• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Ubwanditsi 14 Jul 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Nyakanga 2021, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye umukino Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Basketball yatsinzwemo n’iya Misiri mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (Afrobasket 2021), iri kubera muri Kigali Arena.

Ni irushanwa rigomba kubonekamo ikipe imwe hagati y’u Rwanda, Kenya, Misiri na Sudani y’Epfo, ikaba ari nayo izahagararira Akarere ka gatanu muri Afrobasket 2021 izabera muri Cameroun muri Nzeri uyu mwaka.

Umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021, ukitabirwa n’Umukuru w’Igihugu aherekejwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda Mugwiza Desire, aha uyu mukino ukaba warangiye ikipe y’igihugu ya Misiri itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

Muri uyu mukino ikipe y’u Rwanda niyo yatangiye neza aho mu gace ka mbere karangiye u Rwanda ruyoboye ku manota 24 kuri 16 ya Misiri, agace ka kabiri karangiye nako u Rwanda rukoze amanota 15 kuri 13, bituma igice cya mbere cy’umukino kirangira u Rwanda ruri imbere n’amanota 39 kuri 29.

Mu gace ka gatatu ikipe y’u Rwanda ikaba yakoze amanota 10 ku 20 ya Misiri ibi bikaba byatumye Misiri iyobora kugeza no mu gace ka nyuma ka kane k’umukino, ibi byarangiye Misiri isoje uyu mukino itsinze u Rwanda ku manota 71 kuri 59.

Usibye uyu mukino wakurikiwe n’umukuru w’igihugu, mbere yaho hasojwe umukino wahuje ikipe ya Kenya yatsinze iya Sudani y’Epfo amanota 69 kuri 48.

Kuri uyu wa gatatu, taliki ya 14 Nyakanga 2021 hateganijwe imikino ibiri aho isaha ya saa cyenda ikipe ya Misiri iri bukine na Kenya naho saa kumi n’ebyiri u Rwanda rurakina na Sudani y’Epfo.

2021-07-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuba tugeze  muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Kuba tugeze muri ¼ tubikesha Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Umuhanzi Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2017
Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Kacyiru: Hatangiye amahugurwa y’abagenzacyaha mu bijyanye no gukusanya no kurinda ibimenyetso by’ahabereye icyaha

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Lt Gen (rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Marie Grace Nishimwe agirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka.

Ubwanditsi 30 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye
Mu Rwanda

Inkubiri yo kwegura kw’Abameya bahimba [Tour du Rwanda ]yageze i Nyagatare: Nyobozi y’Akarere yose yagiye

Ubwanditsi 30 May 2018
CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa
IMIKINO

CHAN: Ibihugu 3 muri ¼, 2 byarasezerewe, amakarita 2 atukura,… Ibimaze kuranga imikino 16 imaze gukinwa

Ubwanditsi 24 Jan 2016
Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe
ITOHOZA

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Ubwanditsi 13 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru