezo.

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturage umutekano mu bihe byo kwibuka

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda
Mu Mahanga

Ba banyamahanga 4 bafatiwe mu Kiyaga cya Rweru binjiye mu Burundi bagaruwe mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru