• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Hifujwe ko Anne na Diane baburana ukwabo na nyina ukwe

Ubwanditsi 13 Oct 2017 Mu Rwanda

Uyu munsi Me Gatera Gashabana yaje mu rukiko nk’umwunganizi wa Adeline Rwigara nk’uko yari yamwifuje. Ariko yavuze ko bagiranye amasezerano ejo, atazi ibiri mu idosiye ye bityo akeneye igihe cyo kubyiga. Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko gutinza uru rubanza gutya bidasanzwe, busaba ko urubanza rwa Adeline Rwigara rwatandukanywa n’urw’abakobwa be.

Mu rukiko muri iki gitondo, Me Gatera Gashabana yavuze ko ejo saa kumi ari bwo yemeranyijwe na Adeline Rwigara Mukangemanyi ko azamuburanira, bagasinya amasezerano.

-8335.jpg

Diane Rwigara

Avuga ko usibye mandat d’arret n’izindi mpapuro zo gufata umukiliya we nta kindi arabona cyamufasha kunganira umukiriya we.

Yasabye ko yahabwa igihe akiga urubanza rwa Adeline Rwigara Mukangemanyi ngo dore ko n’izina ry’uyu yunganira atararifata mu mutwe.

Yavuze ko nta bushake bwo gutinza urubanza burimo ahubwo ari ukugira ngo aburane yiteguye neza. Akavuga ko ibi abisaba atakamba ngo abashe kunganira umukiriya we mu mucyo.

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bidasanzwe ko iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo risubikwa inshuro enye.

Ngo ntiyumva uburyo urubanza rutagombye kumara amasaha 24 rumara iminsi 10.

Yavuze ko abaregwa bose mu bugenzacyaha bari bunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin bagasobanurirwa ibyaha baregwa n’impamvu babikekwaho.

Adeline Rwigara yasabye ijambo atangira avuga ko ashima Imana n’abari aho, avuga ko uburyo bamenyeshejwemo ibyo baregwa batari muri ‘conditions’ zo kumva neza kuko ngo bakorewe iyicarubozo biriwe bicaye. Umucamanza yahise amubwira ko ibyo avuga ari ugutandukira kuko babajijwe bakanasobanurirwa ibyo baregwa.

Umushinjacyaha yatanze ikifuzo ko imanza z’aba bakobwa na nyina zatandukanywa, Diane na Anne Rwigara bakaburana ukwabo bunganiwe na Me Buhuru naho Adeline Rwigara Mukangemanyi akaburana ukwe yunganiwe na Me Gashabana.

-8334.jpg

Anne Rwigara

Ibi ngo byanashimangirwa n’uko impamvu zituma bakekwaho ibyo baregwa zitandukanye n’ibyaha baregwa bikaba bitandukanye, ngo nubwo hari ibyo bahuriyeho bimwe.

Ibi ariko uruhande rw’abaregwa rwahise rubyanga ngo bagomba kuburanishwa hamwe kuko hari n’ibyaha bahuriyeho.

Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

-8333.jpg

Adeline Rwigara

Kucyo gutandukanya uru rubanza Me Buhuru yavuze ko atari muri ‘conditions’ zo kumva impamvu yabyo mu gihe abaregwa hari ibyaha bahuriyeho.

Avuga ko Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko abantu batatu bityo ko butaza uyu munsi ngo bunasabe ko urubanza rw’aba bantu rutandukanywa kubera ko uwunganira umwe mu baregwa asabye ko ahabwa igihe kandi abisabye mu nyungu z’ubutabera.

2017-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Ubwanditsi 16 Jan 2016
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021
Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Impamvu abaturage bibona mu itangazamakuru kurusha abayobozi b’inzego z’ibanze

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe

Kayonza: Umuturage yafatanywe ibiro 12 by’urumogi mu nzu iwe

Ubwanditsi 14 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA
Mu Rwanda

UMUGABA MUKURU W’INYESHYAMBA ZA FDLR YAFASHWE AVUYE MU BIGANIRO NA KAYUMBA NYAMWASA

Ubwanditsi 10 May 2016
Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina
Amakuru

Inkwenene ku bahakana Bakanapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi Bagerageje Gutagatifuza Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 21 Sep 2020
Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora bisabiriza- Kagame

Ubwanditsi 03 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru