• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Ubwanditsi 19 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Kanama 2021, ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko Guy Bukasa yagiranye n’iyi kipe amasezerano yo kuyitoza mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, uyumutoza uzafatanya na Guy Bakira nk’umutoza wungirije bayigarutsemo nyuma y’umwaka umwe bayivuyemo bakerekeza muri Rayon Sports.

Ubwo hari mu mwaka wa 2019 ikipe ya Gasogi United izamuka mu kiciro cya mbere yahaye akazi umunye Congo Guy Bukasa gutoza iyi kipe yari igiye gukina umwaka wayo wa mbere mu mu Kiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda, uyu mutoza ubwo yari asoje amasezerano y’umwaka umwe ntabwo yifuje ko yakongererwa amasezerano kuko yahise yerekeza muri Rayon Sports.

Icyo gihe hari ku itariki ya 2 Nyakanga 2020, nibwo uyu mutoza yasezeye ku buyobozi bwa Gasogi United yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports aho yamaze umwaka umwe w’imikino ndetse ntiyabasha gutuma Gikundiro igera ku ntego zayo zo gutwara igikombo, ubwo shampiyona ya 2020-2021 yaburaga iminsi mike ngo irangire nibwo uyu mutoza yafashe umwanzuro wo gusezera muri Rayon Sports.

Nyuma yo gusezera nibwo yerekeza mu ikipe y’igihugu ya Congo y’abari munsi y’imyaka 23 bitabiriye CECAFA U23 yabereye muri Erithrea, akivayo uyu mutoza yavuzwe mu makipe atandukanye hano mu Rwanda harimo ikipe ya Sunrise FC ndetse na Musanze FC ariko byarangiye uyu mutoza Guy Bukasa yegukanywe na Gasogi United yahozemo.

Guy Bukasa agarutse muri iyi kipe y’abafana bazwi nk’Urubambyingwe aho mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 ayitoza yayifashije gusoza ku mwanya wa Cyenda.

Ubwo hari mu kiganiro n’itangazamakuru herekanwa Guy Bukasa, umuyobozi wayo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yatangaje ko uyu mutoza agarutse muri iyi kipe mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere ndetse ahawe inshingano zo gufasha Gasogi United kuza mu makipe ahatanira ibikombe hano mu Rwanda.

Iyi kipe izanye umutoza nyuma yaho yiyongereye imbaraga igura abakinnyi bashya barimo Armel Ghyslain, Yawanendji Theodor Christian, Hassan Djibrine ndetse n’abandi.

Iyi kipe yatandukanye na Kirasa Alain nk’umutoza wari uyifite mu mwaka ushize w’imikino ndetse kandi yatandukanye na bamwe mu bakinnyi bayo barimo Byumvuhore Tresor wagiye muri Rayon Sport, Mazimpaka Andre ndetse n’abandi.

2021-08-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Club Africain yageze mu Rwanda yahize gusezerera APR FC

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018
APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

APR FC yitegura gukina na Étoile Sportive du Sahel muri CAF Champions League yanganyije na Etincelles mu mukino wa gicuti, iritegura kandi gukina na Kiyovu SC

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Ubwanditsi 07 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4
IMIKINO

CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza
Amakuru

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Ubwanditsi 04 Nov 2017
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
POLITIKI

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Ubwanditsi 21 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru