• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Ubwanditsi 08 Jun 2017 ITOHOZA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, James Kansiime n’abandi bayobozi bane bakorana batawe muri yombi n’inzego za polisi aho bakurikiranyweho icyaha gifitanye isano no gukoresha inyandiko mpimbano no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranye n’amategeko mu kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira, yatangarije Itangaza Makuru ko aba bayobozi bafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Kamena 2017.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru niyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gakenke yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yakoze mu itangwa ry’amasoko yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi muri Gakenke. Bikekwa ko ayo masoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Akurikiranywe hamwe n’abandi bakozi bane bakorana mu Karere bafatanyije guhimba izo nyandiko z’ayo masoko.”

Abo bareganwa barimo abenjeniyeri batatu n’undi mukozi ushinzwe ibijyanye n’ubuvuzi no gukumira indwara z’ibyorezo.

IP Gasasira yakomeje agira ati “Icyaha bakurikiranyweho cyakozwe mu 2013 ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Minazi kiri mu Murenge wa Minazi.”

Muri Nyakanga 2015 nibwo iki Kigo Nderabuzima cyatangiye gukora; cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 320.

Abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza ku byo baregwa rigikomeje.

Mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.

-6858.jpg

Gitifu w’Akarere ka Gakenke, James Kansiime, ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gutanga amasoko ya Leta

2017-06-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niyigena Patrick  umunyarwanda w’umucuruzi  yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge

Niyigena Patrick umunyarwanda w’umucuruzi yashimutiwe muri Uganda, akorerwa iyicarubozo ririmo guterwa urushinge

Ubwanditsi 14 Oct 2018
Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Uganda: Umucuruzi w’Umunyarwanda yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Ubwanditsi 01 Nov 2016
Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017
Mu Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2017

Ubwanditsi 06 Jun 2017
Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC
POLITIKI

Perezida Museveni yashinje Umuryango w’Abibumbye gushyigikira iterabwoba muri RDC

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.
Amakuru

Umujenosideri Yussuf Munyakazi apfuye atarangije igifungo cy’imyaka 25 yari yarakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Ubwanditsi 13 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru