• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 17 Sep 2017 Mu Rwanda

Ku itariki ya 15 Nzeri, abapolisi b’u Rwanda 430 barimo ab’igitsinagore 58 bari mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Centrafrique, bambitswe imidari y’ishimwe kubera imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze mu mirimo bashinzwe.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango akaba yari Madane Najat Rochdi wungirije intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kurengera imibereho ya muntu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mur iki gihugu (MINUSCA-United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa), hakaba hari n’abandi bayobozi muri MINUSCA, abahagarariye ubuyobozi bw’igihugu cya Centrafrique, abahagarariye inzego zishinzwe umutekano zaje kubungabunga amahoro muri iki gihugu, n’abahagarariye abanyarwanda baba muri Centrafrique.

Mu ijambo rye, Madamu Rochdi yashimiye abapolisi b’u Rwanda baje kugarura no kubungabunga amahoro n’umutekano muri iki gihugu kuko bakoze neza akazi kabo.

Yaravuze ati:”Umuryango w’Abibumbye urabashimira uko mwakoze akazi kanyu neza, mwagakoranye ubwitange n’umurava, cyane cyane mu gucungira umutekano abaturage b’abasivili bari bugarijwe n’urupfu.”

Yakomeje ashimira aba bapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza berekana aho bakorera akazi kabo, no kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yaravuze ati:”Imyitwarire yanyu n’ubunyamwuga mwerekana mu mirimo yanyu, cyane cyane kutihanganira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko bikwiye kuranga umuntu wese uri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye nk’uko bisabwa n’ubuyobozi bwawo, ni ibyo gushimirwa kandi muzabihorane.”

Madamu Rochdi yashimye imiyoborere y’ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda n’ubwa Polis y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ko ariho abapolisi b’u Rwanda babungabunga amahoro ku Isi bakura urugero rw’imikorere myiza.

Yasoje avuga ko icyicaro cy’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu kizasigarana isura nziza y’aba bapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari, ndetse n’abari mu bindi bihugu u Rwanda rwagiye kubungabungamo amahoro.

-7983.jpg

Aba bapolisi b’u Rwanda 430 bambitswe imidari y’ishimwe bagizwe n’imitwe itandukanye. Ibiri muri yo ni FPU1 na FPU2, undi mutwe ni ushinzwe kurinda Abayobozi bakuru b’iki gihugu (Protection Support Unit-PSU), n’irindi tsinda rizwi nka IPOs rikora nk’abajyanama.

Source : RNP

2017-09-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Mu Rwanda uyu munsi hagaragaye undi muntu umwe urwaye Coronavirus

Ubwanditsi 07 Apr 2020
Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Polisi y’u Rwanda yasoje gusimbuza abapolisi muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro y’arenga miliyari

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Ubwanditsi 19 Oct 2024
Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana  bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza
POLITIKI

Abakandida Frank Habineza na Philippe Mpayimana bakiriwe n’abaturage mbarwa aho bagiye kwiyamamariza

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege
Mu Rwanda

Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege

Ubwanditsi 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru