• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Ubwanditsi 13 Mar 2017 Mu Rwanda

Mu rwego rwo kwibutsa abapolisi kunoza imikorere no gutanga serivisi nziza ku baturarwanda, kuri iki cyumweru taliki ya 12 Werurwe 2017, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali; ni ukuvuga abakorera mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro .

IGP Emmanuel K Gasana yakiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Commissioner of Police(CP) Emmanuel Butera ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police(ACP) Rogers Rutikanga , ba ofisiye n’abapolisi bagera kuri 480.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze ku bintu bitandukanye birimogusobanukirwa no kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira.

IGP Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza agira disipulini , atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi, isuku nke, kwiyandarika n’izindi ngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Yashimangiye ko umupolisi agomba kuzirana n’ikibi cyane cyane ruswa n’ibijyanye nayo byose, aho yibukije ko Polisi y’u Rwanda by’umwihariko itihanganira ruswa n’uwayifatiwemo cyane cyane ku mupolisi, bityo abasaba kuyigendera kure kuko idindiza iterambere ry’igihugu.

Mu bindi yababwiye, IGP Gasana yasabye abapolisi bakorera mu Mujyi wa Kigali gufata neza ibikoresho bya Polisi bakoresha, gukora akazi ko kurinda abaturage ariko nabo ubwobo birinda, kwakira neza abagana Polisi aho ikorera hose ndetse no kugira umurimo unoze; yabasabye kandi guharanira iterambere ry’igihugu kandi bakajyana na gahunda za Leta.

Asoza, IGP Gasana yibukije abapolisi ko tugiye kwinjira mu gihe cy’icyunamo, ko bagomba kuba maso kandi bakabungabunga umutekano uko bikwiye.

Ubwo Umuyozi mukuru yaganiraga n’abapolisi b’umujyi wa Kigali kuri iki cyumweru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza nawe yasuye abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bagera kuri 370, aho yabakanguriye kurandura ruswa , kuba maso bakarwanya iterabwoba , kurangwa na disiplini , kwita ku kazi kabo no gukora kinyamwuga.

Uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagiriye mu Mujyi wa Kigali, rushoje izo yagiriye mu zindi ntara, hamwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije; ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’ubuyobozi DIGP Juvénal Marizamunda, aho bagiye babonana n’abapolisi bazikoreramo.

-6087.jpg

IGP Emmanuel K Gasana

2017-03-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Uganda: Abagore bakomeje kwicwa umusubizo n’abashaka kubaturaho ibitambo

Ubwanditsi 04 Sep 2017
Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Kiyovu SC yahize gutsinda AS Kigali ikerekana ko aribo banyamujyi, ibyo wamenya ku munsi 17 wa shampiyona y’u Rwanda ikomeza

Ubwanditsi 16 Feb 2022
Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Shyaka Gilbert akomeje kwambika ubusa abamushukaga ngo arwanye Leta

Ubwanditsi 15 Feb 2022
FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

FDLR iracyari ihurizo rikomeye ku mutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza
Mu Rwanda

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo
Mu Rwanda

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Ubwanditsi 29 Aug 2017
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle
Mu Rwanda

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru