• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkomoko ya FDU-Inkingi ya Ingabire yerekana impamvu ari indiri y’Abajenosideri   |   16 Jul 2025

  • Igisambo Mbayahaga cyahawe akazi ko gucamo amacakubiri abanyamulenge   |   15 Jul 2025

  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Abategetsi muri Leta ya Congo Kinshasa bongeye gukomeretsa u Rwanda bavuga ko rugomba gushyikirana na FDLR

Editorial 16 Jan 2016 Mu Rwanda

Inkuru dukesha Congotimes iravuga ko kuva mu byumweru bitatu bishize abarwanyi ba FDLR batangije ibikorwa by’iterabwoba, abantu barenga 10 barishwe mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 06 Mutarama 2016 ahitwa Miriki muri Teritwari ya Lubero iherereye muri Kivu ya Ruguru ho mu burasirazuba bwa Congo.

Iki gikorwa bivugwa ko cyakozwe n’umutwe wa FDLR mu rwego rwo kwihorera nyuma y’imirwano yayihuje n’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai wiyise Kyaghanda Yira. Nk’uko byari bisanzwe ku mutwe w’inyeshyamba z’Abagande wa ADF muri Beni. Aba ngo bashimuta abaturage, bagasahura imyaka yabo ndetse bakanacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Kuva mu 1994, Let aya Congo yananiwe igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kurandura uyu mutwe ugizwe n’abantu ubutegetsi bw’u Rwanda budasiba kuvuga ko bagizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda, ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wari wasabye ngo uyu mutwe urandurwa hakoreshejwe ingufu bikaba ntacyo byatanze.

Mu bwishongozi bwinshi bugamije gukomeretsa u Rwanda, Abategetsi muri Leta ya Congo- Kinshasa bavuga ko ariyo mpamvu hagomba gukorwa ibishoboka byose ubutegetsi bw’u Rwanda bukicara ku meza amwe n’indi mitwe itavuga rumwe n’ubutegetsi yaba iya gisirikare cyangwa iya politiki harimo na FDLR nk’uko ngo Congo yabihatiwe igashyikirana n’imitwe yose yayirwanyaga nka RCD-Goma, CNDP ya Nkunda, CNDP ya Ntaganda na M23.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ariko iby’ iyi nkuru ya Congotimes, ivuga ntashingiro bifite kuko ubutabera mpuzamahanga budahatira perezida Kagame kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, cyane ko mu masezerano ya Addis Abeba yashyizweho umukono n’ibihugu 10 bishakira amahoro uburasirazuba bwa Congo nta ngingo ihatira u Rwanda gushyikirana n’umutwe wa FDLR irimo.

Nubwo bivugwa gutyo, nta kintu na kimwe giteganya ibiganiro hagati ya FDLR n’u Rwanda. Aha ariko ngo niho bamwe bavuga ibi bahera bibaza ukuntu uburasirazuba bwa Congo buzatekana hatabonetse igisubizo ku kibazo cya FDLR, nkuko iyi nkuru ibivuga. Ngo ibiganiro bya politiki bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byo nta gisubizo bitanga ku kibazo cya FDLR.

Iyi nkuru rero ivuga ko hagomba kuba ibiganiro hagati y’Abanyarwanda kuko ngo inzira ya gisirikare yagaragaje ko ifite aho igarukira, kuko ngo iyo bitaba ibyo FDLR iba itakiriho.

-1790.jpg

FDLR

Urugero rwatanzwe ni ukuba mu 2009 ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zarifatanyije zigahiga abarwanyi b’uyu mutwe ariko ntizibashe kuwurandura.

Umwanditsi wacu

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Perezida Kagame yatangije imirimo y’ikigo nyafurika giteza imbere ubumenyi bushingiye ku mibare

Editorial 03 Apr 2017
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017
Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Mashami Vincent wari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yabwiwe ko atazongerererwa amasezerano

Editorial 10 Mar 2022
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashimye imiyoborere myiza iri mu Rwanda

Editorial 29 Apr 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru