• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Hagiye Gusaranganywa Imbangukiragutabara 80 mu bitaro Byo Mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jun 2024 Amakuru, Mu Rwanda, UBUREZI

Hejuru y’ibi hiyongeraho amatara aba hejuru yayo akora nk’intambaza ibwira abantu ko imbangukiragutara ije bityo ko bakwiye kuyibererekera ikihutana indembe.

Amakuru dukesha Taarifa avuga ko imbangukiragutabara ziri buhabwe ibitaro bitandukanye zatanzwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Enabel.

Mu mpera z’umwaka wa 2023, uwahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana( aherutse gusimbuzwa Youssuf Murangwa) yabwiye Abadepite ko u Rwanda rwitegura kwakira imbangukiragutabara 180.

Ni imodoka zitegerejweho kuziba icyuho cy’ubuke bwazo mu bitaro n’ibigo nderabuzima byo hirya no hino mu Rwanda.

Uzziel Ndagijimana yari yitabye Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite mu rwego rwo gusobanura ibijyanye n’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euros zizifashishwa mu kwagura, gusana no kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri.

Icyo gihe yagize ati: “Ndagira ngo menyeshe Inteko ko ikibazo cyo kongera za ambulance kitaweho, ubu hari ambulance zatumijwe zigera ku 180 ziri mu nzira.”

Ndagijimana yavuze ko mu gutanga imbangukiragutabara, ibitaro bizazihabwa hagendewe ku ukureba uko izo muri ibyo bitaro zimeze n’ingano yazo.

Ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije mu Rwanda gikunze kugarukwaho n’abaturage.

Taarifa iherutse gutangaza inkuru y’imbangukiragutabara nyinshi zapfiriye mu bitaro bya Mibirizi mu Karere ka Rusizi zibura abazikoresha ubu zuriwe n’ibyatsi.

Kuri uyu wa Gatandatu ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda buraha ibitaro byose byo mu Rwanda imbangukiragutabara 80 zibisaranganywemo. Ni igikorwa kiri bubere kuri BK Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo aho Perezida Kagame ari buganirire n’abajyanama b’ubuzima 8000 bahateraniye.

Imbangukiragutabara ni imodoka yabugenewe ifite iby’ibanze umurwayi ujyanywe ku bitaro akenera kugira ngo agezweyo agihumeka, abaganga bamwiteho.

Iyi ni imodoka igira icyumba kinini bihagije kirimo igitanda cy’umurwayi, umurwaza na muganga, kikagira n’uburyo bwo gufasha umurwayi guhumeka no kuba yahabwa ubufasha burimo na serum ituma ubuzima budahagarara.

Kubera ko iba igomba kwihutana umurwayi, imbangukiragutabara igira moteri ifite imbaraga n’amapine akomeye kandi adapfa kunyerera, byombi bikayifasha kwihuta.Mu minsi ishize hari indi mbangukiragutabara umunyamakuru wa Taarifa yasanze yarapfiriye mu bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nayo ibura uwayikoresha ngo ikire.

Birashoboka ko iki kibazo kiri no mu bindi bitaro byo hirya no hino mu Rwanda.

2024-06-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Ubwanditsi 25 Mar 2021
Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Bisengimana Justin wari umutoza wa Espoir FC yahagaritswe asimbuzwa Bipfubusa wari umutoza w’abanyezamu

Ubwanditsi 20 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega  I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!
INKURU NYAMUKURU

Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye na Maneko mukuru wa FDLR Lt. Col Theophile Abega I Kigali? Imikoranire ya Museveni, Kayumba na FDLR yaba igiye kujya ahagaragara!

Ubwanditsi 29 Jan 2019
ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO
ITOHOZA

ISESENGURA: ABAYOBOZI BA AFRIKA BARASABWA GUSHISHOZA CYANE MURI IBI BIHE TURIMO

Ubwanditsi 24 Jul 2016
Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf
INKURU NYAMUKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru