• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
Casimir Nkurunziza, Twihangane Pacifique Shareef na Sankara Callixte

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017 ITOHOZA

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka

Nyuma yaho Kayumba yabashije kwikiza Rudasingwa amuziza kurya amafaranga agenerwa uwo mutwe, bigatuma Rudasingwa afungirwa amazi n’umuriro maze nawe agahita asezera muri uwo mutwe agashinga indi yise New RNC-Ishakwe nawo umaze kwigarurirwa n’igice cyinini cy’intagondwa z’abateruzi b’ibibindi bahoze muri FDU-Inkingi nka Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana.

Ubu noneho ikigezweho n’ubujura bushinjwa Kayumba Nyamwasa,aho aregwa n’abayoboke gukoresha imisanzu mu nyungu ze bwite.

Biravugwa ko ubu ariwe utahiwe kwerekwa umuryango uti gute ? uyu mugabo Kayumba, akimara kwikiza Rudasingwa niwe wahise afata umwanya wo kuyobora RNC-Ishaje yiganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda nka Noble Marara, Micembero JM, Frank Ntwali,David Batenga, Jean Paul Turayishimye wahoze muri Gendarmerie igihe yayoborwaga na Kayumba, umuhanzi Ben Rutabana muramu wa Rwigara,Major Nkubana Emmanuel wabaga mu Bubiligi ubu akaba ufungiye ahantu hatazwi kubera guhungabanya umutekano mu karere, Rwalinda Michael wari wariyise Mike ufungiye muri Tanzania wakoranaga byahafi n’abayobozi ba FDLR muri Tanzania barimo Gen. Stanslas Bigaruka, jean Paul Romeo Rugero,Col. Bonheur n’abandi ubu akaba afungiye aho muri Tanzania kubera guteza umutekano muke muri icyo gihugu, …n’abandi.

Abari inkoramutima za Kayumba muri Afrika y’Epfo, batangiye kwegura

Amakuru yatugezeho muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2017, aravuga ko umuriro watangiye kwaka muri Afrika y’Epfo kubera inzara n’ubukene byugarije RNC ya Kayumba Nyamwasa, aya makuru avuga ko uwitwa Casimir Nkurunziza ariwe wabimburiye abandi kwegura muri iki gitondo agira ati :

“Bavandimwe, nyuma yo kubitekerezaho neza, mfashe umwanzuro wo kwegura no gusezera mu ishyaka rya RNC, aho nari mfite inshingano nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka Cape Town, nkaba nsezeye burundu nk’umuyoboke wa RNC.

Impamvu zibinteye harimo :

Kuvangirwa n’abayobozi banduta

Kutubaha inzego z’ubuyobozi zo hasi

Kutagira ijambo mu byemezo bireba abanyobora

Ubushake bucye bwo gukemura ibibazo

Agasuzuguro no kwirengagiza, n’ibindi…..

Bimenyeshejwe Chairman wa RNC muri South Africa David Batenga”.

Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe akaba yamaze kwitandukanya nuyu mutwe witerabwoba aho awushinja ibintu byinshi cyane.

RNC ngo iyobojwe igitugu cyo ku rwego rwo hejuru

Akarengane ngo niko kahawe intebe muri uwo mutwe

Ngo ni umutwe utarangwamo democracy kandi babeshya rubanda ko ariyo baharanira.

Kuvogera inzego, uburyarya bwinshi kuryanisha abayobozi ndetse n’abayoboke !

Abayoboke kutumvwa, kwirengagizwa ntibitabweho kandi bitanga bagatanga n’ibyabo ntibagaragarizwe uko bikoreshwa.

RNC ikayoborwa n’abantu batarenze 2, akaba aribo bafatira n’abandi ibyemezo ugasanga izindi nzego zirasuzugurwa.

Kugira ubwiru naho bidakwiye bituma umuntu atiyumvamo.

Twihangane Pacifique Shareef akaba yashoje agira ati : “njyewe n’umutima nama wanjye mpfashe icyemezo n’umutima wanjye cyo kuva muri RNC”.

Nkaba mboneyeho nogusaba imbabazi abanyarwanda nacengeje amatwara kubyihanganira inzira ntibwira umugenzi !

Umuhanzi Sankara Callixte usanzwe uzwi cyane nka Bikindi wa RNC nawe yamaze kwegura ku mwanya yarafite muri iryo shyaka ndetse akaba yanarisezeyeho mu itangazo ubwe yiyandikiye amenyesha RNC riteye gutya :

“Comrade David Batenga Chairman wa RNC mu ntara ya Afrika y’epfo, maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa nabusa, igihe kirageze ngo nubahe umutima nama wanjye dutandukane.

Ndabamenyeshako kuva uyumunsi taliki 20 ukwakira 2017 nsezeye Ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Africa y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC.”

Mugire amahoro
Sankara Callixte.

Sankara yamenyekanye yinjiza muri uyu mutwe umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’ibihangano byose yahimbye, ubu Kizito nabo barenganwa bakaba bafungiye muri Gereza ya Mageragere. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati koko inzira ntibwira umugenzi.

 

Abanyarwanda twabajije aya makuru baba muri Afrika y’Epfo, batanze ubutumwa bagira bati “Ese nka Twihangane Pacifique Shareef , Sankara n’abandi ..ubundi koko mwaba mwararebye mukabona muri RNC hari ikindi mwakoreshwa usibye kubakoresha nkagakingirizo ka Kayumba ? muribuka uko Dr. Paulin Murayi yasezeye bamaze kumucucura utwe nkanswe mwebwe ? ni muve ku giti rero mujye mu Rwanda musabe imbabazi z’amabi mwatewe nuwo mutwe, ubundi mube abana beza mufatanye n’abandi kubaka u Rwanda, Kagame yababariye n’abahekuye u Rwanda 1994, abari mu mitwe ya FDLR batahutse namwe azababarira, natwe tuzabafata nk’umwana w’ikirara utashye iwabo “.

Ibintu rero bikomeje kudogera aho abanyamuryango ba RNC hirya no hino batangiye kwitotombera amafaranga baha Kayumba buri kwezi we ngo abashe kwitegura neza kugira ngo abashe gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, nkuko amakuru agera kuri Rushyashya, yemeza ko Kayumba ahabwa amafaranga buri kwezi muri ubu buryo :

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza batanga ibihumbi £6000 buri kwezi naho abatuye America bagatanga ibihumbi $9000 abatuye Canada batanga ibihumbi $10,000 ububirigi bagatanga ibihumbi 9000 bya am euro.

Nkuko abanyamuryango ba RNC babivuga bavuga ko ayo mafaranga batanga muri RNC, Kayumba afatanyije na muramu we Frank Ntwari bayakoresha muri company yabo y’ubwubatsi n’amafaranga bakuyemo akigira mu mifuka yabo.

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka nyuma yaho Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuko Kayumba we yari yarijeje abanyamuryango ba RNC ko bitazashoboka ko azaba yaramukuyeho ariko

Kayumba Nyamwasa, Batenga na Frank Ntwali

Rudasingwa Theogene mbere yuko yirukanwa we yashinjwaga kwiba amafaranga arenga amadolari 200,000 uwo bamusimbuje nawe akaba amaze kuyarenza.

RNC ni umutwe udafite icyo uharanira kandi babyerekanye kuva cyera kuko uwuyoboye wese yishyirira mu gifu agakomeza gutekinika impumyi zitwa ko ziyirimo.

Cyiza Davidson

2017-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Leta y’u Burundi irikanga igiti n’isazi, Ese ibitero biraturuka he?

Ubwanditsi 22 Oct 2018
Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Ubwanditsi 03 Dec 2017
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Ubwanditsi 08 Apr 2025
Umwarimu yatewe inda  n’Umwana  yigisha

Umwarimu yatewe inda n’Umwana yigisha

Ubwanditsi 18 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine
POLITIKI

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure
INKURU NYAMUKURU

Umugambi wa Kayumba Nyamwasa wo kwirukana J.P Turayishimye , Ben Rutabana na Micombero muri RNC, ugeze kure

Ubwanditsi 23 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru