• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»David Himbara mu mazi abira

David Himbara mu mazi abira

Ubwanditsi 02 Jun 2016 ITOHOZA

David Himbara kuva mu kwezi kwa kane ari kwitaba mu rukiko rwa Toronto East Court Office , aho akurikiranweho kudakora declaration y’imisoro ya Canada, uru rubanza rukaba rugeze kure .Kuva ngo yakora mu Rwanda aho yari umujyanama wa Perezida Paul Kagame ngo ntiyigeze abimenyesha ikigo gishinzwe gukurikirana imisoro muri Canada.

Ikindi ngo ntiyigeze avuga aho akora, ariko ngo bakabona ko yinjiza amafaranga batazi aho aturutse, ngo ntiyigeze nibura yerekana ko yikorera kugiti ke.

Uwa mureze ni umugore we w’Umuhindekazi batakiri kumwe dore ko ubu yinjiye umugore ukomoka muri Erythrea, kuva mu ntangiriro y’umwaka wa 2016, amaze kwimuka gatanu yihishahisha kubera gukwepa Canada Revenue Investigation Report Branch.

Uru rubanza rwa HImbara rumaze gusubikwa rimwe ruzasubukurwa mu kwezi gutaha.

Andi makuru aturuka muri Canada aravuga ko ubu amerewe nabi n’abo bari bafatanyije gusebya u Rwanda nyuma akaza kubambura akayabo k’amadorali agera ku bihumbi 70 by’amadolari ya Amerika nka kimwe cya kane (1/4) cy’arenga ibihumbi 190 yagombaga kubishyura (ni ukuvuga miliyoni zirenga 136 z’amafaranga y’u Rwanda).

Nkuko byatangajwe n’umunyamategeko uhagarariye abambuwe yavuze ko Himbara yabagannye mu ntangiriro za 2014 abasaba ko bakorana nyuma y’uko yari amaze gusesa amasezerano na Society y’abanyamerika nayo bivugwa ko yayicucuye utwayo atubahirije ibyo bari bavuganye nabyo ngo bisa n’ibyo byo guharabika u Rwanda.

-2821.jpg

Himbara ari hagati nk’ururimi

Bijya gutangira ngo Himbara yababwiye ko bakoresha amagambo ataranga u Rwanda ko nta mahoro ahari bityo bikaba bigoye kurugendamo isaha iyo ari yo yose.
Ibyo ngo byaje kunyomozwa n’ibyegeranyo bitandukanye byerekana umutekano usesuye mu Rwanda byasohotse izo nkuru za Himbara zitarajya hanze.

Uwo munyamategeko ISSAC WYATT yatangaje ko abo yunganira batari gusebya u Rwanda ko nta mahoro ahari ngo bishoboke mu gihe ruza ku mwanya wa gatanu ku Isi mu bihugu bitanga ubafasha mu kugarura amahoro ahabaye ibibazo by’umutekano muke, rwoherezayo abasirikare n’abapolisi n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi.

Mu bijyanye n’ishoramari kandi WYATT akomeza avuga ko igihugu cy’ u Rwanda gikomeje kwigaragaza mu bijyanye korohereza abashoramari, aho abakora ibyegeranyo bitandukanye basanga kiri ku mwanya mwiza yewe unaruta ibihugu byinshi umuntu yakeka ko byateye imbere.

Nyirabayaza ngo yavuye aho ibyo byegeranyo biziye bigasanga ikinyoma cyategurwaga n’abo bagabo kitarajya ahagaragara batungurwa no gusanga Himbara yarababeshye maze bamubajije iby’izo nkuru zisenya biteguraga gutangaza abasubiza ababwira nabi ko ibyo babyirengagiza ibyiza u Rwanda rwuje dore ko nawe ngo atabiyobewe uretse ngo inda mbi yamunaniye.

Yabasabye ko basohora ibyo yabasabye babinyuje kuri websites yari yabahaye cg se bakabimuha akabyishyiriraho ariko ubwo amafaranga akagabanuka dore ko igikorwa kitari cyuzuye neza ariko ngo mu masezerano bagiranye yashyiragamo ubwo buryo bwose uko ari bubiri.

Batazuyaje ngo bahise babimuha maze bategereza ko abishyura baraheba nabo biyemeza kumujyana mu nkiko maze inkiko nazo zibishyira ku karubanda.

WYATT yavuze ko ikirego ubu ngo yagitangiriye mu mizi bityo mu minsi itarambiranye Himbara akaba azagezwa imbere y’ubutabera maze abo yambuye bagahabwa ubutabera.Izo politiki z’urwango za Himbara zimutwara akayabo kugira ngo Isi yuzuremo isura mbi y’u Rwanda, ashaka kubangamira umubano w’igihugu hagati yacyo n’andi mahanga ngo acike intege zo gufatanya n’u Rwanda mu rugamba rw’iterambere rwiyemeje. Ibinyoma bitandukanye nk’ibyo kandi bitangazwa n’abayobozi b’ishyaka RNC , rinashyigikira FDLR, umutwe w’abarwanyi washinzwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

-2820.jpg

David Himbara

Uwo munyamategeko ISSAC WYATT asoza yibaza ati : “Ni gute abantu bahoze bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ubu bafata iya mbere bakarisebya, bakavuga ko abatangabuhamya b’abanyamahanga babeshya ko u Rwanda rutateye imbere, kuki hari ababyemera?,mu gihe ibimenyetso binyomoza ibinyoma byabo ari byinshi cyane, igisubizo kiroroshye ukurikije abagenda u Rwanda babona ibihabanye n’izo mpuha z’abananiranye basigaye banamye iyo mu mahanga bategereje uwasamira hejuru ibyo binyoma iturufu yabo ikaba irariye ariko kandi ngo bararye bari menge kuko ikinyoma cyo kwanduza isura y’u Rwanda kidahabwa intebe kabiri.”

Cyiza Davidson

2016-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside

Urutonde rw’Abanyeshuri n’Abatoza b’Ubugome na Jenoside

Ubwanditsi 17 Nov 2016
Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Ubwanditsi 25 May 2024
Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Afrika y’Epfo: Emile Rutagengwa umwe mubagize RNC arahigwa bukware n’agatsiko ka Kayumba gakuriwe na Ntwali ngo kamukurikize Ben Rutabana

Ubwanditsi 18 Dec 2019
Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Perezida Kagame yitabiriye inama ya EAC u Rwanda rugiye kuyobora

Ubwanditsi 01 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)
INKURU NYAMUKURU

Thomas Nahimana, ingirwapadiri yamunzwe n’ingengabitekerezo ya Hutu-Pawa, ubwambuzi n’ubusambanyi (Igice cya mbere)

Ubwanditsi 02 Apr 2020
Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI
POLITIKI

Trump yabyiniye ku rukoma nyuma y’iyirukanwa ry’Umuyobozi wungirije wa FBI

Ubwanditsi 17 Mar 2018
Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka
Amakuru

Ibyiza n’Akamaro ko Kunywa Amazi Ukibyuka

Ubwanditsi 20 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru