• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Ubwanditsi 28 Nov 2018 ITOHOZA

Uwahoze ari minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Francois Ngeze, watangaje kuri radio na televiziyo by’igihugu ihirikwa rya Perezida Merchior Ndadaye mu 1993, nawe yagejejwe imbere y’abashinzwe iperereza ku iyicwa ry’uyu wahoze ari Perezida w’u Burundi watowe bwa mbere binyuze muri demokarasi akicwa ataramara umwaka ku butegetsi.

Amakuru aturuka mu Burundi dukesha SosMediasBurundi aravuga ko Francois Ngeze (uri ku ifoto na Linette) yageze imbere y’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika kuwa Mbere ushize nyuma ya saa sita.

Yahaswe ibibazo nyuma asubira iwe nk’uko iyi nkuru ivuga.

Bwana Ngeze yashyizwe imbere na komite y’abasirikare yiswe iy’agakiza k’abanyagihugu (public salvation) yakuye ku butegetsi perezida wa mbere w’u Burundi watowe binyuze mu nzira ya demokarasi, Melchior Ndayaye, ngo abe ari we umusimbura kuva kuwa 21 Ukwakira kugeza kuwa 27 Ukwakira 1993.

Francois Ngeze akaba yari umwe mu Bahutu bakeya bari mu ishyaka Uprona icyo gihe, akaba yari minisitiri w’umutekano muri Guverinoma ya Pierre Buyoya watsinzwe mu matora yabaye kuwa 01 Kamena 1993.

Nyuma y’uko iyi komite ya gisirikare yamaganiwe ikotswa igitutu kubera guhirika ubutegetsi, yaje gusenyuka kuwa 27 Ukwakira, Sylvie Kinigi wari Minisitiri w’Intebe, aba ari we uba perezida w’inzibacyuho.

Ngeze yakurikiye abandi basirikare bane bakuru batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize barimo ufite ipeti rya general bahoze mu gisirikare cy’u Burundi bakurikiranweho uruhare mu iyicwa rya Ndadaye.

Ngeze ngo akaba yaritabye ari mu igare ry’abarwayi kuko kuri ubu yaciwe amaguru kubera uburwayi yagize.

Amakuru ava mu Burundi kandi arakomeza avuga ko kuri uyu wa Mbere ushize urugo rw’uwitwa Cishahayo wahoze mu gisirikare cy’u Burundi afite ipeti rya Colonel ruherereye mu majyepfo ya Bujumbura rwatewe hejuru n’abapolisi bari bagiye kumuta muri yombi bagasanga adahari ndetse nta wundi muntu uri mu rugo, ibyo mu nzu byose bigatwarwa.

Amakuru akavuga ko Col. Cishahayo ashobora kuba yaragiye hanze y’igihugu kwivuza, gusa ari ku rutonde rw’ubushinjacyaha bukuru rw’abasirikare bakuru bagomba guhatwa ibibazo ku iyicwa rya Ndadaye.

2018-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ikinyoma cya The New Vision  “Nyamwasa: Impamvu nashwanye na Kagame.’’

Ubwanditsi 06 May 2019
David Himbara mu mazi abira

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016
Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP

RUSHYASHYA 06 Jul 2026
‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

‘Robert Mugabe ngo yadodewe ibyaha’

Ubwanditsi 03 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko
Mu Mahanga

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire
Amakuru

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Jul 2025
Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu
Amakuru

Nyuma y’imyaka 7 akinira APR FC, Buregeya Prince yatandukanye n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu

Ubwanditsi 14 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru