• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

APR FC na Mukura VS zakuye amanota 3 hanze y’ikibuga cyazo, AS Kigali inganya na Etincelles FC – Uko imikino ibanza yose yagenze

Ubwanditsi 05 Apr 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Mata 2022 nibwo hakinwe indi mikino ya 1/8 cy’irangiza cy’igikombe cy’Amahoro itari yahaye kuwa mbere, mu mikiko yakinwe uyu munsi APR FC yatsinze Amagaju FC, ikipe ya Mukura VS nayo ikura intsinzi i Ngoma.

Mukura Victory Sports

Mu mukino wabereye mu karere ka Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yo mu kiciro cya Kabiri yatsinzwe na APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Itangishaka Blaise wari umaze iminsi atagaragara akina muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Gasogi United

Ni umukino, ikipe ya APR FC itozwa na Adil Erradi Muhamed wari wakoze impinduka ku bakinnyi bakinnye uyu munsi kuko mu babanjemo bashya bayobowe n’umunyezamu Ahishakiye Heritier, myugariro Nshimiyimana Yunusu, Irshad ndetse na Itangishaka Blaise watsinze igitego kimwe cyabonetse kuri uwo mukino.

APR FC

I Ngoma mu ntara y’iburasirazuba, ikipe ya Etoile de l’Est yari yakiriye ikipe ya Mukura VS, ni umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinzwe igitego kimwe ku busa cyanatumye iyi kipe yo mu karere ka Huye yizera kuba yazakomeza mu kiciro gikurikiyeho cya 1/4.

Mu karere ka Rubavu, ikipe ya AS Kigali yari yasuye ikipe ya Etincelles FC, muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego bibiri kuri bibiri, ibi bituma amakipe yombi ntanimwe yizera kuba yakomeza mu kindi kiciro cy’iri rushanwa.

Ku rundi ruhande, mu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali iNyamirambo, ikipe ya Gasogi United yari yakiriye ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare, ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izakinwa ku itariki ya 19 na 20 Mata 2022.

Uko imikino ya 1/8 yagenze mu gikombe cy’Amahoro

Gicumbi FC 0-0 Bugesera FC

La Jeunesse 2-2 Police FC

Marine FC 0-1 Kiyovu Sports

Musanze 0-0 Rayon Sports

Etincelles FC 2-2 AS Kigali

Etoile de l’Est 0-1 Mukura

Amagaju FC 0-1 APR FC

Gasogi United 1-1 Sunrise

2022-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Guinée Equatoriale

Ubwanditsi 20 Jan 2018
Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Ubwanditsi 03 Mar 2023
Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Al Nasr yo muri Libye yasezereye As Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, APR FC irakina umukino w’ikirararane na Police FC

Ubwanditsi 17 Oct 2022
Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Partiots BBC yateye intambwe iyigeza muri 1/2 cya Basketball Africa League, ni nyuma yo gutsinda Ferroviário de Maputo amanota 73 kuri 71.

Ubwanditsi 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu batanga ruswa ngo bahabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga

Ubwanditsi 18 Feb 2017
Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahize abandi mu marushanwa yateguwe na Clouds TV
SHOWBIZ

Charly na Nina, Riderman na Yvan Buravan ni bo bahize abandi mu marushanwa yateguwe na Clouds TV

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo
INKURU NYAMUKURU

Urwishe ya nka ruracyayirimo, RNC igeze ku buce , Serge Ndayizeye arasaba gukubirwa umushahara inshuro eshatu cyangwa akabivamo

Ubwanditsi 31 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru