• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Ubwanditsi 16 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu gihe hakomeje iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha abo kwa Rwigara bakurikiranyweho bikubiye mu mvugo z’abo, ahanini ku biganiro byo kuri WhatsApp.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukwakira 2017, Umushinjacyaha yavuze ko u Rwanda rwagize amateka ababaje, ku buryo umuntu wagira uruhare mu guhungabanya umutekano Abanyarwanda bagezeho biyushye akuya, agomba kubiryozwa hatitawe ku gitsina cye cyangwa umuryango yaba abarizwamo.

Ibyo Mukangemanyi akurikiranyweho…

Umushinjacyaha yumvikanishije ijwi rya Mukangemanyi ubwo Polisi yajyaga kubavana mu rugo ku gahato tariki ya 04 Nzeri 2017 aho uyu mubyeyi yumvikanye yita abapolisi ‘abicanyi, abadayimoni’, ngo ‘interahanwe zadutwaye iki? ”

Ni ibintu Umushinjacyaha yavuze ko birimo gupfobya Jenoside ashingiye ku byo interahanwe zakoze mu gihugu.

Umushinjacyaha yavuze kandi ko ku guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda bose babihuriraho. Ngo hari abantu bari gushakishwa kuri iki cyaha bari mu Rwanda no hanze barimo Mugenzi Thabita Gwiza uri muri Canada, Mukangarambe Xaverine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond uba mu Bubiligi na Tuyishimire Jean Paul uri i Boston muri Amerika.

Hari kandi aho ngo uyu muryango wandikiye Jeune Afrique ko Rwigara Assinapol yishwe na Leta, warangiza ukandikira Prime Insurance ko yishwe n’impanuka y’imodoka.

Hari amajwi ngo Mukangemanyi yoherereje Mushayija amwangisha Abatutsi amubwira ko ari babi. Hari n’ijwi yoherereje Tabitha amubwira ko hari abarokotse Jenoside leta yishe.

Hari n’ijwi yoherereje Mukangarambe amubwira ko Leta ari iy’amabandi ngo yanze gukura ikiriyo cy’umwami. Hari n’ijwi ngo yongeye koherereza Tabitha amubwira ko hari abantu agomba kwanga n’irindi yamwoherereje amubwira ko iyi Leta idashoboye gutegeka icyayo ari ukumara abantu.

Yashinjwe kandi hashingiwe ku ijwi yohereje kwa Tabitha amubwira ko ari icyihebe, ko yikundira Radio Itahuka, amukangurira kwanga Leta ngo kuko icyayo ari ukwica gusa. Ngo hari aho yavuze ko iki gihugu ari icy’abasazi ndetse ko hari Jenoside iri imbere aha.

Ku cyaha cy’amacakubiri ngo yoherereje Mushayija ko Abatutsi abanga, abwira Tabitha ko iyi Leta yishe abarokotse Jenoside ko ari icyo ibahora.

Kuri Diane Rwigara

Guteza imvururu ngo yabikoze ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru muri Nyakanga 2017, aho ngo yavuze ko Abanyarwanda bahagurukira rimwe iyo ari ukwica.

Uwo munsi ngo yanavuze ko uwitwa Jean D’Amour yamubwiye ko aramutse amushyigikiye bazamukubita ifuni. Ngo yavuze ko muri iki gihugu abantu bicwa abandi bakanyerezwa.

Ikindi kandi ngo yavuze ko nta mazi Abanyarwanda bagira cyangwa amashanyarazi, ko hari n’aho yavuze ngo “abarokotse turababaye”, bigahuzwa no gukangurira abaturage kwanga leta.

Hari n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbamo ubwo yashakaga imikono 600 ashaka kwiyamamariza kuba perezida. Ngo yahimbye inyandiko akagenda abasinyira, ashyiraho abantu batari mu gihugu n’abantu bapfuye.

Ngo yabeshyaga abaturage ko ari umukozi wa Komisiyo y’Amatora akabaka indangamuntu n’ikarita y’itora. Hari n’aho ngo yafataga SIM Card akazibaruza ku bantu batandukanye akaboneraho imyirondoro yabo.

Ngo hari naho yashukaga abaturage abizeza kubashyira ku rutonde rw’abatishoboye bazahabwa inkunga.

Uwamahoro Anne Rwigara

Nawe ni amajwi yagiye afata akohereza, aho yabwiye Diane ko inama yatanga ari ukuva mu gihugu kuko nta cyizere cy’ubukungu buri imbere, ko ‘system’ arimo ari iya ‘mafia’, ahubwo ko yajya kuba ahandi.

Ku cyaha cyo guteza imvururu, ngo yanditse muri WhatsApp ihuriyemo abantu bo mu muryango ko hari umuntu Leta yishe saa yine za mu gitondo kuko yavuganaga n’abayirwanya.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Adeline yaravuze ngo bitege akazaba bigaragaza umugambi we, kimwe no kuvuga ngo bitege Jenoside iri imbere aha bivuga ko hari umugambi mubisha akekwaho. Ibi byose ni amajwi yafashwe muri telefone zabo mu gihe cy’isaka.

Amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp mu bihe bitandukanye yumvikanishijwe mu rukiko.

-8370.jpg

Ubushinjacyaha bwashyize hanze uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

2017-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga Abanyarwanda ubwabo bagomba kwikebuka, bakigaya cyane kuko aribo bisenyeye ubumwe n’ Igihugu muw’1994, aho gukomeza gushakira impamvu ku banyamahanga.

Ubwanditsi 01 May 2021
Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ibanga ryo gutora : Kwikiza cyangwa Gukiza Amatora

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Abanyarwanda hirya no hino  bitabiriye amatora

Abanyarwanda hirya no hino bitabiriye amatora

Ubwanditsi 04 Aug 2017
Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Karongi: Abakora umwuga w’uburaya banduye Sida mu bibazo bibakomereye

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti
Amakuru

Tombola ya CAF Champions League isize APR FC izahura na US Monastir naho muri CAF Confederations Cup AS Kigali izahura na AS Ali Sabieh yo muri Djibouti

Ubwanditsi 09 Aug 2022
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022
Amakuru

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Ubwanditsi 04 Apr 2022
Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023
Amakuru

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Ubwanditsi 11 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru